Dr. Innocent Sebasaza Mugisha uherutse kugirwa Umuyobozi mukuru w'Inama Njyanama ya kaminuza ya Mount Kigali, yatangaje byinshi kuri we n'icyerekezo afite kuri uyu mwanya mushya ndetse n'intombero y'iyi Kaminuza haba mu Karere no ku ruhando mpuzamahanga.
Dr.Mugihsa ahamya ko Mount Kigali University izakomeza guhamya ibigwi.
Mwatangira mutwibwira muri make ?
Ndi Dr. Innocent Sebasaza Mugisha, mfite imyaka 64. Navukiye hano mu Rwanda ariko nize muri Suede, Isiraheli, Lesotho, Botswana na Uganda. Nakoze muri kaminuza mu buzima bwanjye bw'umwuga. Nari Umuyobozi mukuru mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru muri Minisiteri y’Uburezi kuva 2014-2017, nkaba n’umuyobozi ushinzwe ubuziranenge muri kaminuza y’u Rwanda (UoR) kugeza mu mwaka wa 2021. Nigishije kandi muri UoR no muri Kaminuza nkuru ya Lesotho. Ndi umwarimu ku bw'umwuga kandi nkunda kwiyita umwarimu.
Ni iki cyahushishikaje cyane kurusha ibindi mu burezi ?
Birashimishije, ndakeka. Nkomoka mu muryango wicisha bugufi cyane. Natangiye amashuri yanjye ya mbere muri Uganda mu ntangiriro ya za 70 aho twabanaga nk'impunzi. Sisitemu yuburezi muri kiriya gihe yari iy'Abongereza. Ku kizamini cya nyuma gikorwa mbere yo kwinjira muri Kaminuza nakoze Science nibwira ko nziga umwuga ujyanye na Kaminuza. Ariko igihe ababyeyi banjye banjyanaga muri Lesotho (Afrika y'Epfo), nisanze nkora Uburezi. Buhoro buhoro narushijeho kubishaka kandi sinigeze nicuza guhitamo. Noneho, nshobora kuvuga ko gukurikirana umwuga wanjye mu burezi byabaye ku bw'amahirwe.
Nahawe impamyabumenyi ya Bachelor of Arts mu burezi muri Kaminuza nkuru ya Lesotho International School mu 1990, kandi mfite impamyabumenyi y'ikirenga yakuye mu kigo kimwe nyuma yimyaka itatu.
Nyuma yaho, nigishije muri Kaminuza imwe mbere yo kujya muri Kaminuza ya Linkoping muri Suwede aho nakuye impamyabumenyi y'ikirenga ya PhD mu burezi mu mwaka wa 2010. Icyo gihe nari maze kuba umunyamuryango w'ishami ry'uburezi muri kaminuza y'u Rwanda.
Ni ayahe marangamutima yawe ku izina ' Mount Kigali University' by’umwihariko uburyo rishushyanya ugukunda igihugu kw'Abanyarwanda?
Izina 'Kaminuza ya Mount Kigali' ryemejwe binyuze mu nama y'Abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Ndemera ibyakozwe n’inama y’Abaminisitiri ku guhindura izina rya Mount Kenya University.
Mount Kigali ni umusozi uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda , kuwitirira Kaminuza ni ibintu biboneye.
Guhindura Mount Kenya ikaba Mountu Kigali University bigaragaza ishema ku Rwanda ndetse bikerekana mu buryo butomoye umwimerere-nyarwanda.Ikindi biha Kaminuza ibirango gakondo nubwo nk’ikigo izakomeza kuba nyambere mu z’indi Kaminuza.
Kaminuza ya Mount Kigali izubahiriza amahame yujuje ibisabwa mu Rwanda, n'amategeko agenga amashuri makuru mu gihugu. Ndahamya ko nk'uko umubyeyi w'iyi Kaminuza ari we Mount Kenya yagwije ibigwi muri Kenya natwe tugomba kugera ikirenge mu cye tukabigwiza na hano mu Rwanda.
Ni ikihe cyerekezo cyawe nk'umuyobozi w'Inama ya kaminuza ya Mount Kigali University?
Reka ntangire mvuga ko nshimishijwe izi nshingano nshya.Icyerekezo cyanjye ni kirekire ariko birashoboka. Kaminuza ya Mount Kigali ije mugihe bimaze kugaragara ko hakenewe kongerera amashuri urwego.
Abarangije Kaminuza ntibagakwiye gukora gusa ibyo bize ma byumba by'amashuri ahubwo ko bakwiye kuba umusemburo w'iterambere ry'aho batuye bibanda ku bushakashatsi bugamije guhindura imibereho y'abaturage.
Reka nguhe urugero, Vuba aha, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi byo mu karere byibasiwe n’ibiza . Abantu benshi barapfuye. Nari niteze ko abanyeshuri biga amasomo ajyanye n'iterambere ry'imijyi , imicungire y'ubutaka, igenamigambi, hamwe n’imicungire y’ibiza bazagira uruhare runini mu gushakira igisubizo iki cyago bakagishakira igisubizo kirambye.
Umuti wihuse ni guhuza ubushakashatsi mu bikorwa byo kwigisha. .Si ibintu bigomba gukorwa nyuma .Uburyoamanota atangwa ni ikigaragaza uruhare rw'umunyeshuri mu kunguka ubumenye biruseho mu byo yahisemo kwiga.
Tugomba gushyiraho uburyo bwihariye gahunda y’amahugurwa ku barangije kaminuza hagendewe ku byo bize. Ntekereza ko ibi bizatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Tugomba kandi gushiraho imiyoboro ikomeye y’inganda (amabanki, amahoteri, ibitaro, amashuri yisumbuye nayibanze) kugirango abanyeshuri bacu bahabwe ubumenyi-ngiro.Iri huriro cyangwa umuyoboro rizatanga amahirwe yo kwimenyereza ndetse no kwihangira imirimo.Umunyeshuri urangije muri Kaminuza ya Mount Kigali ntazakenera andi mahugurwa kugira ngo yinjire ku isoko ry’umurimo rijyanye n’inyo yize kuko azaba afite impamba ifatika.
Nishimiye cyane ko Kaminuza ya Mount Kigali irimo kubaka Hotel y'inyenyeri enye (Kigali Paramount), izatanga ubumenyi ngiro ku banyeshuri bacu biga ibijyanye no kwakira abantu . Mugihe barangije bazaba bafite ubumenyi buhagije ku buryo batazakenera ubwunganizi mu kazi.
Byongeye kandi tuzimakaza iyi gahunda yo kwimenyereza umwuga ku banyeshuri ku buryo bizarangira bibaye umuco bitakiri itegeko kuri bo mbere y’uko basoza.
Ikindi kandi tuzashaka abarimu baturutse mu bisata bitandukanye ku buryo amanota atariyo azabahuza n’abanyeshuri ko ahubwo bazaba ari abanjyanama babo.Birumvikana ko izo mbaraga zizuzuzwa no gusubiramo integanyanyigisho zisanzwe kugira ngo imyigishirize n’inyigisho bihure n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu gihugu.
Tugomba kwizera kandi ko Kaminuza ya Mount Kigali igomba kugira uruhare rukomeye mu mibereho myiza y’abaturage. Imwe muri gahunda zacu nyamukuru ni inkunga duha Imbuto Foundation kandi izakomeza.
Ikindi Tuzakoresha ivuriro riri muri Kaminuza kugirango dutange serivisi z’ubuvuzi ku baturage. Muri Hotel ya Kigali Paramount turimo kubaka na Farumasi izatanga imiti ivura abaturage.
Byongeye kandi Kaminuza ya Mount Kigali izongera inkunga ku mashuri abanza n’ayisumbuye aturanye nayo cyane cyane mu bijyanye na siporo, kubaka ibyumba by’ishuri, na bourse . Bourse izaba iri mu bice bitandukanye birimo siporo, ICT n'itangazamakuru.
Tuzongera kandi uruhare rwacu mu gushyigikira gahunda ya Girinka n’Umuganda ku nyungu z'abanyarwanda muri rusange.
Ni gute Kaminuza ya Mount Kigali izakomeza gusigasira ibigwi bya Mount Kenya University ?
Kugirango dukomeze guhatana haba mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, Kaminuza ya Mount Kigali izabyaza umusaruro abakozi bayo baba abo mu gihugu cyangwa mu mahanga.Kugeza ubu abashoramari kimwe n’ibigo by'ambukiranya imipaka bashoye imari haba ibikoresho n’abakozi muri Mount Kigali University . Biyemeje kandi gukomeza gushora imari mu bikorwa remezo kugirango abanyeshuri bacu barangije bashobore guhangana ku isoko atari mu Karere gusa ahubwo no no ku rwego mpuzamahanga.
Imiterere mishya yemerera Kaminuza gutegura ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije, igakuraho inzitizi ku barangije basabwaga kujya muri Kenya.
Munyemerere nshyire ahagaragara ko Kaminuza ya Mount Kigali yasinyanye amasezerano y’ubwumvikane na kaminuza ya Mount Kenya kandi ko azakomeza gushyira mu bikorwa nta nkomyi.
Ni uwuhe mugambi ufitiye Kaminuza ya Mount Kigali mu bijyanye no kwiga hifashishijwe ikoranbuhanga?
Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizorohereza buri wese aho ari hose gukurikirana amasomo ya Kaminuza. Ibi tuzabikora dushyiraho ibikorwa remezo bya ICT kandi tunagenzure ibyo gutanga impamyabumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga .
Byongeye kandi tuzashyiraho uburyo bwo kwishyura ikiguzi kuri module cyane cyane ku banyeshuri bifuza kwiga amasomo yacu kugirango bunguke ubumenyi n’ubuhanga runaka batagamije gushaka impamyabumenyi.
Ubu buryo bwacu bw’imyigishirize hifashishijwe ikoranabuhanga buzagera ku bantu benshi ku Isi hose bakeneye kwiyungura ubumenyi no kuba impuguke.
Isi igenda yinjira mu ikorershwa ry’ubwenge bw’ubukorano .Twabonye abanyeshuri babukoresha mu kwandika ubushakashatsi, ibinyamakuru bikoresha ama-robo mu gusoma amakuru.Wowe ubona gute iki kintu?
Ndabona ari amahirwe ntabwo ari iri ikintu kigomba gutera abantu ubwoba. Igihe natangiraga kwigisha mu 1990, Microsoft PowerPoint yari igezweho cyane . Bamwe mu barimu banje babishidikanyagaho cyane. Ariko ubu, nk’uko mubizi, hafi ya bose barabikoresha.
A.I (Artificial Intelligence) ishobora kwigana ibiranga abantu ariko ni ngombwa kumenya ko nta munsi n’umwe ubwonko bw’umuntu buzigera busimburwa. Muri kaminuza ya Mount Kigali, tuzaharanira kuba igicumbi cya A.I.
Tuzerekeza gahunda yacu y’imyigishirize iganisha abanyeshuri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga aho bizaba ngombwa tuzakoresha A.I bitangije ireme ry’uburezi dutanga.
Mount Kigali University yiyemeje kuyobora izindi Kaminuza mu ireme ry'uburezi
TANGA IGITECYEREZO