RFL
Kigali

Burundi: Umusirikare yapfiriye hoteli yararanyemo n'inshoreke ye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:8/06/2023 14:57
0


Umusirikare mu gisirikare cy'u Burundi yapfiriye mu gitanda yararanyemo n'inshoreke ye.



Uwo musirikare CPL Dusabeyezu  Vianney ,yapfiriye mu icumbi yari yarayemo rya Get UP Hotel mu Ntara ya Cankuzo .Uwo mugabo  ufite imyaka 40 y'amavuko yapfuye yararanye n'umugore w'inshoreke ye witwa Nimubona Concile ufite imyaka 31 y'amavuko bivugwa ko narimo gusambana.

Urupfu rw'uwo musirikare rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2023 Saa kumi n'imwe z'umugitondo ubwo ubuyobozi bwa Hoteli bwamenyeshaga Polisi yo mu Ntara ya Cankuzo ko umukiriya waraye mu macumbi yabo yahapfiriye.

Nimubona Concilie wari inshoreke y'uwo musirikare yatawe muri yombi na Polisi y'u Burundi kubera iperereza ririmo gukorwa ku rupfu rwa CPL Dusabeyezu Vienney  kugira ngo hamenyekane niba yarabigizemo uruhare.

Umurambo wa CPL Dusabeyezu Vianney wajyanwe gusuzumirwa mu bitaro bya Cankuzo ( Hopital Cankuzo). 

Inkomoko: Jimbere Magazine 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND