Ishuri ry’Akarere muri Leta ya Utah yo muri Amerika, ryakuye Bibiliya mu mashuri abanza n’ayisumbuye kuko ngo ikubiyemo "ubugome n’urugomo" nk’uko BBC ibitangaza.
Iki cyemezo kije gikurikira kwijujuta kw’ababyeyi bavuga ko Bibiliya ya King James ifite inyigisho zidakwiriye abana.
Guverinoma ya Repubulika ya Utah yemeje
itegeko muri 2022 ribuza amashuri gutunga ibitabo bya birimo ibiiteye isoni. Ibyinshi
mu bitabo byahagaritswe kugeza ubu birimo insanganyamatsiko zifitanye isano n’imibonanompuzabitsina.
Kubuza
ibitabo bimwe na bimwe bifatwa nk'ibitutsi nabyo muri Texas, Florida, Missouri
na Carolina y'Amajyepfo. Ibihugu bimwe byigenga byabujije kandi ibitabo mu
mashuri no mu masomero amwe n'amwe, kubera ko bigaragara ko bikubiyemo ivanguramoko.
Icyemezo cya Utah cyafashwe muri iki cyumweru n’ishuri ry’akarere rya Davis riherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Salt Lake City nyuma y’ikirego cyatanzwe mu Kuboza 2022.
Abayobozi bavuga ko bamaze gukura kopi zirindwi cyangwa umunani za
Bibiliya bari bafite ku bubiko bwabo, bavuga ko inyandiko zayo zitigeze zijya
na rimwe mu nteganyanyigisho z'abanyeshuri. Komisiyo ntiyasobanuye neza impamvu
zayo cyangwa ngo ivuge ibice birimo "ubugome cyangwa urugomo".
Nk’uko
ikinyamakuru Salt Lake Tribune kibitangaza ngo umubyeyi winubye yavuze ko
Bibiliya ya King James "nta gaciro gakomeye ifitiye abana bato"
kubera ko arimo ibiteye isoni,” ashingiye ku itegeko ryo guhagarika ibitabo ryo
muri 2022.
Umudepite
wa leta ya Utah wanditse itegeko rya 2022 mbere yari yaranze icyifuzo cyo
gukuraho Bibiliya, ariko muri iki cyumweru yisubiraho nyuma yo kubyita "ibigoye
gusomwa" n’abana bato.
Icyemezo
cy'akarere cyemeje ko ibikubiye muri Bibiliya bitanyuranyije n'amategeko yo
muri 2022, ariko ko bikubiyemo inyigisho z’ubugome cyangwa urugomo bidakwiriye
abanyeshuri bato". Igitabo kizagumaho mu mashuri yisumbuye yaho gusa.
Aka
karere ntabwo ari aka mbere muri Amerika gakuye Bibiliya mu bubiko bwayo.
Ishuri
ryo mu karere kamwe muri Texas umwaka ushize, yakuye Bibiliya mu bubiko
bw’ibitabo nyuma y’ibirego by’abaturage babuzaga ibitabo bimwe na bimwe. Ukwezi
gushize, abanyeshuri bo muri Kansas basabye ko Bibiliya yakurwa mu isomero
ry’ishuri.
TANGA IGITECYEREZO