None ku itariki 04 Kamena 2023 kuri Paruwasi ya Remera mu mujyi wa Kigali Pasiteri Antoine Rutayisire yashimiwe imyaka 12 yayoboye paruwa ya Ear Remera.
Ni ibirori bimaze icyumweru mu bihe bitandukanye ashimirwa n’abamukunda, abo bakorana, abafashijwe n’inyigisho ze bishimira ubuhanga, ubunyangamugayo n’ubushishozi bumuranga mu nyigisho ze.
Mu ijambo rye Reve Canon Dr Antoine Rutayisire watangiye ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65 yagize ati:”Ndasezeye ariko ndahari. Ivugabutumwa ryo nzarikomeza. Icyo mpinduye ni ibyicaro.” Yahawe imodoka nshya itaragenda (0km) ya Toyota Fortuner yakozwe mu 2023. Yashimiye abagize uruhare mu kubaka urusengero n’inyubako zirukikije. Barimo Equity Bank, Bank of Kigali, Radiant, Ameki Color, BRD (yabahaye amafaranga bagitangira amazu y’ubucuruzi), na Jali investment iyoborwa na Afande Dodo. Pasiteri yashimiye abantu benshi bagize uruhare mu mirimo itandukanye asoreza ku bakristu b’I Remera.
Ati:”Mpora mbivuga ariko reka mbivuge bwa nyuma. Sinzongera kuba pasiteri mukuru wa paruwasi ya Remera. Reka mbashimire imyaka 12 tumaze dukorana”.
Pasiteri Rutayisire yashimiye Imana yabashije kubashoboza gukora ibikorwa bitandukanye birimo kubaka urusengero n’amazuy’ubucuruzi arukikije. Ati:”Uru rusengero, amazu arukikije, ibirimo imbere n’ibikorwa remezo birukikije byatwaye miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka ine kandi nta mwenda urimo wa banki, nta nguzanyo n’inkunga birimo”.
Yanashimiye Daniel Gashegu watangije Paruwasi ya Remera mu 1950. Rutayisire yageze kuri iriya paruwasi mu 1990. Ati:”Ndashimira bariya bose bambanjirije kuko hari igihe ibikobwa bikorwa mu gihe umuntu ayoboye akirengagiza abamubanjirije”.
Asezeye yarabanje gusimburwa
Rev Pst Dr. Antoine Rutayisire wari Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, yasimbuwe ku mirimo ye na Pasiteri Karegesa Emmanuel.
Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Rusengo Nathan Amooti, ni we watangaje izi mpinduka.
Muri Gashyantare 2020 ni bwo Rev Past Dr Antoine Rutayisire yavuze ko ari kwitegura kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko Itorero Angilikani riteganya ko Pasiteri cyangwa Musenyeri wujuje imyaka 65 ahita ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Icyo gihe yavuze ko ku wa 29 Gicurasi 2023 ari bwo azaba asoje imirimo ahabwa n’itorero kuko imyaka 65 y’ikiruhuko cy’izabukuru izaba yuzuye.
Yagize ati “Ku itariki 29 z’ukwezi kwa Gatanu nzabyuka ntakiri umukozi wa Diyosezi. Ntabwo nzaba nahagaritse ubutumwa ariko nzaba nahagaritse kuyobora Paruwasi n’indi mirimo yose.”
Yayoboye paruwasi ya Remera imyaka 12
Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko yamaze gutegura imirimo azajyamo najya mu kiruhuko gusa azanezezwa no kwita ku muryango we by’umwihariko abuzukuru ariko akazakomeza n’ivugabutumwa.
Rev Past Dr. Antoine Rutayisire yatangiye ivugabutumwa mu 1983 akimara gukizwa. Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwarimu igihe cye agiharira kwigisha ijambo ry’Imana. Icyo gihe yahise ajya kuyobora Umuryango w’Ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w’Abanyeshuri ba Kaminuza, akaba ari we wabaye Umunyamabanga Mukuru wawo wa mbere kugeza mu 1994.
Yahawe imodoka nshya ikorwa na Toyota ikaba yitwa Fortuner yo mu 2023
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yayoboye Umuryango w’Ivugabutumwa, AEE. Mu 2008 ayobora Paruwasi ya Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora Paruwasi ya Remera arimo kugeza akorewe mu ngata.
Umuhango wo kumusezera ku mugaragaro wabaye none tariki ya 4 Kamena 2023. Ajya atanga ibiganiro by’isanamitima aho agaruka ku mateka mabi yaranze igihugu. Anigisha theologia muri kaminuza.
TANGA IGITECYEREZO