RFL
Kigali

Ohh Rayooon! Minisitiri Mimosa yashimiye Rayon Sports ku gikombe yegukanye – AMAFOTO +VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/06/2023 20:13
0


Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, yashimiye ikipe ya Rayon Sports ku gikombe cy'Amahoro yegukanye.



Rayon Sports yegukanye igikombe cya 10 cy'Amahoro itsinze APR FC igitego kimwe ku busa. Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kamena, ubera kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye.

Aya makipe yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro mu 2016, nabwo APR FC ikaba yaratsinzwe na Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

Uyu mukino urangiye, habayeho umuhango wo gushyikiriza igikombe ikipe ya Rayon Sports, igikombe bashyikirijwe n'ubundi na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju.

Nyuma y'ibi byose, Minisitiri yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter, ashimira cyane Rayon Sports, dore ko ari cyo gikombe cya mbere cy'Amahoro Rayon Sports yegukanye ari Minisitiri wa Siporo. Yagize ati: "Ohh Rayooon mwarakoze cyane."

Rayon Sports nyuma yo kwegukana igikombe cy'Amahoro, izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, mu gihe APR FC izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League.

Minisitiri Munyangaju ari mu bambitse imidari abakinnyi ba Rayon Sports, ndetse abashyikiriza n'igikombe 


Kanda hano urebe ibirori bya Rayon Sports ubwo yegukanaga igikombe cy'Amahoro 


">

Abakinnyi basazwe n'ibyishimo nyuma yo gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya i Huye 

Hategekinama na Hakizimana bambaye imituku, baganira ku kazi bakoze mu izamu rya Rayon Sports 

Rayon Sports yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze APR FC 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND