Kigali

Umunyarwenya Viggo Venn yegukanye Britains’ Got Talent ahigitse abarimo Ghetto Kids-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2023 23:52
0


Umunyarwenya w’umunyabufindo, Viggo Venn wo mu gihugu cya Norvège, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yegukanye irushanwa Britains’ Got Talent 2023, ahigitse abarimo itsinda Ghetto Kids ryo muri Uganda ryahabwaga amahirwe.



Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023.  Viggo Venn yihariye umubare munini w’abafana, kuva atangiye kwiyereka Akanama Nkemurampaka kugeza asoje.

Umunyamuziki Liliana Clifton w’imyaka 13 y’amavuko yaje ku mwanya wa kabiri n’aho umunyabufindo Cillian O’Connor w’imyaka 14 aza ku mwanya wa gatatu.

Venn w’imyaka 33 yahembwe £250,000. Ni nyuma y’uko anyuze abarimo Simon Cowell ukuriye Akanama Nkemurampaka, bikagera n’aho amujyana ku rubyiniro, akamwambika umwambaro uhuje ibara n’irye, ndetse bakabateraho indabo z’amaroza.

Byageze n’aho abari bitabiriye umunsi wa nyuma w’iri rushanwa, basaba uyu musore kongera kubasetsa. 

Ni mu gihe Alesha Dixon uri mu Kanama Nkemurampaka, yamubwiye ko abantu bose bamwishimiye kandi ‘baragukunda’.

Bruno we yamubwiye ko ibyo yerekanye byasize urwibutso rudasaza, agera ikirenge mu cy’umunyarwenya Mr Bean wabiciye bigacika.

Simon Cowell yamubwiye ko ‘ntabwo nigeze mpura n’umunyarwenya umeze nkawe mu buzima bwanjye. Ati “Ndabyemeye, ndagukunda guhera uyu munsi.”

Abageze mu cyiciro cya nyuma banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka ni 11 barimo Musa Motha, Amy Lou, Viggo Venn, Olivia Lynes, Ghetto Kids, Travis George, Malakai Bayoh, Duo Odyssey, Cillian O'Connor na Lillianna Clifton. 

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Viggo Ven yavuze ko atarabasha kwiyumvisha ko yegukanye Britain's Got Talent. Avuga ko atigeze yiyumva 'uko yiyumva kuri iyi nshuro mu buzima bwe'.


Viggo yafashe ifoto n'abagize Akanama Nkemurampaka


   

Umunyarwenya Viggo Venn wo mu gihugu cya Norvège yanditse amateka nyuma y’uko yegukanye Britain’s Got Talent 


Ibyishimo ni byose kuri Viggo Venn  


Mu bihembo yatsindiye, harimo no kuzaririmba mu birori Royal Variety  bizatambuka kuri BBC


Lilliana waje ku mwanya wa kabiri 

Viggo Ven yahigitse abarimo Ghetto Kids bakunzwe muri iri rushanwa kuva ryatangira 

Abagize Akanama Nkemurampaka bavuze ko Viggo yageze ikirenge mu cya Mr Bean 


Sherrie Silver yahuye na Ghetto Kids mbere y'uko bajya ku rubyiniro

 

Ghetto Kids yatanze ibyishimo muri iri rushanwa 






Cillian O'Connor w'imyaka 13




Travis George


Amy Lou







KANDA HANO UREBE UKO VIGGO VEN YITWAYE IMBERE Y'AKANAMA NKEMURAMPAKA

">
KANDA HANO UREBE UKO GHETTO KIDS YITWAYE IMBERE Y'AKANAMA NKEMURMAPAKA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND