Kigali

Umunyarwenya Kigingi agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2023 10:59
0


Umunyarwenya uri mu bakomeye mu gihugu cy’u Burundi, Kigingi ategerejwe i Kigali mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy, kizaba ku wa Kane tariki 15 Kamena 2023.



Mu bihe bitandukanye uyu munyarwenya yagiye ataramira i Kigali, cyane cyane binyuze mu bitaramo birimo ibya Seka Live-Kandi hose yagiye yigwizaho abafana.

Iki gitaramo kizabera kuri Mundi Center. Kigingi azagihuriramo n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda barimo Muhinde, Admin, Dudu ndetse na Bareth bo mu Rwanda.

Fally Merci utegura ibi bitaramo abinyujije muri kompanyi yashinze ya CIM yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutumira Kigingi, bitewe n’ukuntu yitwara ku rubyiniro, kandi abantu bari bamukumbuye.

Anavuga ko biri muri gahunda bihaye ijyanye n’uko buri nyuma y’amezi atatu batumira umunyarwenya wo mu kindi gihugu mu rwego rwo gufasha abanya-Kigali gususuruka.

Akomeza ati “Gen-z Comedy buri mezi atatu dutumira umunyarwenya wo hanze y’Igihugu ubushize hari Okkello(Uganda) ubu twazanye Kigingi kugirango dukomeze twubake umubano n’abanyarwenya b’abaturanyi. Kigingi twamuzanye kuko ararenze kandi avuga n’ururimi abanyarwanda bumva cyane.”

Alfred Aubin Mugenzi wamenyekanye nka Kigingi akurikirwa n’abarenga ibihumbi 80 kuri Instagram, yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, atanga ibyishimo mu bitaramo yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara mu bitaramo by’urwenya bitegurwa na Nkusi Arthur, n’ibindi bihuza abanyarwenya.

Ari mu banyarwenya b’abahanga, badashidikanywa na benshi bitabira ibitaramo by’urwenya. Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu, Michael n’abandi.

Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco ‘Kigali International Comedy Festival’ ryahuje abanyarwenya b’inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda. 


Igitaramo cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa 15 Kamena 2023

Kigingi ategerejwe i Kigali mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy

Fally Merci avuga ko batumiye Kigingi muri gahunda bihaye yo kuzana umunyarwenya wo mu mahanga buri nyuma y’amezi atatu


Umunyarwenya Kigingi wo mu Burundi ategerejwe i Kigali. Aherutse kurushinga n’umunyarwandakazi Marina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND