Uyu muvugo uri mu rurimi rw’Ikinyarwanda,
Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’igi-Pologne. Wanditswe bigizwemo uruhare
na; Joseph Caleb Uwagaba usanzwe ari Umwarimu muri University of Economics and
Human Sciences muri Warsaw, Samira Uwase, umunyeshuri akaba n’umwanditsi, Arnaud
Bwami, umunyeshuri ubifatanya n’ubusizi;
Charlotte Cici Umulisa, umunyamideli
wabigize umwuga ndetse n’umusizi, Anderson Mwiza Andy, umunyeshuri akaba
umuhanga mu ndimi ndetse na Laetitia D. Mulumba usanzwe ukora indirimbo zo
guhimbaza Imana unatuye mu gihugu cy’u Bufaransa.
Uyu muvugo kandi watunganyijwe mu
Kinyarwanda na Gate Mulumba, ukorera muri studio Gate Sound iherereye mu
Bufaransa n’aho uwafashe amajwi ni Iyakaremye Honore.
Ni mu gihe Michelle Jepkurui na
George Otundo Geoffrey bafatanyije guhindura uyu muvugo mu rurimi rw’Igiswahili.
Kamila ÅšwiÄ…tek-Merghadi afatanije na Anderson Mwiza Andy, nibo bashyize uyu
muvugo mu gi-Pologne.
Aba banyarwanda batandatu bagize
uruhare muri iki gihangano, bavuga ko bahurije imbaraga hamwe mu gutanga umusanzu
ku mateka y'u Rwanda no kurushaho kuyasobanura hagamijwe kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bahamya ko umusanzu w’umwanditsi ukwiriye
kuba gutangaza ukuri, gutanga ubutumwa ndetse no kwigisha abantu cyane cyane
abakiri bato bakarushaho gusobanukirwa aho igihugu cyavuye ndetse naho kijya bityo
bizatuma hatongera amahano nk’ayo abanyarwanda baciyemo.
Joseph Caleb Uwagaba, Umwarimu muri University of Economics and Human Sciences muri Warsaw

Samira Uwase, Umunyeshuri akaba
n’umwanditsi

Arnaud Bwami Murenzi, umunyeshuri ubifatanya
n’ubusizi

Charlotte Umulisa, Umunyamideli wabigize
umwuga ndetse n'umusizi

Anderson Mwiza Andy, Umunyeshuri
akaba umuhanga mu ndimi

Laetitia Mulumba, Umuhanzikazi mu
ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
KANDA HANO WUMVE UMUVUGO ‘IKIRANGO’WAHIMBWE N’ABANYARWANDA 6