Rayon Sports yegukanye igikombe cy'amahoro cya 10 nyuma yo gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa.
Nyuma y'imyaka 7, Rayon Sports idakora ku gikombe cy'Amahoro, yegukanye igikombe cy'umwaka w'imikino 2022-23 itsinze mucyeba wayo igitego kimwe kuba.
Ni umukino wabereye kuri sitade Mpuzamahanga y'akarere ka Huye aho umukino wari gutangira ku isaha ya saa 15:00 pm, ariko ukaza gutindaho iminota 20.
Uyu mukino wagiye kuba usanga umukino wari wahuje Mukura nayo yegukanye umwanaya wa 3 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.
KANDA HANO UREBE UKO UYU MUKINO WAGENZE MU NCAMAKE
UKO UMUKINO WAGENZE MURI RUSANGE:
90+3" Umukino urarangiye
Abafana ba APR FC batangiye kwiheba ndetse bamwe barimo kwitahira
90" Umusifuzi yongeyeho iminota itatu
AMAFOTO AGARAGAZA UBWO MINISITIRI MUNYANGAJU YASHYIKIRIZAGA IGIKOMBE RAYON SPORTS
Dore uko igitego cyagiyemo: Luvumbu yarekuye ishoti
Ishimwe Pierre awukuramo ariko nti yawugumana
Ngendahimana ahita amusubya
Ngendahimana Eric ahita yigira kwishimira igitego
79" APR FC nayo ikoze impinduka Niyibizi Ramadhan yinjira mu kibuga asimbuye Mugisha Girbelt
75" Rayon SPORTS ikoze impinduka, Luvumbu ava mu kibuga Iraguha Hadji arinjira
Ngendahimana Eric nyuma yo gutsinda igitego yagiye kwishimira hafi y'abafana be
66" Rayon Sports ikoze impinduka, Kanamugire Roger ajya mu kibuga asimbuye Raphael Osaluwe, naho APR FC ikuramo Bizimana Yannick, hinjiramo Mugunga Yves
64" APR FC ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Ruboneka yari yohereje mu izamu, umupira usanga Mugisha ndetse na Nshuti Innocent bari imbere y'izamu bonyine, umupira bananirwa kuwushyira mu izamu
60" APR FC ikoze impinduka za mbere.
Alain Kwitonda Bacca avuye mukibuga hinjira Ishimwe Anicet
Mu bakinnyi bari mu kibuga ubwo APR FC iheruka kwegukana igikombe cy'amahoro mu 2017, Nshiti Innocent niwe mukinnyi ukuri muri iyi kipe rukumbi
52" Rayon Sports ibonye kufura itewe na Luvumbu ku ikosa ryari rikorewe Ojera, umupira Ishimwe awukuramo umugoye uruhukira muri koroneri itagize icyo itanga
45" Reka twongere tubahe ikaze kuri sitade ya Huye, ahatangiye igice cya kabiri mu mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, aho igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa bwa APR FC
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
45+2" Igice cya mbere kirarangiye, amakipe akaba agiye kuruhuka Rayon Sports iyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa APR FC
45" Umusifuzi yongeyeho iminota 2 gusa kugira ngo igice cya mbere kibe kirangiye
39" Igitego cya Rayon Sports
Rayon Sports itsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Ngendahimana Eric, ku mupira Luvumbu ateye umunyezamu wa APR FC awukuramo ariko awushyira mu banzi, usanga Ngendahimana warimo gucaracara imbere y'izamu, ahita aterekamo.
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rwaka utoza Rayon Sports yungirije 'mushatse mwajya kwicara hariya tugakina nta kibazo'
Intangiriro z'urwicyekwe zatangiye APR FC ivuga ko itari bwicare aho Kiyovu Sports yari yicaye
Abakinnyi ba Rayon Sports bakoreshejwe ku mukino, bicaye mu ntangiriro za sitade
Abafana bakubise sitade barayuzura no hejuru
27"Rayon Sports iri gucungira ku mipira y'imiterekano, mu gihe APR FC yo iri kurwana n'uburyo yatsinze igitego yinjiye mu rubuga rw'amahina
18"Rayon Sports itsinze igitego umusifuzi avuga ko Ngendahimana Eric wari uteye mu izamu umupira wamugezeho yari yaraririye
Rayon Sports
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Hategekimana Bonheur
Rwatubyaye Abdul
Mitima Isaac
Mucyo Didier Junior
Ganijuru Elie
Ngendahimana Eric
Raphael Osaluwe
Luvumbu Heritier Nzinga
Musa Esenu
Ojera Joackiam
Esomba Willy Leandre Onana
Abakinnyi 11 APR FC yabanje
Ishimwe Pierre
Fitina Omborenga
Buregeya Prince
Dieudonne
Ishimwe Christian
Mugisha Bonheur
Ruboneka Bosco
Mugisha Gilbert
Alain Kwitonda
Nshuti Innocent
Yannick Bizimana
11" Mucyo Didier uruhande rwe rurugarijwe cyane kuko gufata Mugisha Girbelt na Bizimana Yannick byamunaniye
08" Rayon Sports ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Onana yazamukanye, ari kumwe na Ojera, yanga kumuhereza ahubwo umupira arindira Luvumbu aba ariwe awuha, nawe awutera nabi umupira ujya hanze
07" Kugeza magingo aya, APR FC iri kurusha cyane ikipe ya Rayon SPORTS, ndetse imaze no kuyibonamo koroneri n'ubwo ntacyo yatanze
05" Rayon Sports nayo ibonye kufura itewe na Luvumbu, umupira ntiwagira icyo utanga.
03" APR FC ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Bizimana Yannick, ariko umupira Ishimwe Christian awuteye Rwatubyaye awukuraho
15:27" UMUKINO URATANGIYE: InyaRwanda yongeye kubaha ikaze kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye, ahatangiye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro, umukino uri guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports,
15: 24" Hafashwe umunota wo kwibuka abaturage baherutse guhitanwa n'ibiza mu ntara y'Amajyaruguru, ndetse n'Iburengerazuba.
15: 20" Amakipe agarutse mu kibuga ba kapiteni bari gutombora ibibuga
15: 18" Cyere kabaye APR FC yemeye kujya kwicara mu mwanya wayo yari yemerewe, nyuma y'ibiganiro bimaze hafi iminota 20
15: 10" Imikino ibaye icumi, umukino utaratangira, Jules Karangwa umunyamabanga wa FERWAFA ari guhamagara kuri telephone, ntituzi abo ari kuvugana nabo.
15:00" Amasaha yo gutangira umukino yageze ariko byanze. APR FC yanze kwicara aho yari yemerewe ijya gusanga Rayon Sports ku ntebe zabo bavuga ko aho bahawe batahicara.
Rayon Sports na APR FC zigiye gucakirana ku nshuro ya kane zihuriye ku mukino wa nyuma mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro. Stade ya Huye, tudaciye kuruhande, yamaze kuzura ndetse hanze haracyari abafana batabonye uko binjira.
Muri sitade ubwoba ni bwose kuri buri mufana n'ubwo ubona ko bafite akamwenyu kuko umukino utaratangira.
Abafana ba Rayon Sports na APR FC bagiye kujya muri uyu mukino bose bafite ibyishimo nyuma yaho bafanaga ikipe ya Mukura Victory Sports imaze gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Zubel ku munota wa 90+1.
APR FC na Rayon Sporrts zahuye bwa mbere ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro mu 2002 ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-1, mu 2010 nabwo aya makipe arahura, Rayon Sports yongera gutsindwa na APR FC igitego 1-0, mu 2016 Rayon Sports iza kwihimura itsinda APR FC igitego 1-0.
Rayon Sports igiye gushaka igikombe cya 10 cy'Amahoro, nyuma y'ibikombe 9 imaze kwegukana ikaba yarabitwaye ku mu 1976, 1979, 1982, 1989, 1993, 1995, 1998, 2005 na 2016.
APR FC irashaka igikombe cya 14 cy'Amahoro nyuma y'ibikombe 13 iheruka gutwara kuva 1994, 1996, 1999, 2000, 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2014 na 2017.
Abafana batangiye bunze ubumwe gusa si ko biri burangire
Gacuma wa Rayon Sports yafashe umujyi wa Huye hakiri kare
Nta babeshye umupira w'amaguru ni idini mu yandi! Uyu mubyeyi yabyutse asaba umwana we koga akambara ya myenda y'igitenge, ubundi akarenzaho akenda k'umweru n'umukara, bakajya gufana ikipe ya APR FC bihebeye
Imyinjirize kuri sitade ya Huye imaze gufata umurongo kuko buri wese yinjira ku murongo
Umukino wa Mukura na Kiyovu Sports wagiye gutangira bamwe mu bafana bamaze kwinjira
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu mukino w'ishiraniro
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
VIDEO: Bachir Nyetera-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO