Nubwo bishobora gutungurana kuri benshi kumva ko hirya no hino ku Isi hakiriho ibihugu bigifite Ubwami ariko birahari kandi bitari bike ndetse ubuzima bw'abukomokamo buri mu bugarukwaho kenshi cyane kuri ubu inkuru irimo kubica bigacika ni iyo mu Bwami bwa Jordanie kubera ubukwe bw'Igikomangoma Hussein na Rajwa Al Saif.
Imiryango y’ibikomerezwa n’i Bwami imenyereweho kubaho
ubuzima buhenze kandi bwiza buri wese yifuza dore ko hari naho uzasanga
abantu biyita abami, abamikazi, ibikomangoma n’ibikomangomakazi byose kubera
igitinyiro n’ubwiza bazi bwabo baba biyitirira.
Nubwo benshi bafata ko abava mu miryango imeze ityo baba
buje ubwiza bose siko bose babunganya uyu munsi twifashishije ibinyamakuru
bitandukanye tukaba twabateguriye urutonde rw’ibikomangomakazi n’abamikazi baza
imbere mu bwiza.
1.Igikomangomakazi Rajwa
Yabye Igikomangomakazi nyuma y'uko asezeranye kubana akaramata
n’Igikomangoma gifite ikamba Hussein bivuze ko igihe kimwe uyu mugore azaba
Umwamikazi wa Jordanie.
Uyu mukobwa akaba akomoka mu gihugu cya Arabia Saudite , yize ibijyaye n’ubwubatsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubukwe bwe bwitabiwe n’Abanyacyubahiro
batandukanye barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Kuva inkuru y’urukundo rwe na Hussein yamenyekana
ibinyamakuru byinshi byagiye bimugaragaza nk'ufite uburanga budasanzwe ndetse
kuri ubu aza mu b’imbere mu bo mu miryango y’i Bwami ku Isi bafite ubwiza budashidakinywaho.
2.Umwamikazi wa Bhutan Jetsun PemaJetsun Pema ni we mwamikazi wa Bhutan u Bwami buherereye mu Majyepfo ya Aziya afatwa nk’umwe mu beza ku Isi. Yabonye izuba kuwa 04 Kamena 1990 mu gace ka Thimphu ho muri iki gihugu.
Yabaye Umwamikazi ubwo yashyingiranwaga n’Umwami Jigme
Khesar Namgyel Wangchuck mu Ukwakira 2011. Ni umwamikazi ukunzwe cyane n’abaturage
b’u Bwami bwe kubera umutima n’ibikorwa bya kimuntu bimuranga.
Kuva yaba Umwamikazi yatangiye guharanira iterambere ry’abari
n’abategarugori hamwe n’abana bo mu Bwami bwa Bhutan imbaraga ashyira mu byo
akora byose zaramamaye kugera n’imahanga.
Ku myaka 33 akaba ari we mwamikazi muto ku Isi
yabaye kuko yambitswe ikamba afite imyaka 21.
3.Beatrice Borromeo wo mu bwami bwa Monaco
Donna Beatrice Borromeo Arese Taverna ni izina rikomeye mu
ruganda rw’imideli aho anakora kandi nk’umunyamakuru. Afite impamyabumenyi ebyiri yakuye muri
Kaminuza zirimo Bocconi na Columbia.
Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Fatto Quotidiano,
Newweek na The Daily Beast. Uyu mugore nubwo akomoka mu miryango y’i Bwami
ariko si igikomangomakazi.
Yashyingiranwe na Pierre Casiraghi umuhungu w’Igikomangomakazi
Caroline cyo muri Hanover aba bombi bafitanye abana 2 mu mwaka wa 2021 yagizwe
umwe bamamaza ibikorwa by’uruganda rurangiranwa mu mideli rwa Dior.
4.Igikomangomakazi Salva Aga Khan
Salwa wamamaye nka Kendra Irene Spears ni umugore w’Igikomangoma
Rahim Aga Khan ari mu bari n’abategarugori b’i Bwami bafatwa nk’ibirango by’ubwiza
ku Isi. Yasezeranye kubana akaramata na Rahim kuwa 31 Kanama 2013 mu birori
byabereye i Geneva bihagurutsa abakomeye.
Uyu mugore yabonye izuba kuwa 05 Kanama 1988 muri
Washington ,yakuranye ubuhanga bukomeye aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri
cya Kaminuza muri Sociology.
Yinjiye mu kumurika imideli muri Mutarama 2008 kuva icyo
gihe atangira kuza imbere cyane bitewe n’ubuhanga n’ubwiza bwe budasanzwe.
Umutungo we ubarirwa muri Miliyari 13.3 z’amadorali.
Urubuga rwa Forbes ruheruka kumushyira ku mwanya wa 15 mu
batunzi bo mu Bwami butandukanye ku Isi.
5.Sofia Palazuelo
Umugabo we yitwa Don Fernando Juan Fitz James Stuart y
Solis Beaumont. Urukundo rwabo rwatangiye ubwo bajyanaga kwiga muri Kaminuza
bamara imyaka itari mike bakundana baza kwiyemeza kubana mu Ukwakira 2018.
6.Umwamikazi Rania wa Jordanie
Rania Al Abdullah yabonye izuba ku wa 31 Kanama 1970 ni
umugore w’Umwami Abdullah II wa Jordanie babyaranye Igikomangoma Hussein
uheruka gukora ubukwe bwitabiwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette
Kagame hari kuwa 01 Kamena 2023.
Rania avuka ku babyeyi bo muri Palestine, yize ubucuruzi
muri Kaminuza y’Abanyamerika ya Cairo aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya
Kabiri. Yageze muri Jordanie nk’impunzi mu 1991 ari naho yatangiye kumenyanira
n’Umwami Abdallah icyo gihe wari ukiri Igikomangoma.
Yakoze muri Citibank igihe kitari gito nyuma aza gutangira gukorana Apple Inc mu ishami rishinzwe kwamamaza bikorwa ry’iyi kompanyi rurangiranwa mu
ikoranabuhanga.
Mu 1993 nibwo yashyingiranwa na Abdullah atangira kugira
uruhare rukomeye mu burezi, ubuvuzi, ubucuruzi, kuzamura urubyiruko n’ibindi. Ari
mu bagore 100 bavuga rikijyana nk'uko ikinyamakuru cya Forbes giheruka
kubitangaza.
7.Igikomangomakazi Kate Middleton
Catherine Elizabeth Middleton yabonye izuba kuwa 09 Mutaram
1982 ari mu bagore beza ba mbere mu
bafite aho bahuriye n’u Bwami mu isi. Nk’umugore w’Igikomangoma William isaha
ku isaha yaba Umwamikazi w’Ubwongereza mu gihe umugabo we yaba yimye ingoma.
Uyu mugore yamamaye cyane mu birebana n’imideli yagiye
agarukwaho inshuro zitari nyeya mu binyamakuru mpuzamahanga kubera uruhare rukomeye
akomeza kugira mu iterambere ry’imideli by’umwihariko mu Bwongereza.
8.Igikomangomakazi Charlene
Yabonye izuba kuwa 25 Mutarama 1978 yitwa Charlene Lynette
Wittstock yamamaye cyane mu mikno yo koga aho yanegukanye imidali itandukanye
mu mikino Olympic.
Umugabo we Albert II ni Igikomangoma cya Monaco muri Spain bafitanye
abana 2. Charelene yavukiye mu gace ka Bulawayo muri Zimbabwe ababyeyi be
bimukiye muri South Africa mu 1989.
Umutungo w’uyu mugore ubarirwa muri Miliyari y’amadorali.
9.Ameera Al Taweel
Ameera bint Aidan bin Nayef Al-Taweel Al-Otaibi yahoze ari Igikomangomakazi ubu ari mu bagore biyeguriye ibikorwa byo gufasha abatishoboye yabonye izuba kuwa 06 Ugushyingo 1983.
Nyuma yo gusezerana n’Igikomangoma Al Waleed bin Talal Saud
yatangiye gukora ibikorwa bitandukanye birimo guharanira uburenganzira bw’abari
n’abategarugori muri Saudi Arabia.
Gusa yaje gutandukana Al Waleed binatuma anamburwa kuba
Igikomangoma hari muri 2013, muri Nzeri 2018 yaje gusezerana na Khalifa bin
Butti Al Muhairi mu birori bikomeye byabereye i Paris mu Bufaransa.
10. Kitty Spencer
11.Charlotte Casiraghi
Charlotte Marie Pomeline Casiraghi ni icyamamare mu bikorwa
byo gufasha, gutunganya filimi, itangazamkuru, ubwanditsi n’ibindi mu Bwami bwa
Monaco, ni umwana wa kabiri n’umwana rukumbi w’Igikomangomakazi Caroline.
Ari ku mwanya wa 11 mu bashobora kwegukana intebe y’u Bwami
bwa Monaco muri Spain , afitanye abana 2 n’umugabo
we Dimitri Rassam.
12. Igikomangomakazi Sofia wo mu Bwami bwa Swede
Igikomangomakazi Sofia ari mu bagize umuryango w’i Bwami
muri Suede yashyingiranwe n’Igikomangoma Carl Phillip mu wa 2015 ari mu banyamideli
bakomeye.
Mu mwaka wa 2009 Sofia nibwo yahuye n’Igikomangoma Carl
Philip wo muri Suede mu kabyiniro kamwe.
13.Igikomangomakazi gifite ikamba Mary
Mary na Frederik bafitanye abana bane kuva bakiyemeza
kubana mu mwaka wa 2004.
TANGA IGITECYEREZO