RFL
Kigali

Burundi: Pasiteri yatawe muri yombi ashinjwa kuyobora abicanyi bacaga abantu imitwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:3/06/2023 16:00
0


Minisitiri w'Iterambere rusange n'umutekano w'imbere mu gihugu, yatangaje ko umugabo wari Pasiteri ariwe wari uyoboye agatsiko k'abicanyi bavugwaho guca imitwe abantu mu Ntara ya Bururi.



Uwo mugabo bivugwa ko ari Pasiteri akekwaho kuyobora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi byakorwaga n'itsinda ry'abantu bicaga abaturage babahohoteye abandi bakabaca imitwe.

Uwo mugabo byatangajwe ko yafashwe ubwo Minisitiri w'Iterambere rusange n'umutekano  w'imbere mu gihugu, Niteretse Martin, yifatanyaga n'abatuye Komini Kayanza mu muganda rusange kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023. Yari ari kumwe na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi. 

Ubwo bari barangije gukora umuganda rusange bakoranye inama n'abaturage ariyo yatangarijwemo ko abicaga abantu babaciye imitwe mu Ntara ya Bururu batawe muri yombi.

Minisitiri Niteretse Martin yavuze ko uwari uyoboye itsinda ry'abakozi ba nabi bamwitaga Pasiteri. Yagize ati "Abitwazaga imihoro n'impiri bagamije kugirira nabi abo mu Ntara ya Bururi bose barafashwe."

Yakomeje agira ati: "Uwari ayoboye abafashwe, Imana yadufashije kumenya uwo ari we, umugabo twavuga ko ari umudayimoni wari utwihishemo. Yavugaga ko ari umupasiteri ukuboko kumwe kurimo Bibiliya ukundi kurimo umugozi yahotereshaga Abarundi bene wacu."


Inkomoko : La Nova Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND