RFL
Kigali

Urutonde rw'Ibyamamarekazi 10 bikize cyane ku Isi mu 2023

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/06/2023 11:26
0


Forbes Magazine yasohoye urutonde rw'ibyamamarekazi 10 bikize kurusha abandi ku Isi mu 2023, higanjemo abahanzikazi bakomeye nka Rihanna, Beyonce, n'abavuga rikijyana barimo Oprah Winfrey, Shonda Rhimes n'abandi.



Mu gihe umwaka wa 2023 ugeze muri kimwe cya kabiri, hamaze gushyirwa ahagaragara urutonde rw'ibyamamarekazi bikize cyane ku Isi. Uru rutonde rwakozwe n'ikinyamakuru Forbes Magazine gisanzwe kizwiho kwerekana imitungo y'ibyamamare n'uko igenda yiyongera indi imanuka.

Kuri uru rutonde rw'ibyamamarekazi 10 higanjemo abo mu myidagaduro cyane bafite izina rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Forbes yatangaje ko yakoze urutonde igendeye ku mafaranga binjize guhera muri Mutarama uyu mwaka, yiyongera kuyo bari bafite mu 2022.

Urutonde rw’ibyamamarekazi 10 bikize cyane ku Isi mu 2023:

1. Oprah Winfrey

Icyamamarekazi kuri televiziyo, Oprah Winfrey niwe uyoboye uru rutonde aho afite umutungo wa miliyari 2.5 z’amadolari. Uyu mugore kandi anaherutse kugurisha umuturirwa yarafite mu birwa bya Hawaii, aho yawugurishije miliyoni 80 z’amadolari.

2. Rihanna

Umuhanzikazi Rihanna witegura kwibaruka ubuheta, niwe uri ku mwanya wa 2 na miliyari 1.4 z’amadolari. Akaba yarinjije akayabo mu gitaramo yakoreye mu mukino wa Super Bowl Half Time Show muri Gashyantare.

Uyu muhanzikazi kandi ni nawe wa mbere mu bagore b’abanyamuziki batunze agatubutse. Ibi abikesha kompanyi ye ya Fenty Beauty ikora ibirungo by’ubwiza.

3.Kim Kardashian

Umunyamidelikazi kabuhariwe, Kim Kardashian ari ku mwanya wa gatatu na miliyari 1.2 z'amadolari. Aya yayinjiye ubwo yasinyaga indi kontara na Hulu yo kwerekana ubuzima umuryango we ubayeho umunsi ku munsi. Kompanyi ye SKIMS ikora imyenda nayo iri mu byambere bimwinjiriza benshi hamwe n'izindi kompanyi yamamariza.

4.Taylor Swift

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Taylor Swift uherutse gusohora album yise 'Midnigths' akaba ari no gukora ibitaramo bizenguruka isi yise 'Eras Tour', ari ku mwanya wa kane n'amiliyoni 740 z'amadolari akesha umuziki we ndetse hari n'abandi bahanzi yandikira indirimbo bakamwishyura agatubutse.

5.Kylie Jenner

Ku myaka 25 gusa umunyamidelikazi Kylie Jenner ukomoka mu muryango w'ibyamamare w'aba Kardashians-Jenner, ari ku mwanya wa gatanu n'umutungo wa miliyoni 680 z'amadolari. Uyu mutungo awukesha ikiganiro cye 'Life of Kylie' kerekana ubuzima abayemo kinyura kuri televiziyo ya E!News ndetse na kompanyi ye 'Kylie Cosmetics' ikora ibijyanye n'ibirungo by'ubwiza (Make Up).

6.Madonna

Umuhanzikazi Madonna ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Pop, uri mubamaze igihe kinini mu muziki, ari ku mwanya wa gatandatu na miliyoni 580 z'amadolari.

7.Beyonce

Icyamamarekazi Beyonce, ufite agahigo ko kugira ibihembo bya Grammy Awards byinshi kurusha abandi ku isi, niwe uri ku mwanya wa 7 mu byamamarekazi bitunze agatubutse. Forbes yatangaje ko kugeza ubu Beyonce afite umutungo wa miliyoni 540 z'amadolari gusa uyu mutungo ukazahinduka mu mezi ari mbere arangije ibitaramo bizenguruka isi arimo yise 'Renaissance World Tour' kuko byitezwe ko bizamwinjiriza miliyoni 200 z'amadolari hagendewe ku mafaranga itike zigura z'ibi bitaramo.

8.Celine Dion

Umuhanzikazi w'umunyabigwi Celine Dion umaze iminsi afite ibibazo by'uburwayi, afite umutungo wa miliyoni 480 z'amadolari. Uyu mugore kandi aherutse guhabwa miliyoni 80 z'amadolari kugirango azagaragare muri filime 'Love Again' igiye gusohoka azahuriramo na Priyanka Chopra. Iyi filime kandi indirimbo zizakoreshwamo zose n'izanditswe nawe akanaziririmba.

9.Judy Sheindlin

Judith Susan Sheindlin umunyamategeko akaba n'umwanditsi w'ibitabo, ari ku mwanya wa cyenda n'umutungo wa miliyoni 470. Uyu mugore w'imyaka 80 yamamaye cyane ubwo yaburanishaga abantu imbona nkubone kuri televiziyo.

10.Dolly Parton

Icyamamarekazi mu njyana ya Country Music, Dolly Parton niwe uri ku mwanya wa cumi n'umutungo wa miliyoni 440 z'amadolari. Aya mafaranga ayakesha kugurisha uburenganzira ku muziki we ndetse no gukina filime.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND