RFL
Kigali

Arnold Schwarzenegger yahishuye uko byagenze yirega ku mugore we ko yaryamanye n'umukozi wabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/06/2023 10:33
0


Icyamamare muri sinema, Arnold Schwarzenneger yavuze ku munsi atazibagirwa mu buzima bwe ubwo yabwiraga umugore we Maria Shriver, ko yamuciye inyuma akaryamana n'umukozi wabo wo mu rugo.



Arnold Schwarzenegger umwe mu bagabo bafite izina rikomeye mu ruhando rwa sinema benshi bakunze kwita 'Commando', uretse kuba yaramamaye muri filime z'imirwano yagiye akina, anazwiho kuba yarigeze guca inyuma umugore we Maria Shriver akaryamana n'umukozi wabo wo mu rugo ndetse bakanabyarana umwana w'umuhungu. 

Nyuma y'imyaka myinshi ibi bibaye, kuri ubu Arnold Schwarzenegger yasubije amaso inyuma avuga ku munsi yireze ku mugore we Maria akamubwiza ukuri ku byabaye hagati ye n'umukozi wabo Mildred Baena. Arnold yagize ati: ''Umunsi mbwiza ukuri Maria ku byabaye hagati yanjye n'umukozi wacu, niwo munsi ntazibagirwa mu buzima bwanjye. Byari biteye ubwoba n'umvaga umutima wanjye ugiye guhagarara''.

Ibi yabitangarije muri filime mbarankuru y'ubuzima bwe yitwa 'Arnold' iri kunyura kuri Nerflix. Uyu mugabo w'imyaka 75 yagize ati: ''Sinavuga ko nakundanaga n'umukozi wacu gusa umubano wacu watangiye mu 1995 kugeza mu 1996 tubyaranye umwana w'umuhungu. Uyu mwana akivuka benshi barabicyekaga ko ari uwanjye gusa simbyemere. Mildred yaje kuva mu rugo kuko ntiyari gukomeza kuhaba kuko na Maria yaratangiye kudukeka''.

Arnold Schwarzenneger wigeze kuba Guverineri wa leta ya California, yakomeje agira ati: ''Mu 2011 nibwo nemeye nkabwiza ukuri umugore wanjye Maria. Yaramaze igihe kinini ambaza niba ndi Se w'umwana wa Mildred nkabura icyo mvuga. Rimwe turi kuganira yongeye kubimbaza maze numva umutima wanjye uteye cyane numva mfite ubwoba gusa nahise mwemerera ko aribyo. Isi yanjye numvise ihise irangirira aho''.

Uyu mukinnyi wa filime w'icyamamare yakomeje avuga uko byagenze akimara kwirega ku mugore we ko yaryamanaga n'umukozi wabo ndetse ko banabyaranye.

 Ati: ''Kuva namenya Maria nari ntarabona arira nk'uko yarize icyo gihe. Agahinda karamwishe cyane cyane ko nari naranze kubimubwizaho ukuri igihe kinini. Byafashe igihe kinini kugirango ambabarire yongere no kundeba mu maso kuko yambwiraga ko atabasha kubikora''.

Arnold Schwarzenegger yasobanuye ko nyuma yaho abwirije ukuri Maria Shriver aribwo baje guhana gatanya bari bamaranye imyaka 25 barushinze banafitanye abana bane. Yavuze kandi ko nubwo byagenze gutyo, kuri ubu bose bahindutse umuryango mugari kandi ukundana ku buryo icyo kibazo babashije kukirenga.

Yagize ati: ''Ubu twese turi umuryango mugari ukundanye. Icyo kibazo twakinyuzemo kirarangira. Ubu Joseph Baena nabyaranye n'umukozi ni umwana nk'abandi mu rugo kandi na Maria yaramwakiriye. Biranshimisha kuba twese tubanye neza nyuma yibyo twanyuzemo''.


Yakinnye Filme zakunzwe cyane zirimo n'zamwitiriwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND