Lt Col Simon Kabera uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Hari inshuti’, ‘Mfashe Inanga’ n’izindi yagizwe Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, nibwo Perezida
Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagize Lt Col
Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije wa RDF.
Indirimbo ‘Munsi yawe’, Mfashe inanga n’izindi nyinshi
ni zimwe mu ndirimbo za Simon Kabera zakunzwe yaba hano mu Rwanda ndetse no
hanze yarwo.
Aherutse kugaragara mu bihumbi by’abantu bitabiriye
igitaramo, umuhanzi Alex Dusabe aherutse gukorera muri Camp Kigali, yahurijemo
Apollinaire Habonimana, David Nduwimana, Prosper Nkomezi n’abandi banyuranye.
Simon Kabera, ni umukristo usengera mu itorero rya
ADEPR, akaba yararangije amashuri ye mu by’amategeko i Butare muri Kaminuza y’u
Rwanda.
Mu 2014, uyu mugabo yagiye gukurikirana amasomo ye mu
Bubuligi, nyuma agaruka mu Rwanda.
Ku wa 6 Kamena 2023, Perezida Kagame yakoze impinduka
zikomeye mu Gisirikare, aho Juvénal Marizamunda yagizwe Minisitiri w'ingabo z'u
Rwanda mushya, n’aho Liyetona Jenerali Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru
w'ingabo z'u Rwanda (RDF)- Kuri uyu wa 7 Kamena 2023, barahiriye izi nshingano.
Muri izi mpinduka kandi, Jenerali Majoro Vincent
Nyakarundi yagizwe Umugaba Mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka. Col Francis
Regis Gatarayiha yagizwe umukuru w'agateganyo w'ubutasi bwa gisirikare, n’aho
Jean Bosco Ntibitura agirwa umuyobozi mukuru (Director General) ushinzwe
umutekano mu gihugu mu rwego rw'ubutasi bw'imbere mu gihugu (NISS).
Brigadiye Jenerali Evariste Murenzi yagizwe umukuru
w'urwego rw'igihugu rw'igorora, asimbura Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo.
Perezida Paul Kagame kandi yarirukanye mu gisirikare abajenerali babiri, abofisiye 14 n’abandi basirikare barenga 100.
Lt.Col. Simon Kabera ni umunyamuziki ubifatanya n'inshingano za Gisirikare
Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HARI INSUTI' YA SIMON KABERA
TANGA IGITECYEREZO