Kigali

Rubavu: Abashoferi b'amakamyo batanze ubufasha ku bahuye n'ibiza bagenera ubutumwa Abanyarwanda

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/06/2023 13:00
0


Koperative y'abatwara imodoka z'amakamyo bakorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika by'umwihariko muri Afurika y'Uburasirazuba, batanze inkunga ku bahuye n'ibiza mu Karere ka Rubavu.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023 , nibwo abatwara imodoka zizwi nk'amakamyo bo mu Rwanda ariko bakorera ahatandukanye mu bihugu bya Afurika, batanze inkunga yabo yo gufasha abahuye n'ibiza bacumbikiwe mu nkambi ya College Inyemeramihiho.

Nyuma yo gutembera ahancumbiwe aba  bantu , abagize Koperative United Heavy Truck Drivers Of Rwanda baje bayihagarariye , bashyikirije ubuyobozi ibyo bari bazanye byiganjemo ibiribwa ndetse n'imyambaro bibikwa mu bubiko bushyirwamo inkunga y'abantu batandukanye mbere y'uko bigezwa kubo byagenewe.

Uwaje ahagarariye iyi Koperative akaba n'umuyobozi wayo  witwa Bagirishya Hassan yatangaje ko ibyo bakoze ari ugutabara abavandimwe ndetse n'imiryango yahuye n'ibiza , agira inama abanyarwanda bafite umutima utabara, abasaba kugera muri iyi nkambi bakagira ibyo batanga.

Ati:"Abanyamuryango bacu  bumvise ibibazo abaturage bahuye nabyo by’ibiza bumva nabo hari icyo bakora, bakusanya inkunga yo gufasha abahuye nabyo.Mu byo twazanye harimo ibiribwa n’imyambaro kuko akenshi biba bikenewe kuko ntawe uhunga ngo agire icyo ahungana kandi akeneye kurya no kwambara.Turasaba n'abandi bafite umutima utabara kuza gufasha ababantu kuko barababaye".

United Heavy Truck Drivers of Rwanda igizwe n’abanyamuryango 200 bakora akazi ko gutwara amakamyo yambukiranya umupaka ajya mu bihugu by’afurika y’iburasirazuba.

Bakoze ibi nyuma y'uko  Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter iherutse gushimira abakomeje kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Rubavu ndetse n'ahandi mu duce tumwe na tumwe uhereye mu ijoro ryo kuya 2 rishyura kuya 3 Gicurasi 2023.

Bagirishya Hassan yashimiye bagenzi be avuga ko bazagaruka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND