Kigali

Twaganiriye! Amarangamutima ya Perezida wa Rayon Sports Uwayezu wegukanye igikombe cya mbere-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/06/2023 21:48
0


Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports yatangaje ko anyuzwe n'urugendo rw'ikipe ye bigendanye n'uko yatangiye mu mwaka we wa mbere kugera aho yegukanye igikombe cy'Amahoro.



Ni mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2023 aho Rayon Sports yegukanye iki gikombe itsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

Abajijwe uburyo bakiriye igikombe cy'Amahoro, Perezida Uwayezu yavuze ko bishimye cyane bigendanye n'uko bakoze. Yagize ati: "Birumvikana twurishimye, kuko habayeho urugendo rurerure, imyaka itatu nari mazemo, byari bigoye, ariko nagendaga nubaka njye na Komite".

"Umwaka wa mbere twabaye aba karindwi muri shampiyona, umwaka wa kabiri tuba aba kane muri shampiyona, tuba aba gatatu mu gikombe cy'Amahoro, none umwaka wa gatatu tubaye aba gatatu. Ndishimye rero kuko abakinnyi barakoze, ubuyobozi bwarakoze, ndetse n'abafana muri rusange."

Abajijwe ku bijyanye n'ibihe ikipe itwaye igikombe irimo, yavuze ko bari biteguye neza ibibazo bahuye nabyo ntacyo byari kubagira. Ati: "Twatangiye neza igikombe cy'Amahoro dutsinda,  tutaragera muri ibyo bibazo.

Ibibazo byabayeho kandi tubyitwaramo neza. Ntabwo ndi umubeshyi, abakinnyi nanjye nababwiye uko ibintu bimeze mbereka ko igikomeye ari ugutwara igikombe, none ubu turagitwaye, igisigaye ni ugusozanya nabo kuva ku wa Mbere."

Tariki 24 Ukwakira 2020, ni bwo Uwayezu Jean Fidele yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports, akaba asigaranye manda y'umwaka umwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND