Ubunyantege nke ni ijambo rigaragaza ko umuntu atihagije mu kugira imbaraga zikwiye yaba mu mitekerereze cyangwa mu bikorwa, ariko amahitamo abantu bagira niyo agena ibyishimo n'umubabaro bazagira ahazaza ndetse bamwe bahura n'akaga ko kutakira ingaruka.
Amahitamo ni ikintu gikomeye ku buzima bwa muntu
kuko bigira ingaruka ku buzima bwe bwose. Bamwe bavuga ko guhitamo neza ari
ubutwari ariko guhitamo nabi bikaba ubugwari.
Hari ubwo amahitamo aryoha mu ntangiriro ariko
agasharira nyuma, ndetse agahindura icyerekezo cya muntu bikaba byaganisha no
kwangiriza ahazaza he, n’ah’abandi.
Mu buryo bwumvikana umuntu yakagombye kuba umunyambaraga igihe afite amahitamo mabi akazibukira mbere yo kugwa mu mutego.
Iyo umuntu yagize amahitamo mabi kandi byararangiye ahura n’akaga
gakomeye karimo agahinda gasaze, kwiburira icyizere, kwiheza mu bantu bafite
ibitekerezo, bamwe bariyahura kuko batagarura ahashize, n’ibindi byinshi.
Kuba umunyantege nke mu guhitamo ikibi biba
bisobanura ko amahitamo mabi yamaze kukuganza kandi urindiriye ingaruka mbi
zizava muri ayo mahitamo, kuko umusaruro w’ikibi ni agahinda n’amarira.
Bamwe bahitamo nabi bitewe no kureba ku bintu
bitarama, gushimisha abantu, kudatekereza ku mahitamo cyane, kutikunda, kuba umuntu
yarakuriye mu buribwe butandukanye akumva ntacyo amaze, n’ibindi.
Dore bimwe mu ngaruka ziterwa no guhitamo nabi nk'uko
bitangazwa na Toppr
1. Kwicuza:
Ubuzima butanga inzira nyinshi,umuntu akagira amahitamo. Ubwinshi bwamahitamo hari igihe
butuvanga tukaba twakwitiranya ibintu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Kwicuza kuba igihe udatewe ishema n’amahitamo
wagize,ugahora wumva wanga uburyo utekerezamo, ukiburira icyizere,ukifuza
gukosora iby’ahashize kandi bitagaruka.
Umuntu uri mu gihe cyo kwicuza hari byinshi atakaza
birimo ibyishimo no gutekereza neza kuko aba atekereza ibibi byatewe n’amahitamo
ye, ibyo nabyo bikagira ingaruka ikomeye ku buzima bwe.
2. Gutakaza
ubumuntu: Bamwe bahura n’ibihe bibagoye byo kutakira ingaruka batewe n’amahitamo
mabi bagize bakaba nk’abihebye noneho bagafata imyanzuro mibi kurutaho irimo
kwiyahura, kwishora mu biyobyabwenge bibwirako bituma batuza,kuba imfabusa muri
sosiyete barimo.
3. Kugorwa
no gukosora ibyangijwe: Amahitamo mabi wagira yose siko akosorwa, ndetse hari n’ibifata
igihe kugira ugaruke ibuntu. Hari bimwe bikosorwa ariko ukaba utakuraho ingaruka
byateje.
Niba warishoye mu ngeso z’ubusambanyi ukandura
agakoko gatera SIDA, ushobora kwihana gusambana ariko gukira indwara nk’iyo
ntibyakorohera, ndetse no kugarura icyizere cya benshi biragoye.
Amahitamo ku buzima bwa buri wese agomba
kwitonderwa, igihe uhitamo ukibanda ku byo uhitamo ugasesengura, ukareba ku
hazaza wifuza, ndetse ukareba ko ayo mahitamo yazatanga ingaruka nziza cyangwa
mbi bikagufasha kuba mwiza mu guhitamo no gufata imyanzuro ifasha ubuzima
bwawe.
Amahitamo mabi atuma umuntu yiyanga akabona adakwiye kujya mu bandi
Bamwe baheranwa n'agahinda bakaba banakwiyahura cyangwa bakishora mu biyobyabwenge
Abakobwa bamwe basanga baratwise bagahitamo kwica umwana kubera kutakira umusaruro w'amahitamo
TANGA IGITECYEREZO