RFL
Kigali

Ntabwo nashakaga kunyura muri byo! Messi yatanze ukuri ku cyatumye areka FC Barcelona

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/06/2023 6:42
0


Lionel Messi nyuma y'uko yemeje ko yafashe umwanzuro wo kujya gukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanatanze ukuri ku cyatumye afata uwo mwanzuro ugoranye akareka FC Barcelona.



Ikipe ya FC Barcelona niyo yahabwaga amahirwe menshi yo kuba yakongera kugira umukinnyi ukomeye ku Isi, Lionel Messi. 

Uyu mukinnyi yari yarayivuyemo muri 2021 bitewe n'ubukene gusa n'ubundi bisa nk'aho iki kibazo n'ubu kiri mu byatumye atajyayo.

Indi kipe nayo yahabwaga amahirwe ni Al Hilal yo muri Saudi Arabia kubera ibifurumba by'amafaranga yamuhaga ariko nayo byarangiye bitayikundiye.

Nyuma yuko Lionel Messi bimenyekanye ko yamaze gusinya muri Inter Miam yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru cyo muri Espagne kitwa Mundo Deportivo kugira ngo agire ukuri atanga ku cyatumye afata uwo mwanzuro.

Yavuze ko yashatse gusubira muri FC Barcelona ariko ibintu ntibigende nkuko yabyifuzaga. Yagize ati "Narabyifuzaga rwose, byari binshimishije cyane kuba nagaruka, ariko ku rundi ruhande, nyuma yo kwibonera ibyo nahuye nabyo ubushize nsohoka, sinifuzaga kongera kuba mu bihe bimwe: gutegereza ukareba ikigiye kuba ubundi nkasiga ahazaza hanjye mu maboko y'undi".

Yakomeje agira ati "Nifuzaga kwifatira umwanzuro, ntekereza kuri njye ndetse no ku muryango wanjye. Numvise byaravuzwe ko La Liga yemeye byose kandi kugira ngo ngaruke haracyari ibindi bintu byinshi byagombaga gukorwa".  

"Numvise ko bagombaga kugurisha abakinnyi cyangwa bakabagabanyiriza umushahara kandi ukuri ni uko ntashakaga kunyura muri ibyo bintu cyangwa ngo nshinjwe kubona ikintu gifitanye isano n'ibyo byose. 

 Namaze gushinjwa ibintu byinshi bitari ukuri mu buzima bwanjye muri Barcelona kandi nari maze kuruha gato, sinashakaga kunyura muri ibyo byose".

Lionel Messi yasoje agira ati"Ubushize mva muri FC Barcelona, LaLiga nayo yari yemeye ko bansinyisha ariko ku musozo ntibyakunda. Natinyaga ko ikintu kimwe cyakongera kumbaho kandi ko ngomba kugenda nk'uko byagenze. 

Naje hano i Paris kugira ngo ngume muri hoteri igihe kirekire n'umuryango wanjye, hamwe n'abana banjye bajye no ku ishuri kandi nkiri muri hoteri ... Nashakaga kwifatira umwanzuro wanjye, niyo mpamvu ntasubiye muri FC Barcelona nubwo naba aribyo nakunze."


Messi yemeje kuva muri PSG akajya gukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND