RFL
Kigali

Burera: Comfort My People Ministry yatumiye Theo Bosebabireba mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/06/2023 19:58
0


Mu cyumweru gitaha mu Karere ka Burera hazabera igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyateguwe na Comfort My People Ministry yatangijwe ndetse iyoborwa na Pastor Willy Rumenera.



Iki giterane kizaba kuwa Kabiri tariki 06 Kamena 2023 kibere i Burera, mu Murenge wa Cyanika, mu Kagari ka Nyagahinga, umudugudu wa Kabyimana ahubatse isoko. Gifite intego iboneka muri Matayo 11:28 havuga ngo Mwese abarushye n'abaremerewe nimuze munsnge dabaruhura".

Ni igiterane cyateguwe binyuze mu bufatanye bw'Itorero BCFC (Beth Ammi) n'umuryango w'ivugabutumwa witwa Comfort My People (CMP) ndetse n'abaterankunga bawo bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Oklahoma.

Muri icyo giterane hazaba hari abakozi b'Imana batandukanye barimo Pastor Willy Rumenera, abashyitsi bo muri Amerika muri Oklahoma n'abakristo b'Itorero rya Beth Ammi Paruwase ya Cyanika. Hatumiwe kandi abahanzi bazaba barangajwe imbere na Theo Bosebabireba.

Theo Bosebabireba agiye kuririmba muri iki giterane, nyuma y'iminsi micye akubutse i Burundi mu giterane cy'amateka yahuriyemo na Rose Muhando, cyitabiriwe n'abantu ibihumbi. Ni umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Karere, ibintu bigaragaza ko nta gushidikanya azongera akandika amateka i Burera.

Pastor Willy Rumenera uyobora CMP yateguye iki giterane cy'i Burera, ndetse akaba akubutse mu Buhinde mu Ivugabutumwa, yabwiye inyaRwanda ko bazakora n'ibikorwa by'urukundo byo gufasha abatishoboye, aho kuwa Mbere bazatanga ubwisungane mu kwivuza, hanyuma kuwa Kabiri habe igiterane.

Yavuze ko bagendera ku cyanditswe cyo mu 1 Abami 18:37 “Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”  

Yasobanuye ko ibiyobyabwenge ari ikigirwamana bityo bikaba bikwiriye kurwanywa. Ati "Kuko Eliya yagaruriye Imana abantu icyo gihe muri Israeli bari baragiye mu bigirwamana. Natwe ni ko tugomba kubagarura kuko ikiyobyabwenge ni ikigirwamana".

Pastor Willy Rumenera, ni Umuyobozi Mukuru wa Comfort My People ku Isi, ndetse akaba n'Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda no mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba. Iyi miryango yombi, izwiho kuba ishyira imbere ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.


Pastor Willy Rumenera Umuyobozi Mukuru wa Comfort My People Ministry


Theo Bosebabireba ategerejwe mu Karere ka Burera


Pastor Jacques wo muri Cyanika ahazabera iki giterane


Comfort My People yateguye ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge muri Burera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND