Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri bwashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yubahiriza iyi Diyosezi bise ‘Ruhengeri uri ingeri’ yubakiye ku bigwi by’iyi Diyosezi, kandi ikanumvikanisha uruhare rw’abashumba bagiye bayiyobora mu bihe binyuranye.
Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe
tariki ya 20 Ukuboza 1960 (Imaze imyaka 63) na Mutagatifu Papa Yohani XXIII. Ifite amaparuwasi 16,
ariko iri mu myiteguro ya hafi yo gushinga Paruwasi ya Musanze, Nyamugali na
Karuganda.
Yakoze yubile y'imyaka 50. Ubu iri mu
cyerekezo cy'imyaka 2035. Muri iyo myaka ishyize, hakozwe byinshi bitandukanye haba mu bijyanye n'imiyoborere no gukomeza abakristu mu
kwemera.
Si ibyo gusa kandi ibifashijwemo n'Imana iyi Diyosezi yakoze ubumurimo wo Gutagatifuza imbaga y'Imana, kwita ku
iterambere rya muntu n'iry'ubukungu.
Ushinzwe Itumanaho muri Diyosezi ya
Ruhengeri, Padiri Maniragaba Alexis, yabwiye InyaRwanda ko ibyo bishimira ari
byinshi byatumye bifuza kubigaragaza binyuze mu ndirimbo n'umudiho wa
kinyarwanda kandi ufasha n'abantu kumva iby'Imana.
Yavuze ko muri rusange iyi ndirimbo
bashyize hanze igaragaza ibigwi bya Diyosezi ya Ruhengeri. Avuga ko ari indirimbo
y'icyishongoro, irimo amagambo meza arata ubuzima n'ubutumwa bwa Diyosezi.
Irimo amagambo kandi agaruka ku
ruhare rw'abashumba batanu bayiyoboye kugeza kuri Nyiricyubahiro Musenyeri
Visenti Harolimana.
Iyi ndirimbo kandi itaramira ku
mazina y'amaparuwasi n'ibiyaranga. Ikavuga ibigwi by'abasaseridoti n'uruhare
rw'abalayiki bari mu matsinda atandukanye n'imiryango y'abasenga.
Hari aho muri iyi ndirimbo baririmba
bagira bati “Reka nkuvuge Ruhengeri nganji y'ibyiza, mbaduko mu bukristu. Uri
indatirwabahizi ya Rugema, ntusubira inyuma Ruhengeri we, uri ingeri.
“Kataza Ruhengeri, ntawe uzagukoma
imbere kuko usanganywe imihigo. Uri ubukombe dushimira imyato, Ruhengeri
ntushaje urashoboye. Ushagawe n'abashaga bashengereye Ushoborabyose. Uri
ingeri. Iyo ndebye amaparuwasi yawe hirya no hino, Ruhengeri nanjye ndizihirwa.”
“Ruhengeri, ngeri y'abeza nanjye
nzakugaragira. Wowe Ruhengeri nashatse kuvuga ibyawe kera nkabuzwa n'uko
ntabirangiza. Maze ndinumira, none ubwuzu buraje. Reka mbavungurireho mwumve
ingeri ibasumba rwose, iyi ni Ruhengeri"
Diyosezi ya Ruhengeri igizwe
n’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Iherereye mu Majyaruguru ashira Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu ntara y’Amajyaruguru hamwe n’agace kamwe
k’akarere ka Nyabihu, k’Intara y’Uburengerazuba.
Diyosezi ya Ruhengeri iri ku buso bwa
Km2 1.665,06. Ihana imbibi n’igihugu cya Uganda mu majyaruguru, na Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Kongo (icyahoze ari Zayire), amajyaruguru ashira Uburengerazuba.
Diyosezi ya Ruhengeri igizwe n’uturere twa Musanze, igice kinini cy’akarere ka Burera na Gakenke, n’agace gato k’Akarere ka Nyabihu.
Ihana imbibi na Arikidiyosezi ya Kigali mu Majyepfo, igahana imbibi na diyosezi ya Byumba, diyosezi ya Nyundo mu
Burengerazuba na Diyosezi ya Kabgayi mu majyepfo.
Iyi ndirimbo ‘Ruhengeri uri ingeri’ irimo
amagambo agaruka ku ruhare rw'abashumba batanu bayoboye iyi Diyosezi kugeza
kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘RUHENGERI URI INGERI’
TANGA IGITECYEREZO