RFL
Kigali

Ev. Dana Morey agiye gukorera mu Rwanda ibiterane bikomeye bizaririmbamo Bosebabireba na Rose Muhando

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/06/2023 15:22
0


Theo Bosebabireba na Rose Muhando bagiye kongera guhurira mu biterane by'ivugabutumwa nyuma yo kwandika amateka i Burundi mu giterane cyitabiriwe byo ku rwego rwo hejuru.



Mu kwezi kwa Nyakanga 2023, mu Rwanda hazabera ibiterane bibiri bikomeye byateguwe n'Umuryango Mpuzamahanga w'Ivugabutumwa witwa A Light To The Nations uyoborwa ku rwego rw'Isi na Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe uzabwiriza muri ibi biterane.

Igiterane cya mbere kizabera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023. Ni ivugabutumwa ry'ibiterane by'ibitangaza n'Umusaruro.

Ibi biterane byombi bizaririmbamo abahanzi b'ibyamamare mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba ari bo Theo Bosebabireba wo mu Rwanda na Rose Muhando wo muri Tanzania. Aba bahanzi bombi banaherutse guhurira mu giterane cy'amateka i Burundi, cyateguwe na A Light To The Nations.

By'umwihariko mu Karere ka Bugesera hazabera Seminari y'Abamama izaba tariki 13 Nyakanga 2023 ibere kuri Itorero RPC Bugesera. Kuwa 14-16 Nyakanga 2023, kuva saa mbiri kugeza saa sita z'amanywa hazaba Seminari y'Abizera kuri RPC Church iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime.

Abazitabira iki giterane bazahembuka mu buryo bw’Umwuka ariko kandi bamwe muri bo bazanagira amahirwe yo gutahana mu rugo ibikoresho bitandukanye by’agaciro kenshi birimo moto, telefone, igare, televiziyo n’ibindi binyuranye. Hazatangwa kandi impano zirimo inka n'ihene.

Pastor Dr. Ian Tumusime, Perezida wa A Light to the Nations Africa Ministries, yabwiye inyaRwanda ko Ev. Dana Morey utegerejwe mu Rwanda muri ibi biterane by'ibitangaza n'umusaruro, ari umukozi w'Imana wavutse ubwa kabiri, akaba n'umushoramari wiyeguriye Yesu Kristo.

Uyu mushumba w'Itorero Revival Palace Church (RPC) rikorera mu Karere ka Bugesera, yongeyeho ko Dana Morey "yicisha bugufi cyane, akaba afite umutwaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza aho amaze kuzenguruka ibihugu byinshi agamije kwamamaza ubutumwa bwiza".

Pastor Tumusime wamenyanye na Ev. Dana Morey mu 2010 bahuriye mu ivugabutumwa, yavuze ko umusaruro biteze muri ibi biterane ari ukubona iminyago myinshi y'abazemera kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo. Yavuze kandi ko n'amatorero aziyongera.

Yabwiye abanya-Rukomo n'abanya-Bugesera ko "ubu ni cyo gihe cy'agakiza kabo, ni igihe cyo gushyira kwizera kwabo muri Yesu Kristo, nta yindi nzira yo kujya mu ijuru atari ukwemerera Yesu akakubera Umwami n'Umukiza." Byinshi mu byo yadutangarije tuzabigarukaho mu nkuru z'ubutaha.


Pastor Dr Ian Tumusime ni we muhuzabikorwa w'ibiterane bya Ev. Dana Morey

Dana Morey uyobora “A Light To The Nations”, ni inshuti y’u Rwanda, akaba akunze kuhakorera cyane ibiterane. Mu 2015 yakoreye i Rusizi igiterane cy’iminsi itanu kiswe “Rusizi Life Gospel Festival” cyatumiwemo Rose Muhando na Liliane Kabaganza wo mu Rwanda.

Dana Morey, hamwe n'abavandimwe be, bafite uruganda rukomeye rwa Morey Corporation, rukora ibikoresho bya elegitoroniki, ruherereye i Woodridge, muri Illinois. Agira kandi uruhare mu bundi bucuruzi bwinshi, no kwita ku bana batishoboye muri Mexico binyuze muri programu yitwa ’Christ for all Nations and Caring for Kids’ abereye ’Co-Founder’.

Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w'Isi. Ivugabutumwa akora ryibanda cyane cyane ku mugabane wa Afurika, Amerika y’Epfo, u Buhinde n’Uburayi bw’Uburasirazuba.

Kuva mu mwaka wa 1986, Ev. Dana Morey aryohewe cyane n’urushako, aho yashyingiranywe na Karman Morey. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary.

Dana Morey, ni Umubitsi ndetse akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ifite inyota yo kugeza ubutumwa bwiza ku mugabane wa Afrika. Ev. Jennifer Wilde, ni we Perezida w’uyu muryango. Bose bafite intero igira iti "Together we can reach Africa" [Dufatanyije twagera kuri Afrika].


Ibiterane by'umuvugabutumwa Dana Morey biritabirwa cyane


Theo Bosebabireba uri mu byishimo byo guhabwa imbabazi na ADEPR ategerejwe muri ibi biterane


Rose Muhando agiye kugaruka mu Rwanda mu biterane byateguwe na A Light To The Nations


Theo Bosebabireba na Rose Muhando bazaririmba mu giterane cya Bugesera kizaba kuwa 14-16 Nyakanga ndetse n'icyo muri Nyagatare kizaba kuwa 7-9 Nyakanga 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND