Kigali

Urutonde rw'Indirimbo 17 ziri kuri Album Nshya ya Juno Kizigenza iriho Knowless, King James na Melodie..,

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2023 17:28
17


Umuhanzi Juno Kizigenza umaze imyaka itatu ari mu muziki, yagaragaje urutonde rw’indirimbo 17 yakubiye kuri album ye ya mbere ‘Yaraje’ yahurijeho abarimo King James, Butera Knowless na Bruce Melodie.



Ni album yakozweho na ba Producer banyuranye azashyira hanze ku mbuga zinyuranye zicururizwaho umuziki, kuva ku wa 15 Kamena 2023.

Iriho indirimbo ‘Yaraje’ yanitiriye   iyi Album, ‘Umusore’ yakoranye na Ally Soudy, ‘Champion’, ‘Roke’, ‘You’ na King James, ‘Abracadabra’, ‘Umugisha’ na Butera Knowless, ‘Isengesho’, ‘Mama’, ‘Biraryoha’, ‘Ikirara’, ‘Overdose’ na Bull Dogg, ‘My Wife’ na Riderman, ‘La Vie’, ‘Igitangaza’ na Kenny Sol na Bruce Melodie na ‘Zezenge’.

Izi ndirimbo zirimo izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe, imibanire n’ibindi birimo ingingo zinyuranye za buri munsi uyu munyamuziki yaririmbyeho.

Uraranganyije amaso mu bahanzi bose yiyambaje kuri iyi album ni ubwa mbere bakoranye indirimbo n’ubwo mu bihe binyuranye bamwe bagiye bahurira ku rubyiniro.

Mu bahanzi bakoranye, harimo Ally Soudy wabaye umunyamakuru w’igihe kinini wa Radio Salus. Kandi, mu nyandiko Juno Kizigenza aherutse gusohora, yavuzemo uburyo ibiganiro birimo ‘Salus Relax’ n’Urubuga rw’imikino’ byagize uruhare ku hazaza he.

Ku mwanya wa 16 kuri iyi album uyu muhanzi yashyizeho indirimbo ‘Igitangaza’ yakoranye na Kenny Sol na Bruce Melodie.

Ni indirimbo ifite ikintu kinini isobanuye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yakoranye na Bruce Melodie wabaye umujyanama we ndetse na Kenny Sol babanye muri Label ‘Igitangaza’ ya Bruce Melodie.

Kenny Sol aherutse kubwira Isibo Tv ko iyi ndirimbo bayikoze mu myaka ishize ubwo bari bakiri mu maboko ya Bruce Melodie abacira inzira mu muziki.

Kenny Sol yavuze ko Bruce Melodie amufata  w'agaciro kuko yamukuye ahantu hakomeye. Avuga ko iyi ndirimbo bakoranye na Juno Kizigenza bayikoreye ku Kibuye.

Juno yigeze kubwira  kubwira InyaRwanda ko gutangira umuziki afashwa na Bruce Melodie byatumye hari byinshi amwigiraho agenda akurikiza mu rugendo rwe.

Icyo gihe, yavuze ko bwa mbere yiyumva kuri Radio byamuhaye umukoro wo kurushaho kuzakora byinshi bizanyura abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Ni ubwa mbere kandi Kizigenza uzwi mu ndirimbo nka ‘Mpa Formula’ akoranye indirimbo na King James ndetse na Butera Knowless, abahanzi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki  ni mu gihe we ataramara imyaka ine mu muziki.

Kuri iyi album Juno Kizigenza yifashishijeho abaraperi babiri, Riderman ndetse na Bull Dogg bamaze imyaka irenga 18 mu muziki. Riderman yashinze inzu ifasha abahanzi mu bya muziki yitwa Ibisumuzi  afasha n’abandi bahanzi kuzamuka.

Ni mu gihe Bull Dogg yanyuze mu itsinda rya Tuff Gang ryagiye ryisanga mu bihe binyuranye muri Primus Guma Guma Super Stars. Mu bihe bitandukanye Bull Dogg na Riderman bagiye bahurira ku rubyiniro  kandi bahuriye mu ndirimbo.

Juno Kizigenza aherutse kubwira InyaRwanda ko gukorana kuri iyi album n’abahanzi bo mu Rwanda gusa ari icyemezo yatekerejeho mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki we.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Nazubaye’ na ‘Ndarura’,yavuze ko buri ndirimbo iri kuri iyi Album izasohokana n’amashusho yayo ndetse ko hari zimwe yamaze gufatira amashusho.

Kizigenza ni umwe mu bahanzi basusurukije abitabiriye imikino y'irushanwa rya BAL ryaberaga muri BK Arena, ryasojwe ku wa 27 Gicurasi 2023, ryegukanwe n' ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri.

Uyu muhanzi avuga ko yishimiye ko ku myaka 20 y'amavuko agiye gushyira ahagaragara album ye ya mbere nyuma y’ibihe byiza n'ibibi yanyuzemo.

Ayisobanura nka album ikubiyemo urugendo rwa muzika ye n'ubuzima anyuramo umunsi . Anashima uko yashyigikiwe kuva  yarutangira kugeza n'ubu. 


Juno asobanura iyi album nk'idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki

Juno Kizigenza yagaragaje abahanzi yifashishije kuri album ye ya mbere iriho indirimbo 17

Kenny Sol aherutse gutangaza ko indirimbo ‘Igitangaza’ bayikoreye ku Kibuye


Bruce Melodie wabaye umujyanama wa Juno Kizigenza bakoranye indirimbo kuri album ‘Yaraje’


Butera Knowless yakoranye indirimbo na Juno Kizigenza kuri album ye ‘Yaraje’


King James na Juno Kizigenza bakoranye indirimbo bise ‘You’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Achillius - karamba1 year ago
    mbakurikiye ndi i masisi muri congo. juno kizigenza tura mwemera pe
  • Post onli1 year ago
    Kbx juno azanye revolution in music industries
  • Niyogisubizo emmanuel 1 year ago
    Juno turamwemer cyan ab arikudukoma kbx akant kamez nkag trape turagushigikiye kbx
  • leonce only1 year ago
    turakwemeracyan komez uduh imizik
  • NTAKIRUTIMANA J.BOSCO1 year ago
    MUJYE MUSYIRAHO INDIMBO ZU MUHANZI ZOSE UKOZINGANA NI NSHA NSHYA
  • Jbosconduwimana 1 year ago
    Junon nakomeze arashoboye ndamukurikiye ndiburundi mukirundo
  • Ange1 year ago
    Njyew umusic nyarwanda ndayemeda cyne.icyo nabwira abahanzi bindirimbo nyarwanda nibakomez kwagura impano zabo turabemera cyne✌
  • Ange1 year ago
    Ndabakunda
  • elyse senga11 months ago
    Mwongereho nabandi nka bwiza na bandi
  • itangakubuntu10 months ago
    mbakurikiranandi iburundi junon numuhanzi mwiza cyan ndamwemera nakomeze kuduha ingoma
  • KWITONDA Cyrien10 months ago
    JUNO NDAKWEMERA 4
  • NIYOMWUNGEL GELIBATR10 months ago
    mukomerezaho mubirimo neza
  • Rwabuneza ndi mukabari 8 months ago
    Mugemushyiraho indirimbo zose kingijemusi turamwemera
  • twajamahoro gaspl6 months ago
    juno ndamwemeracyane kundilimbo yise mama igitangaza nizind nakomerezeahooo
  • bikorimana firimoni5 months ago
    ndagushyigikiye. arikowandangiye akazinkavamubucyene nambayange 0794297614
  • Kenny fidele itangakubuntu2 months ago
    Nanjy ndi burund juno ndamufana pe
  • Ishimwe2 weeks ago
    Ndabamera



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND