Kigali

Pastor P ‘Kagurano’ yiyumvisemo intsinzi ya Rayon Sports ayikorera indirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2023 19:06
0


Bugingo Ndanga wamamaye nka Pastor P ‘Kagurano’ mu gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye mu Rwanda no hanze, yatangaje ko mbere y’uko ikipe ya Rayon Sports icakirana na APR FC ku mukino wa nyuma, yiyumvisemo intsinzi yayo ayihimbira indirimbo yise ‘Rayon Sport’.



Ibyishimo biracyari byose mu mitima y’ibihumbi by’abakunzi ba Rayon Sports [Ikipe y’Imana nk’uko babivuga], nyuma y’uko batsinze mucyeba wabo w’ibihe byose APR FC bakabasha kwegukana igikombe cy’Amahoro (Peace Cup 2023).

Ni mu mukino wabereye kuri Sitade ya Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, ku wa 3 Kamena 2023. Wabanjirijwe n’umukino wahuje Mukura na Kiyovu Sports mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Nyuma y'uko Rayon Sports yegukanye iki gikombe, Pastor P yahise ashyira hanze indirimbo yahimbiye iyi kipe mu rwego rwo kwifatanya nayo kwizihiza ibyo birori.

Yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gutegura iyi ndirimbo mu gihe Rayon Sports nayo yarimo yitegura uyu mukino, kandi ko icyo gihe yiyumvagamo intsinzi.

Ati “Yego! Natangiye kuyitunganya nabo bari kwitegura kuzatwara igikombe rero nari nayiteguriye iki gihe.”

Uyu mugabo uherutse gusohora album yise ‘Ruticumugambi’, avuga ko asanzwe akunda siporo, ariko ko umupira w’amaguru awukundishwa cyane n’inshuti ze.

Akomeza agira ati “Ubusanzwe nkunda siporo musi rusange ariko ‘football’ yo ni ukubera bagenzi banjye cyane ni bo mba nakurikiye abenshi rero ni aba-Rayon.”

Akomeza ati “Urebye ni uko mfite inshuti nyinshi z’abafana ba Rayon Sports, nkaba nifuje kubaha indirimbo bazajya bumva ndetse bakanishimiramo ku ikipe yabo.”

Ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yeretse abafana bayo igikombe yegukanye mu muhango wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu ijambo rye, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi kipe ibashe kwegukana iki gikombe.

Yavuze ko iki gikombe bagituye Perezida Kagame. Ati “Munyemerere iki gikombe cy’Amahoro tugiture Perezida wacu, Nyakubahwa Paul Kagame.”

Ni cyo gikombe cya mbere Uwayezu yegukanye ari kumwe na Rayon Sports y’abagabo. Ni igikombe kandi cya 11 cy’Amahoro cya Rayon Sports.

Pastor P yabaye ikitarusange mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, nyuma y’uko arambitse ikiganza ku ndirimbo zirimo ‘Indoro’ ya Charly&Nina, ‘Adi Top’ ya Meddy, ‘Mu Gihirahiro’ ya Jay Polly na Scilla, ‘Habibi’ ya The Ben n’izindi zinyuranye.

Uyu munyamuziki aherutse gusohora album y’indirimbo 10 iriho indirimbo nka “Kabanyana k’Abakobwa’’, “Rubanda rugira ayabo”, “Wiriweho mwali’’, “Ibare”, “Agashinge”, “Yewe Roza” ;

 “Amashyo Rugamba”, ‘Inyamanza”, “Abaticumugambi” na “Laurette” ya Kamaliza yaririmbiwe na Shimwa Guelda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda mu 2017.

Pastor P yatangaje ko yiyumvagamo intsinzi bituma ahimba indirimbo igaruka kuri Rayon Sports

Pastor P avuga ko kugira inshuti nyinshi zikunda umupira w’amaguru bituma arushaho gukurikirana imikino 


Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cy'Amahoro, yagishyikirijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa 


Pastor P aherutse gushyira hanze album 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO PASTOR P YAHIMBIYE RAYON SPORTS

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND