Kigali

Ariana Grande yahangayikishije abafana be nyuma y'ibyamubayeho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/06/2023 10:32
0


Abafana b'umuhanzikazi Ariana Grande bahangayikishwijwe n'ubuzima bwe nyuma yo kugaragara yatakaje ibiro ku buryo bugaragarira buri wese.



Hashize igihe kitari gito umuhanzikazi w'icyamamare Ariana Grande atagaragara mu ruhame ndetse atanagaragara mu bikorwa by'umuziki.

 Kuri ubu yongeye kwigaragaza mu mashusho yashyize kuri Tik Tok, anatuma benshi mu bafana be bahangayikishwa n'ubuzima bwe bitewe n'uko yatakaje ibiro.

Nk'uko The Sun yabitangaje,yavuze ko muri aya mashusho Ariana Grande yashyize kuri Tik Tok yarari kwereka abafana be b'igitsinagore uko yitera ibirungo by'ubwiza mu maso. Gusa ibitekerezo benshi bashyize munsi y'aya mashusho bagaragaje ko batewe impungenge n'uburyo agaragaramo kuko yatakaje ibiro.

Ariana warumaze igihe atagaragara, yongeye kugaragara yaratakaje ibiro

Bamwe mu bafana be bamubajije niba yaba arwaye cyangwa hari ikindi kibazo cy'ubuzima yaba afite cyatumye atakaza ibiro. Mu gihe abandi bakoresheje Twitter bamubazaga niba impamvu amaze igihe atigaragaza aruko yaba arwaye. 

Muri ibi bibazo byose Ariana Grande yabajijwe n'abafana be ntanakimwe yigeze asubiza.

Haribazwa niba Ariana Grande yaba afite uburwayi butuma atakaza ibiro

Hollywood Life yatangaje ko uyu muhanzikazi w'imyaka 29 yibajijweho byinshi bigendanye n'ubuzima bwe aho benshi babihuje n'igihe kinini gishize atagaragara mu ruhame. 

Mu ntangiriro z'uyu mwaka Ariana Grande yari yatangaje ko atameze neza ariyo mpamvu atari gusohora ibihangano bishya. Ubu abafana be bakomeje guhangayikishwa nawe nyuma yaho agaragaye yaratakaje ibiro.

Gutakaza ibiro kwa Ariana Grande kwahangayikishije abafana be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND