Zion Temple Ntarama ni rimwe mu matorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, ikaba yateguye igiterane cyiswe MU BUTURO BWE [IN HIS DWELLING], kizaberamo isiganwa ku maguru. Iki gitera kizaba kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 18 Kamena 2023.
Hamwe
n’abakozi b’Imana batandukanye bazabwiriza muri iki giterane, ibikorwa byo
gufasha abatishoboye ndetse n’ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana,
byitezwe ko iki giterane kizagirira umumaro abakristo/abizera ndetse
n’abaturage muri rusange haba mu murenge wa Ntarama ndetse n’ahandi hose.
Usibye
ibyo bikorwa bishingiye ku ivugabutumwa risanzwe muri iki giterane "In His Dwelling" hazanaba
irushanwa ryo gusiganwa ku maguru, ryiswe "Run For Jesus" aba
abasiganwa bazazenguruka bimwe mu bice bigeze i Ntarama, kuri gahunda iri siganwa rikaba rizaba tariki 17, buri buke igiterane kigasozwa.
Iri ni isiganwa ry’abanyamaguru rigamije kubungabunga imibereho myiza y’umubiri no kumererwa neza mu Mwuka. Intego yibanze ya Run 4 Jesus ni ugushyiraho uburyo abantu bashobora kwishimira/kwamamaza ukwizera kwabo no kwerekana uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango ufite ubuzima buzira umuze.
Iri siganwa kandi rizaba
umwanya w’ubukangurambaga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inda
zitateganijwe mu rubyiruko.
Umushumba Mukuru wa Zion Temple Ntarama, Pasiteri Olivier Ndizeye yemeje ko iri siganwa rizaba riri ku rwego rushimishije kuko rizaba ririmo n'ibihembo.
Yagize ati "Ngirango mwese murabizi akamaro ka siporo ku muburi w'umuntu. Turashaka gufata ako kamaro tukongeraho ivugabutumwa, ubundi bikagenda neza. Iri siganwa rizaba rimeze neza kuko hazasiganwa ibyiciro bigera kuri 3.
Icyiciro cya mbere, kibaza kirimo abana batarengeje imyaka 12 icyiciro cya kabiri kibemo abatarengeje imyaka 17, naho icyiciro cya 3 kibemo abantu bakuru.
Ibyo byiciro 2 bya nyuma,
bizaba birimo ibihembo bisanzwe kuko uwa mbere azahabwa 50,000 Frw
nk'igihembo, naho abakiri bato bazahembwa ibikoresho by'ishuri bigendanye n'uko abenshi
baba bakiri bato kandi ari abanyeshuri."
Pastor Ndizeye mu kiganiro n'itangazamakuru
Pasiteri Olivier Ndizeye ubwo yaganiraga n'abanyamakuru, yemeje ko ahantu hose bishoboka kuhanyuza ivugabutumwa kandi hakagira abizera n'abemera agakiza k'Umwami Yesu.
Ku bijyanye n'isiganwa ry'abanyamaguru, yavuze ko imyiteguro igeze kure, ndetse abantu batangiye kwiyandikisha. Ati: "Ubu navuga ko imyiteguro tuyigeze kure, abantu batangiye kwiyandisha kuva tariki 4 Kamena".
Gahunda yose y'igiterane "Mu buturo bwe" ni uku iteye
Pastor Theogene n'abaramyi bakunzwe bazitabira iki giterane
Iki giterane kizaberamo isiganwa ry'abanyamaguru ryiswe Run For Jesus
Iki giterane kizaberamo n'igikorwa cy'urukundo cyiswe Tubaremere
TANGA IGITECYEREZO