RFL
Kigali

Imvano yo kuribwa umutwe nyuma yo kunywa inzoga n'uko wabirwanya

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:8/06/2023 14:43
0


Abantu benshi bakunze kurwara umutwe udasanzwe uzwi nka "Migraine),nyuma y'uko banyweye inzoga ndetse benshi bakaba bahura n’ibindi bibazo bitandukanye ariko menya icyo usabwa gukora kugira ngo usubirane ubuzima butunganye.



Umutwe udasanzwe ukunze kwibasira abantu banyweye inzoga,ukunze  gufata uruhande rumwe rw'umutwe,bamwe bagahita bagira iseseme bakaba baruka,isereri,kumva bazibye amatwi cyangwa bakumva amajwi menshi mu matwi yabo ababangamira.

Inzoga zigera mu mubiri w’umuntu akihagarika kenshi. Iyo umuntu ari kwihagarika kenshi ninako amazi ari mu mubiri agenda akamuka,umubiri ukagenda ucika intege gahoro gahoro.

Mu bushashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa American Migraine Foundation, bwagaragaje ko umuntu uhura n’iki kibazo ashobora kunywa inzoga nyuma y’iminota 30 kugeza ku masaha atatu akaba yamaze kwatakwa n’uyu mutwe ukabije.

Nubwo benshi badahura n’uyu mutwe ubababaza bikabije,bakunze gucika intege babyutse nk'uko bakunze kubyita ngo bafite “hangover” ariko byose biterwa no kunywa agasembuye  kenshi  bagatakaza amazi menshi mu mubiri.

Bamwe bafata inzoga zitandukanije ubwoko n’ubukana  bakazivanga ndetse ibyo bisa no gushyira uburozi mu mubiri kuko bisa no guhuza imbaraga zirimbura umubiri.Inzoga zifite ubukana buremeye ziragenda zigatwika ibihaha bikangirika.

Mu kiganiro na Dr Gasore wita ku ndwara zifata amagufa,yatangarije InyaRwanda ko kunywa inzoga nyinshi bigira ingaruka nini ku mpyiko bigatuma umuntu yihagarika buri kanya,amazi agashira mu mubiri.

Yakomeje avuga ko kubura kw’amazi ahagije mu mubiri bituma ubwonko bwohereza amazi bwari gukenera mu mikorere yabwo kugira afashe izindi ngingo,ibyo bigahita bitera umutwe udasanzwe igihe umuntu akomeje kunywa inzoga asohora amazi ariko ntayandi anywa.

Ubwo yatangaga inama ku banywi b’inzoga,yasabye buri wese kuzirikana ko akwiye kunywa mu rugero,ndetse unywa wese akazirikana kunywa amazi asimbura ayo yasohoye ubwo yanywaga inzoga,bitewe n’urugero yanyweyeho.

Bimwe byakoreshwa kugira umuntu agarukane ubuzima bwiza igihe yahuye na “Migraine” cyangwa umutwe ukabije utewe no kunywa inzoga,akwiye kunywa amasosi menshi,imitobe y’umwimerere cyane cyane ikozwe mu mbuto zivanze,ndetse atibagiwe amazi ahagije.

Bimwe mu biryo byakwifashishwa igihe wamaze gufatwa  n’uyu mutwe, harimo imboga rwatsi ziganjemo izitwa epinari (spinach) kuko zikungahaye kuri manyeziyumu igarura intege mu mubiri,avoka,tangawizi,ibiryo bitera imbara n’ibindi.

Ku bantu bakunze kunywa inzoga,bakanywa amazi mbere yo kuryama ntibapfa kurwara uyu mutwe ukabije,ndetse benshi basobanukiwe n’ubukana bwazo mu mubiri bakunze kuzinywa bafite n’amazi hafi yabodore ko hari n’abavanga amazi n’inzoga bakagabanya ubukana bwazo mu mubiri.

 Abandi bantu bahura n’ibibazo nyuma yo kunywa inzoga ni abantu badakunze kurya.Iyo unywa inzoga zikagera mu mubiri urimo inzara,bibangamira urwungano ngongozi bamwe bakaba bagarura izo nzoga bamaze kunywa zikigera mu nda.

Dr. Paul G. Mathew inzobere mu buvuzi bw'imitsi n’ubuvizi bw’umutwe,akaba na  Assistant Professor wa Neurology mu ishuri ry'ubuvuzi rya Harvard,mu nama yatanze ku bantu banywa inzoga yagize ati “Irinde kunywa inzoga igihe mu gifu hawe harimo ubusa”


Dr. Paul G yibutsa abantu banywa inzoga kwibuka gufata indyo yuzuye 

Ubushakashatsi bugaragaza ko 10% by’abatuye Isi bibasirwa n’uyu mutwe ukabije ufata abantu banyweye inzoga rimwe na rimwe z’ikirenga,ndetse bugaragaza ko hagati y’imyaka 20 kugeza kuri 50 bagira uyu mutwe banyoye ariko ugafata igitsinagore cyane nk'uko bitangazwa na World Health Organization.

Ubushakashatsi bwakozwe na Amerika bugaragaza ko 17.1% by’abagore bafatwa n’uyu mutwe,mu gihe 5.6% ari abagabo bahura n’ibi bimenyetso bigaragaza uyu mutwe ukabije.


Igitsinagore kibasirwa n'uyu mutwe kuruta abagabo

Byatangajwe ko impamvu ituma igitsinagore gifatwa n’uyu mutwe kuruta abagabo,ko biterwa n’imitere yabo yihariye,imisemburo yabo mu mubiri,guhangayika bagira muri bo n’ibindi ibi bigatuma bagira uyu mutwe ku kigero cyo hejuru kandi vuba kuruta abagabo.

 Abantu bakangurirwa kwita ku buzima bwabo ndetse bakamenya ubushobozi umubiri wabo ufite mu kwakira ingano runaka y'inzoga banywa.Igihe umuntu yahisemo kunywa inzoga akwiye kumenya uburyo azinywamo abungabunga amagara ye.


Uyu mutwe uryana bidasanzwe ndetse ukaba watera izindi ndwara mu mubiri zirimo isereri


Isereri ishobora kugufata ukaba wanagwa hasi 


Irinde kuvanga inzoga zitandukanyije ubukana kuko gukara kwazo byafatanijwe bizonga umubiri


Kirazira kunywa inzoga igihe cyose munda yawe harimo ubusa uba ukwiye kurya mbere

 
Ibuke kunywa amazi mbere yo kuryama igihe cyose wanyweye inzoga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND