Kigali

Inzira y'Ihishurirwa ryagejeje ku Itariki y'ivuka rya James na Daniella

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2023 10:27
1


Umunyamuziki James Rugarama yatangaje ko mu 2015 we n’umufasha we Daniella, bari bafite isengesho ryagutse, basaba Imana kubakoresha icyo yabahamagariye, nyuma y’iminsi itanu babona ihishurirwa ry’urugendo rw’umuziki uhimbaza Imana.



Yabitangaje ubwo bari bamaze kuririmba indirimbo ‘Nkoresha’ yamamaye mu buryo bukomeye, mu gitaramo 'Gathering of 1000 Special Extended Worship' concert’ bahurijemo abantu barenga 1000 cyabereye muri Kigali Convention Center, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023.

James yavuze ko nk’abandi banyamuziki bose, bafashe igihe cyo gusenga, basaba Imana kubaha ihishurirwa ry’icyo yabahamagariye ku Isi, kuko muri bo bari bafite gushidikanya.

Yavuze ko muri rusange indirimbo ‘Nkoresha’ ari ryo sengesho ryabo basengaga mu 2015. Ati “Iyi ni indirimbo twatangiye kuririmba mu 2015, ni ryo sengesho twasengaga mu 2015 cyane cyane kugeza mu 2018, twari dufite gushidikanya muri twe, tutazi ko Imana utuzi cyangwa itatuzi.”

Yavuze ko bari baranyuze mu bintu byinshi byatumaga bagira gushidikanya mu buzima bwabo, kandi nta bumenyi buhagije bari bafite ku Mana, ku rukundo rw’Imana no kwizerwa  na yo.

Uyu mugabo yavuze ko ijoro rya tariki 5 Ugushyingo 2015, we n’umufashe we baraye ijoro basuka amarira, babwira Imana ko badafite amakuru menshi kuri yo, kandi bifuza kumenya icyo yabahamagariye.

Akomeza ati “Iryo joro turara turira, turarira ijoro ryose, tubwira Imana, tukayibwira tuti ntabwo dufite amakuru menshi, ariko turifuza kumenya neza icyo waturemeye, dufite gushidikanya muri twe, turifuza kumenya neza icyo waturemeye.

Bakomeza kubwira Imana bati “Ntabwo abantu bameze gutya, bafite ubwenge bumeze gutya, bahagaze gutya baba ari ikimanuka kuba bari hano, iryo n’iryo sengesho twaririyemo Imana muri iryo joro, turarira ijoro ryose.”

Yavuze ko nyuma yo kwiginga Imana, babonye ihishurirwa ry’urugendo rw’abo nyuma y’iminsi itanu. Ati “Imana yaduhishuriye, yatumenyesheje, urukundo rw’ayo n’uko ituzi, hashize iminsi itanu, mu cyumweru cyari gikurikiyeho.

James yavuze ko kuva uwo munsi batongeye kubaho nk’abantu basanzwe, kuko batangiye gukurikira Imana ‘turi abantu bazi iyo bagana’.

Uyu mugabo avuga ko mu busanzwe we n’umugore we atari abantu batwarwa n’ibihe. Ati “Turi abantu batajya batwarwa n’ibigare, abantu barabizi. Ikigare cyanjye ni njyewe n’umugore wanjye. Turi babiri, duhora tugenda buri munsi, tugana ku mwami wacu''

James avuga ko nubwo iyi ndirimbo ‘Nkoresha’ yavuye mu isengesho basenga binginga Imana, ari n’isengesho ryiza ‘ku muntu wese umenetse ushaka kubona Imana’. Yavuze ko nta muntu n’umwe ushaka Imana ngo imuhishe mu maso hayo. Ati “Ibyo byo ntibibaho.

Yumvikanisha ko ibyo baririmbye muri iyi ndirimbo ‘Nkoresha’ ari isengesho ryabakoreye, Imana ibahishurira ahazaza h’ubuzima bw’abo mu kuyikorera. Avuga ko Imana yabahaye ubwenge bwo kuyikorera, kandi ibahishurira Kristo.

James na Daniella batangaje ko mu Ukuboza 2015, baraye ijoro basenga basaba Imana kubahishurira icyo yahamagariye 

James yavuze ko nyuma y’iminsi itanu Imana yababwiye icyo bahamagariwe

 

James avuga ko indirimbo ‘Nkoresha’ yavuye mu isengesho basenze ijoro ryose basaba Imana kubaha ubwenge bwo kuyikorera 

James avuga ko hagati ya 2015 na 2018, ariyo myaka yabaye intangiriro y’urugendo rw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana binjiyemo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NKORESHA' YA JAMES NA DANIELLA

">

Kanda hano urebe amafoto yaranzeigitaramo cya James na Daniella 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyirandimubenshi Marie Rose 11 months ago
    Murakoze cyane , ngewe ndabakunda byumwihariko. Muramfasha nkunda ukuntu mubikorwa neza kandi ubona ko bibarimo ,icyifuzo cg 1,ni ukubabo a live ikindi nange mukamfasha kwagura impano yange .yo kuririmba thank you.





Inyarwanda BACKGROUND