Muri Werurwe 2023 ni bwo Uganda yatoye Nyampinga mushya ari
we Hannah Karema Tumukunde. Uyu mukobwa yavuzwho kuba umunyarwandakazi kubera
ubwiza bwe n’amazina ye, nyamara atangaza ko ari umugande nubwo nyina ari umunyarwandakazi.
Yavuzwe kandi mu rukundo na Eddy Kenzo ahanini bamwe
bakanemeza ko ari we watumye yegukana ikamba, ibintu yahakanye avuga ko aziranye
n’uyu muhanzi kuko ari inshuti y’umuryango w’iwabo.
Mu kiganiro yagiranye na Musogo Eclipse yagarutse ku
bahanzi baza imbere mu bo akunda birumvikana Eddy Kenzo ntiyaburamo, ariko yahereye ku
b’igitsinagore.
Miss Hannah ati: "Nkunda Sheebah Karungi, Spice Diana,
Chosen Becky, Juliana Kanyomozi, Cindy Sanyu n’abandi batandukanye." Mu b’igitsinagabo
ati: "Jose Chameleone, Eddy Kenzo na Pallaso."
Abajijwe impamvu Eddy Kenzo ari mu bahanzi akunda, yavuze ko
ari ukubera ko yabashije kwigwizaho abafana yaba muri Uganda no hanze yarwo.Eddy Kenzo yavuzweho kugirana umubano wihariye na Miss Uganda 2023 Hannah ngo byanahesheje uyu mukobwa ikamba
Miss Hannah wagarutse ku bahanzi akunda uburanga bwe bwatigishije imyidagaduro y'Akarere k'Ibiyagabigari
Aheruka kujya gusura ku ivuko aho yakiriwe nk'Umwamikazi agenda mu modoka ahagaze