RFL
Kigali

Ride with Rusine: Hari gutoranywa abanyempano bari barabuze itoroshi ibamurikira mu rugendo rwa Sinema

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:4/06/2023 13:28
3


Abanyempano basaga 61 bateraniye kuri ArtRwanda-Ubuhanzi aho bari kugaragaza impano zabo. Baraza gutoranywamo abazajya bifashishwa mu mushinga mugari Ride with Rusine wa Rusine Patrick, umunyarwenya ubufatanya n’akazi k’itangazamakuru akorera kuri Kiss Fm.



Igikorwa cyo gushaka abakinnyi ba filimi bazajya bifashishwa mu bihe bitandukanye. Rusine Patrick wamamaye muri filimi zibanda ku rwenya (umusingo) yatangiye umushinga mugari wo guha amahirwe abafite impano bari barabuze aho bahera bimurikira abanyarwanda.

Hitabiriye abanyempano barenga 61 bari kwigaragaza (casting) imbere y’abakinnyi ba sinema babaye ibyamamare barimo: Clapton Kibonge, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filimi, Nyambo Jessica, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filimi na Mbabazi Cedrick Adolph, umukinnyi akaba n’umuyobizi wa filimi. Ni igikorwa kiri kubera mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura mu Rugando ahazwi nka ArtRwanda- Ubuhanzi.

Rusine Patrick, umunyarwenya byahiriye wazanye umuvuno mushya wo gukina yasinze aho yakinaga muri Mugisha na Rusine (filimi y’uruhererekane inyura kuri shene ya Clapton Kibonge) yamamaye cyane.

Abanyempano batandukanye bari kuza imbere y’akanama nkemurampaka bagahabwa ibyo bakina(role,character) bakigaragaza. Barimo abafite impano itangaje ku buryo biri bworohere abakemurampaka kubabenguka.

Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge azwiho gufasha abanyempano baba batazwi akabamurikira abanyarwanda. Rusine Patrick wakoze igitaramo cye ari umwe (a one man comedy show) ku itariki 28 Nyakanga ya 2022 kikitabirwa cyane yahise yiyemeza kugira uruhare mu kubera urumuri abanda bakinnyi babuze aho bamenera.


Abarenga 47 bamaze kwigaragaza imbere y’akanama nkemurampaka igikorwa kirakomeje kikaba cyatangiye ku isaha y’I saa yine ku masaha y’I Kigali mu Rwanda.


Rusine Patrick yatangihe umushinga wo guha abanyamahirwe abafite impano yo gukina filimi (ifoto:instagram ya Rusine Patrick)




IYI FILIME IZAJYA ITAMBUKA KURI SHENE YA RUSINE PATRICK

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ishimwe Jeanne d'Arc 1 year ago
    Nukuri turabashimira cyane byumwihariko mwarakoze gutekereza kubafite impano Bari barabuze Aho bazigaragariza turabakunda cyaneee
  • Jean de Dieu 1 year ago
    Ibintu nibyiza tura bishyigikiye izimpano Nazo nizize cinema nyarwanda yaguke kd nabandi barebereho
  • Athanase Nikobizaba1 year ago
    Muraho? n'ibyagaciro rwose kuba muba mwateguye igikorwa nk'iki kindashyikirwa gifasha abifitemo impano nk'izi kuzamuka kandi bikazamura na Cinema Nyarwanda cyane n'Igihugu kuri rusange kigatera imbere. Imana ige ibahera umugisha mubyo mukora.





Inyarwanda BACKGROUND