Kigali

Ku mugabane w'i Burayi hasigayeyo Ballon d'Or imwe gusa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/06/2023 18:44
0


Umugabane w'i Burayi usanzwe uzwiho kugira shampiyona zifite abakinnyi bakomeye ku Isi, kugeza ubu usigaranye Ballon d'Or imwe gusa.



Ballon d'Or ni igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi kikaba gitangwa buri mwaka. Kugeza ubu umukinnyi ufite iki gihembo inshuro nyinshi ni Lionel Messi wagitwaye inshuro 7 agakurikirwa na Cristiano Ronaldo wacyegukanye inshuro zigera kuri 5.

Abakinnyi 4 ni bo bonyine bafite Ballon d'Or bagikina, gusa bose bari kugenda bahunga umugabane w'i Burayi kuko umukinnyi umwe niwe uhasigaye gusa. 

Byatangiye Cristiano Ronaldo ariwe uharurira abandi inzira mu mpera z'umwaka ushize ava muri Manchester United yo mu gihugu cyo mu Bwongereza, yerekeza muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia aho ahembwa ibifurumba by'amafaranga. 


Cristiano Ronaldo yabimburiye abandi bakinnyi bafite Ballon d'Or gusohoka ku mugabane w'i Burayi

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo umukinnyi wa kabiri ufite Balloon d'Or nawe byemejwe ko agiye kuva ku mugabane w'iburayi akerekeza muri Saudi Arabia, uwo ni Karim Benzema wafashe umwanzuro wo kuva muri Real Madrid akerekeza muri Al Ittihad aho azajya ahabwa akayabo.

Ku munsi w'ejo umukinnyi wa 3, Lionel Messi nawe yatangaje ko agiye gukinira Inter Miam yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bivuze ko mu bakinnyi 4 bagikina batwaye Ballon d'Or, umukinnyi umwe gusa ari we ukina ku mugabane w'iburayi kandi ariho hari hazwiho kugira amakipe afite abakinnyi bakomeye ku Isi. 

Luka Modric watwaye Ballon d'Or ya 2018 ukina muri Real Madrid, niwe wenyine usigaye ku mugabane w'iburayi. Ibi bikomeje kwerekana ubukaka bw'umupira w'amaguru kuri uyu mugabane buri kugenda buyoyoka.


Lionel Messi ufite Ballon d'Or nyinshi yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Karim Benzema ufite Ballon d'Or iheruka yamaze kuva ku mugabane w'i Burayi yigira muri Saudi Arabia


Luka Modric ukina muri Real Madrid ni we mukinnyi wenyine watwaye Ballon d'Or  usigaye ku mugabane w'i Burayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND