Kigali

Bakeka ko ari umuhungu mu maso - Umutesi yakoze amateka mu mikino yo kwiruka mu Rwanda - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/06/2023 21:02
0


Umutesiwase Magnifique yemeza ko kuba abantu bavuga ko ari umuhungu n'ubwo atari byo, biri mu bituma akora cyane ndetse bikamutera imbaraga mu mikino akina yaba kwiruka ndetse n'umupira w'amaguru.



Kuri iki cyumweru cyatambutse, kuri sitade ya Bugesera habereye amarushanwa Ngororamubiri yo gushaka ibihe, aya marushanwa akaba yaje kugaragaramo umukinnyi w'imyaka 19, bita Umutesiwase Magnifique wari usanzwe akina umupira w'amaguru. Yasiganwe muri Metero 100, 200 na 400, hose yegukana umudari wa zahabu.

Abantu bose bari baje kureba iyi mikino batunguwe n'ubuhanga uyu mukobwa afite, ndetse n'imbaraga, ariko bose bakagaruka bavuga ko ashobora kuba ari umuhungu atari umukobwa.

">

Aganiran'itangazamakuru Umutesiwase yavuze ko abantu benshi bakunze kuvuga ko ari umuhungo, gusa bikaba biri mu bimutera gukora cyane. Yagize ati "Ibyo narabimenyereye no mu mupira w'amaguru byaravugwaga kandi sinabihagarika kuko nta bushobozi mfite. 

Gusa navuga ko ibyo bavuze ko ndi umuhungu, bintera imbaraga nkarushaho gukora cyane kugira ngo ibyo bavugaga mbikore nk'abahungu kandi biramfashaka cyane."

Mu kwiruka Metero 400, Umutesiwase Magnifique yakoresheje amasegonda 53 n'ibice 79, ahita aba umunyarwanda kazi wa mbere ubikoze. N'ubwo yagiye kwiruka avuye kwiruka muri 200, bivuze ko yari akinaniwe, ibihe yakoresheje bimwemerera guhangana ku rwego rw'Isi akaba yakwegukana n'umudari.

Afite imbaraga zitangaje by'umwihariko iyo arimo kwiruka 


Ibihe yakoresheje nta munyarwandakazi n'umwe urabikora. Mu gihe yakora imyitozo ihagije ashobora gushyika ibihe by'umukinnyi wa mbere ku isi kuko afite amasegonda 49






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND