RFL
Kigali

Igisirikare cy'u Rwanda cyirukanye ba Ofisiye barimo Maj.Gen

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:7/06/2023 8:03
0


Abasirikare bakuru 16 n'abandi basirikare 116 birukanwe mu Gisirikare cy' u Rwanda abandi 112 amasezerano yabo araseswa.



Mu Itangazo ryashyizwe  ahagaragara  n'Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda RDF kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2023 rigaragaza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye mu ngabo z’u Rwanda abasirikare  bakurru 16 ndetse n'abandi bafite andi mapeti 116 ndetse abandi basirikare 112 amasezerano yabo mu Gisirikare cy'u Rwanda akaba yasheshwe.

 Abasirikare bakuru 16 birukanwe barimo Major General Aloys Muganga, na Brigadier General Francis Mutiganda n’abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye.

Abasirikare 116 bafite andi mapeti, iryo tangazo rinavuga ko abasirikare 112 bafite amapeti atandukanye  n'abakoraga mu buryo bw'amasezerano  ayo masezerano yabo yasheshwe .

Maj Gen Aloys Muganga ,uri mu birukanywe, guhera mu mwaka wa 2019, yahawe  inshingano zo kuba  umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ibikoresho mu Ngabo z'u Rwanda RDF akaba yari avuye mu nshingano z'Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara .

Brig Gen Mutiganda yahoze amuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu n' urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (National Intelligence and Security Service, NISS) .

Aba basirikare barimo abo mu rwego rwa Ofisiye  birukanywe nyuma y’amasaha  arenga  24 Perezida wa Repubulika akoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda  nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro by'umukuru w'Igihugu Village Urugwiro ku wa mbere tariki ya 5 Kamena 2023..









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND