RFL
Kigali

Israel Mbonyi yashyize hanze Amashusho y'indirimbo yitiriye Album ye nshya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2023 12:25
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Nk’umusirikare’ yitiriye Album ye ya Gatanu, ni nyuma y’uko yemeranyije n’abafana be n’abakunzi b’umuziki kuyita iri zina.



Uyu muhanzi yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, ni nyuma y’uko ku 19 Gicurasi 2023, akoze igitaramo yahurijemo amagana y’abantu yafatiyemo amashusho y’indirimbo zigize iyi Album cyabereye mu Intare Conference Arena.

Nyuma y’iki gitaramo, Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwita iyi album ‘Nk’umusirikare’ ashingiye ku majwi menshi y’abafana bakunze iyi ndirimbo ubwo yayibaririmbiraga ku nshuro ya mbere, bakanyurwa n’ubutumwa bukubiyemo.

Yavuze ko yari afite amazina menshi yashakaga kwita iyi album, ariko atarabona izina rya nyaryo, ahitamo kwemeranya n’abakunzi be. Ati  “Ryaturutse mu bantu (Izina). Nari mfite amazina nka biri ariko nk'umusirikare ntabwo yarimo cyane. Rero, uyu munsi bahisemo kuyita nk'umusirikare, ni igitekerezo baduhaye.”

Akomeza ati “Nari mfite ‘Niyibikora’ (izina ry’imwe mu ndirimbo), nari mfite indi ivuga ngo ‘Tugumane’ (izina ry’indirimbo ye), ariko zose ni nziza. Izina ryose nayita ntakibazo. Ririya narishimye.

Mbonyi avuga ko akunda indirimbo ye hafi ya zose, kandi ko ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Nk’umusirikare’ yabonye uburyo abantu bayikunze, yemeranya n’abo kuyitirira iyi album.

Israel Mbonyi yavuze ko ahora abwira abahanzi bagenzi be ko badahanganye mu guhimba indirimbo z’ibitangaza, ahubwo ko  kwegera Imana aribyo bakwiye gushyira imbere.

Yavuze ko ari guteganya ko mu Ukuboza 2023 azakora igitaramo cyo kumurikira iyi Album Abanyarwanda muri rusange. Ati “Mu Ukuboza 2023 tukazakora igitaramo n’ubundi muri Arena.”

Mbonyi avuga ko iyo umuhanzi ahimba ibintu agaterwa ishema na byo, ari nako Imana imushyira ku mutima ibindi bihangano.

Yavuze ko akimara gusohora Album ‘Icyambu’ ndetse na ‘Baho’ yatangiye kwibaza aho azakura izindi ndirimbo, ariko Imana yongera kumwuzuza indirimbo zikomeye.

Israel Mbonyi ari kwitegura kujya gutaramira mu bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, Denmark n’ahandi.


Israel Mbonyi yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Nk’umusirikare’ yitiriye album ye iriho indirimbo 10


Israel yavuze ko yahisemo kwitirira album ye iyi ndirimbo nyuma y’amajwi menshi y’abafana bayikunze


Israel asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura kujya gutaramira i Burayi


Israel Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo muri BK Arena aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wujuje iyi nyubako


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NK’UMUSIRIKARE’ YA ISRAEL MBONYI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND