RFL
Kigali

Ni nde uzabazwa agahimbazamusyi kagombaga guhambwa abafite ubumuga bitabiriye inama i Gatsibo na Ngoma ?

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:5/06/2023 14:43
0


Mu Nteko rusange y'Abantu bafite ubumuga mu Ntara y'Iburasirazuba yabereye mu karere ka Rwamagana,hagaragajwe ko Uturere twa Gatsibo na Ngoma aritwo tudaha abafite ubumuga agahimbazamusyi gateganywa n'itegeko iyo bitabiriye inama ziteganywa n'amategeko.



Ibi byagaragarijwe mu Nteko rusange y'Abantu bafite ubumuga yabereye mu karere ka Rwamagana ku cyumweru tariki ya 4 Kamena 2023.

Muri iyo Nteko ,abayobora abantu bafite ubumuga  ku rwego rw'Umurenge  ku rwego rw' Akarere n'urw 'Intara bagaragaje ko hari  ibyo bushimira byagezeho birimo n'amategeko abarengera ariko banagaragaza imbogamizi zihari zirimo guhabwa ingengo y'imari idahagije itangwa n'uturere mu bikorwa by'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga .

Muri iyo nama hagarutswe ku gahimbazamusyi kagenerwa abitabira inama ziteganywa n'itegeko  ,hagaragazwa ko uturere twa Gatsibo na Ngoma tudatanga uduhimbazamusyi dufasha abitabira inama kubona amafaranga y'urugendo  nk'uko biteganywa mu Itegeko.

Muri iyi nama , umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga , Emmanuel Ndayisaba ,yavuze ko uturere twose twamenyeshejwe ko umuntu ufite  ubumuga iyo yitabiriye inama iteganywa n'itegeko  ahabwa agahimbazamusyi kangana n'agahabwa umujyanama uri mu nama Njyanama bari ku rwego rumwe. 

Nubwo biri mu Itegeko abafite ubumuga mu karere ka Gatsibo bavuga bamaze imyaka ibiri bitubahirizwa ndetse aka karere kagenera Abafite ubumuga bitabiriye inama amafaranga atarenze 35.000frw mu gihe abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere bahabwa 150.000frw .

Umwe mu bagize komite y'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga ku rwego rw'Akarere aganira na InyaRwanda.com  yavuze ko bahabwa agahimbazamusyi kari hagati y'amafaranga 25.000 frw  na 35.000frw.

Yagize ati" Itegeko riteganya ko umuntu ufite ubumuga, iyo yitabiriye inama ziteganywa n'itegeko ahabwa agahimbazamusyi kangana n'agahabwa umujyanama mu nama Njyanama yo ku rwego nk'urwe . Mu karere ka Gatsibo umujyanama ku rwego rw'Akarere ahabwa ibihumbi  ijana na mirongo itanu  (150.000frw )naho twebwe bakaduha ibihumbi hagati ya makumyabiri na bitanu  25.000frw na mirongo itatu na bitanu 35.000frw bitewe naho umuntu  aba yaturutse kandi tumaze kwitabira inama umunani bitubahirizwa."

Umwe mu bahagarariye Abafite ubumuga mu Karere ka Ngoma avuga ko kudahabwa agahimbazamusyi bibabangamira igihe bitabiriye inama .

Yagize ati" Abandi bahabwa agahimbazamusyi gateganyijwe mu mategeko ariko twebwe ntabwo tugahabwa . Kudahabwa amafaranga yo dufasha mu rugendo biratugora cyane,umuntu kuva nka Rukumberi  nta nyoroshyarugendo ,akaza yateze agategera n'igare rye  bihenze ndetse iyo ayabuze ashobora no kutitabira inama ."

Depite Musolini Eugene uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda , avuga ko ikibazo cy'uturere tudatanga uduhimbazamusyi muri   Gatsibo na Ngoma yakigejejweho kandi ko agiye kubakorera ubuvugizi .

Yagize" Iyi Nteko rusange yagenze neza ko uturere twose twagaragaje ibikorwa bikorerwa abantu bafite ubumuga.Icyo twabongereyeho n'uko bakongeramo udushya mu bibanda ku bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abafite ubumuga."

Depite  Musolini yakomeje agira ati" Ikibazo cyo kudatanga agahimbazamusyi kangana n'ako Itegeko riteganya nanjye bakingejejeho ndi mu Karere ka Gicumbi, banakingezaho muri Gatsibo na Ngoma.Icyo kibazo twarakimenye kandi tugiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo bahabwe ibyo bemerwa igihe bitabiriye nk'uko bihabwa abagize inama Njyanama."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba,Dr Nyirahabimana ,yavuze ko Ubuyobozi bw'Intara bugiye gusaba uturere kubahiriza amategeko , abafite ubumuga bakajya bahabwa ibyo bemererwa n'amategeko igihe bitabiriye inama.

Yagize ati" Icyo tugiye gukora n'uko uturere twubahiriza ibiri mu Itegeko abafite ubumuga bitabiriye inama bakajya bahabwa ibiteganyijwe mu itegeko.itegeko  rirahari ,igisigaye ni ugukuryubariza.uturere tutabikoraga  nkuko byateganyijwe tuzabandikira tubamenyeshe ko bagomba kurishyira mu bikorwa."

Inteko rusange y'abantu bafite ubumuga mu Ntara y'Iburasirazuba , yanitabiriwe n'abayobozi  b'uturere   bungirije bashinzwe imibereho myiza y'abaturage.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND