Itsinda ry’umugabo n’umugore rya James Rugarama na Daniella Rugarama ryanditse amateka avuguruye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, nyuma y’uko bahembuye imitima y’abarenga igihumbi bari bamaze igihe babategereje mu gitaramo cyabo bwite.
Ni mu gitaramo ‘Gathering of 1000 Special
Extended Live Concert’ bakoze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena
2023 muri Kigali Convention Center. Ni nyuma y’uko bagisubitse ku wa Gatanu
tariki 2 Kamena 2023, kubera isiganwa rya Kigali Night Run Marathon.
Iri tsinda ry’abaramyi ryakoze iki
gitaramo cyagutse nyuma y’ibihangano by’abo byubakiye cyane ku ndirimbo zigaruka
ku gakiza muri Kristu Yesu. Ubibuke mu ndirimbo nka ‘Narakikijwe’, ‘Bari He?’,
‘Mpa amavuta’ n’izindi zinyuranye.
Ni igitaramo bakoze nyuma y’imyaka itatu yari ishize abakunzi babo babanyotewe. Iyi myaka yaherekejwe no gukora ibihangano bageze kuri album ya gatau bise ‘Ibyiringiro’ baherutse gushyira hanze, iboneka ku rubuga rwa internet rwa ABA TV.
Byatumye iki gitaramo bagihuza no kumvisha abantu, zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri iyi album.
Ku rubyiniro, James na Daniella
bafashijwe n’abacuranzi bakoranye mu ndirimbo zinyuranye barimo nka Arsene,
Ishimwe, Etienne, Nehemie, Shallom.
Batangiye kuririmbira abakunzi b’abo ahagana saa moya z’ijoro, binjiriye mu ndirimbo yabo bise ‘Bari He?’ imaze amezi atatu isohotse.
Bati ‘Ndi mu bwoko buhiriwe’. James ati “Imana ishimwe peee
ko turi mu bwoko buhiriwe. Imana ishimwe ko turi mu bwoko buhiriwe, dukomere
umwami wacu amashyi menshi.”
Bakomereje ku ndirimbo yabo bise ‘ku
bw’umusaraba’ iri kuri album yabo bise ‘Ibyiringiro’ byari mu rwego rwo
kumvisha abakunzi babo iyi album.
Baherukaga gukora igitaramo nk’iki mu
nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena mu 2020. Igitaramo cyabo kitabiriwe n’abakozi b’Imana
banyuranye, abashuma b’amatorero, abakristu, abafana n’abakunzi babo n’abandi
bahuriye mu mugoroba wo kuramya Imana. Daniella ati “Turi kuvuga Kristu,
ntawundi turibuvuge uyu mugoroba.”
Iri tsinda kandi ryaririmbye
indirimbo ‘Isezerano’ imaze umwaka isohotse, aho imaze kurebwa n’abantu barenga
Miliyoni 2.1. Muri iyi ndirimbo hari aho bagira bati “Hahirwa ufite isezerano
ry’Imana ihoraho. Hahirwa uwatorewe ubukwe bw’umwana w’intama.”
Bakomereje ku ndirimbo ‘Mu gitabo’
iri kuri album yabo ‘Ibyiringiro’. Iri mu ndirimbo zifite uburyohe kuri iyi
album yabo ya Gatatu. Banaririmba indirimbo ‘Nzakugezayo’ imaze imyaka ibiri
isohotse. James ati “Niba Imana yarakubwiye ko uri umwana wayo, iryo ni
isezerano ritazatinda, izatugezayo amahoro.”
James na Daniella banaririmbye
indirimbo ‘Nubu nihondi’ imaze imyaka itatu isohotse, hari aho baririmba bagira
bati “Uko nahoze n’ubu nikondi, isezerano ryanjye ntirihinduka, ngwino mwana
wanjye aho ugomba kuba….”
Iri tsinda kandi ryaririmbye
indirimbo ‘Hembura’ imaze imyaka itatu isohotse. Ku rubuga rwa Youtube, iyi
ndirimbo iriho aho iherekejwe n’amashusho bafatiye mu gitaramo cyabo cya mbere
bakoreye muri BK Arena. Iri mu ndirimbo z’iri tsinda zakunzwe mu buryo
bukomeye, ahanini biturutse ku magambo ayigize.
Iyi ndirimbo yubakiye ku magambo
aboneka muri Yesaya 40: 31 hagira hati “Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo
intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka
be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”
Baririmbye kandi indirimbo ‘Nkoresha’
iri mu ndirimbo bahereyeho. Hari aho baririmba bati “Sinshaka gukora icyo njye
nifuza, mwami nkoresha, sinshaka kuba uwo njyewe nifuza, mwami mpindura uwo
wampamagariye, gukora umukoro utari uwanjye, nabyo ni ugutsindwa."
James aherutse kuvuga ko
indirimbo ‘Mpa amavuta’ yabaye intangiriro y’urugendo rw’abo mu muziki,
bayishyize hanze nyuma y’izindi nyinshi bari bamaze kwandika, banzura gusohora
iyi ndirimbo ‘Mpa amavuta’ yabaciriye inzira.
Indirimbo ‘Nkoresha’ yavuye mu mitima yari ibayeho isaba
Imana kuyikoresha
James Rugarama yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwabo, kuko yaje nyuma y’imyaka itatu yari ishize basaba Imana kubakoresha icyo yabahamagariye.
Yavuze ko mu 2015, we n’umufasha we bafasha igihe cyo kwiyegereza Imana, bararira cyane, barapfukama, basaba Imana
kubahishurira impamvu yabashyize ku Isi.
Yavuze ko ijoro rimwe mu 2015,
basenze Imana cyane, hashize iminsi itanu Imana ibereka inzira bagomba
gukurikira.
Ati “Twayisabye kumenya neza icyo yaturemeye. Ntabwo abantu bameze gutya, bateye gutya baba ari ikimanuka kuba
hano, Imana yaduhishuriye, yatumenyesheje urukundo rw’ayo rw’uko ituzi, hashize
iminsi itanu.”
Akomeza ati “Kuva uwo munsi. Twatangiye
gukurikira Imana turi abantu bazi aho bajya, turi abantu badatwarwa n’ibigare,
turi abantu badatwarwa n’ibihe, abatuzi baratuzi.”
"Iri ni isengesho ryiza ry’umuntu
umenetse ushaka kubona Imana… Ni isengesho ryadukoreye, twamenye imitima imbere
y’Imana turayibona, iduhishurira Kristo na n’ubu iracyabikora. Umuntu wese
ufite umutima ushidikanya, iri ni isengesho ryamukorera. Allelluah, iyo n’iyo
nkuru yacu. Yaradukoreye.”
Nyuma yo gutanga ubuhamya ku rugendo
rw’abo rw’umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakomereje ku
ndirimbo bise ‘N’ubwo utansubiza’ bakoranye na Clarisse ufite ubumuga bwo
kutabona imaze imyaka ibiri isohotse, bakomereza ku ndirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza
bise ‘Lord God Almighty’ iri kuri album yabo ‘Ibyiringiro’.
James yakiriye ku rubyiniro itsinda rya Hymnos, avuga ko
yakunze uburyo baramya
Ni ubwa mbere iri tsinda ritaramiye
mu Rwanda, rigizwe na Dedo Dieumerci & Naomi Mugiraneza. Ubwo James
yabakiraga ku rubyiniro, yavuze ko afite umunezero mwinshi
Ati “Baranejeje cyane. Ni abantu bafite
umutima wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni ubwa mbere bagiye kuririmba ku
ruhimbi rwo mu Rwanda. Mfite umunezero mwinshi wo kubakira.”
Dedo na Naomi binjiriye mu ndirimbo
bise ‘Majina yote mazuri’ yakunzwe mu buryo bukomeye, mu gihe cy’amezi arindwi
ishize isohotse imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 6 ku muyoboro wabo wa
Youtube.
Iri tsinda ribarizwa mu gihugu cya Uganda. Barazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Niko Salama', 'Mwenye utukufu', 'Tumbira
umusaraba', 'Ndaririmba intsinzi', 'Yesu Jina Nzuri', 'Nyiricyubahiro', 'Ni
wowe mwami', 'Ninjye mpamvu', 'Ibyiza, 'Ndamahoro' n'izindi.
Mugiraneza Naomi yavuze ko ‘Uyu mugoroba
ari uwo kuramya Imana, tuyibwire ko ari Imana yahinduye ubuzima bwacu, Ni wowe
wenyine tuboneramo ubuzima Yesu, tuboneramo ubuzima tugakira….”
Iri tsinda ryishimiwe mu buryo
bukomeye muri iki gitaramo, ahanini biturutse ku kuba indirimbo zabo zaracengeye
zigera no mu Rwanda. Bamaze igihe bakorera ibitaramo ahantu hanyuranye cyane
cyane muri Kenya.
Umunya-Nigeria yatunguranye muri iki gitaramo:
Yitwa Paul ni umwe mu bahanzi
babarizwa muri kompanyi yitwa Pwana Goup. Ageze ku rubyiniro, yaririmbye
indirimbo ‘You raise me up’ ya West Life’ yamamaye cyane
Yavuze ko kuramya ari ‘imibereho’.
Ati “Ntanyifato runaka ishobora ku kuranga mu kuramya. Impamvu turamya tuzamuye
ibiganza, ni ukumvikanisha uwo Yesu'. Peter yavuze ko yishimiye kuba mu Rwanda,
kubera ko ‘nasanze ari igihugu cyiza’.
Bahinduye imyenda, basoma ku mazi:
Iri tsinda ryagarutse ku ruhimbi
ahagana saa tatu z’ijoro n’iminota 40’ nyuma yo guhindura imyambaro no gusoma
ku mazi nk’uko babitangaje. Bagarutse binjiriye mu ndirimbo yabo yakunzwe cyane
bise ‘Narakikijwe’.
Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba
bati “Nizera ko wambaye umubiri, nizera na wa musaraba… Alleluah
ntacyantandukanya n’urukundo rwawe…” Iyi ndirimbo bayishyize mu rurimi rw’Igiswahili,
iri mu ndirimbo zigize album yabo ‘Ibyiringiro’.
James avuga ko ajya akunda kubwira
abantu kutarambirwa kuririmba Kristo ‘kuko izo ndirimbo n’izo tuzaririmba ibihe
byose’. Nyuma yakiriye ku rubyiniro, umuramyi Serge Rugamba uzwi cyane mu
ndirimbo zinyuranye zirimo n’izo yakoranye na Aline Gahongayire bise ‘Umwami
Yesu’.
Serge Rugamba yanzitse mu ndirimbo
agira ati ‘Nabonye umukunzi mwiza, yarankunze ntamuzi, yamfatishije umugozi,
arirwo rukundo rwe… Njye ndi uwe, nanjye ndi uwanjye, kugeza iteka ryose…”
Rugamba akunze kwifashishwa cyane mu
kwandika indirimbo, kuyobora amateraniro mu nsengero zinyuranye n’ahandi.
James na Daniella bahise banzika mu
ndirimbo ‘Yongeye guca akanzu’ bakoranye na Israel Mbonyi. Iri mu ndirimbo zakunzwe
cyane mu buryo bukomeye, imaze amezi arindwi isohotse.
Mu minota ya nyuma y’iki gitaramo,
James na Daniella baririmbye indirimbo ‘Umwami ni mwiza Pe’ bakoranye na True
Promises-Iyi ndirimbo yashyize abantu mu mwuka kuko yahagurukije n’iyonka muri
iki gitaramo cyihariye cy’iri tsinda.
Asoza iki gitaramo ahagana saa 22 n’iminota 30, James yavuze ko ati ‘Sintigeze mbona umunsi dutarama ngo Imana ye gukora ku mutima umuntu umwe cyangwa abantu benshi.’
Yavuze ko ashima abantu bose barimo
abakozi b’Imana ‘badushyigikiye mu buryo bw’amafaranga’ n’abandi, ati ‘Imana
ibahe umugisha cyane’.
Yanavuze amazina ya bamwe mu bantu
babashyigikiye kuva batangiye umuziki, anagaruka ku barimo Bishop Masengo wa
Foursquare Church ‘badushyigikiye’. Ati “Umutima wanjye urabakunda cyane."
James na Daniella bakoze igitaramo
nyuma y’imyaka itatu yari ishize abantu babanyotewe
James na Daniella baririmbye bitaye cyane ku ndirimbo zabo zakunzwe cyane kuva album ya mbere kugeza kuri album ya gatatu
James yavuze ko mu 2015 ari bwo bafashe igihe cyo kwegerana n’Imana, bayisaba kubakoresha icyo yabahagamariye
Bakorana umuziki kandi banubakanye
urugo- Amatsinda nk’aya yaramamaye cyane mu Rwanda
James yigeze kuvuga ko ibintu azi ku mugore we ari uko ‘arihangana cyane, ikindi arasenga, icya gatatu afite impano cyane.”
Daniella yaririmbaga yizihiwe! Akanyuzamo akabwira abaririmbyi gufatanya nawe
James ni umunyamuziki wize Politiki
Umuhanzikazi Marina na Yvan Muzik baherutse gukorana indirimbo 'Intare Batinya' bitabiriye iki gitaramo
Daniella avuga ko umwana wabo w’imyaka
7 ari umucuranzi n’aho uw’imyaka 5 arahimba afite indirimbo
Tracy Agasaro n’umugabo we Rene
Patrick bayoboye iki gitaramo. Hari aho yagize ati ‘Imana yarampaye peeeee.’-Banyuzagamo
bakaririmba zimwe mu ndirimbo
James na Daniella bakoze iki gitaramo nyuma yo gushyira hanze album bise ‘Ibyiringiro’
James yashimye abahanzi bagenzi be
bitabiriye iki gitaramo
James na Daniella ni itsinda ryamamaye mu Rwanda no mu mahanga mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana
Itsinda rya Hymnos [Dedo Dieumerci
& Naomi Mugiraneza] ryo muri Uganda, ryishimiwe mu buryo mu
bukomeye mu gitaramo
Hymnos barazwi cyane binyuze mu
ndirimbo zikomeye zabo zirimo nka ‘Ndamahoro’
Iki gitaramo cyafashije benshi
gusabana n’Imana, binyuze mu ndirimbo ziyiha ikuzo
Itariki idasanzwe mu buzima bwa James
na Daniella!
Tracy Agasaro wa KC2 ari mu bashyushyarugamba bakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo bya Gospel
Daniella, umunyamuziki uhuza imbaraga n'umugabo we bagakorera Imana mu buryo bwagutse
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Wanyujuje Indirimbo' [Uri hagati] yari muri iki gitaramo-Imbere ye ni Dominic Ashimwe
Umushumba w'Itorero FourSquare Church, Dr Bishop Masengo yari muri iki gitaramo
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya James na Daniella
AMAFOTO: Nathanael
Ndayishimiye-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO