Uruganda rwa Inyange rukora ibinyobwa bidasembuye, rwashyize ku isoko ubwoko butatu bw'imitobe idasembuye, abakiriya bazajya banywa bayifunguye hafi bwikube gatatu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, ni bwo Inyange yamuritse ku mugaragaro ibi binyobwa. Ni igikorwa cyabereye ku isoko rya Kimironko aho abantu benshi bari babukereye, baje kumva uburyohe buri muri iyi mitobe (Juice).
Muri ubu bwoko bw'imitobe harimo ubukoze muri Pome, umwembe ndetse n'umutobe ukoze muri Cherry. Iyi mitobe yose iboneka muri litiro 2 ndetse na litiro 5.
Abaturage bakorera hafi y'isoko rya Kimironko bari babukereye ndetse bamwe batahanye imitobe bihitiyemo dore ko yari no ku giciro cyo hasi
Umwihariko w'iyi mitobe
Imitobe
yose twavuze haruguru, uwo uguze bitewe n'uko ungana, uwufungura ukoresheje
amazi akubye gatatu ingano y'umutobe waguze. Urugero: Niba uguze umutobe
w'umwembe wa litiro 1, urawufunguza litiro 3, ubwo uhite ubona litiro 4.
Maureen Maina ushinzwe ubucuruzi mu Inyange, aganira n'itangazamakuru, yavuze ko bahisemo gukora iyi mitobe kugira ngo batange amahitamo ku bakiriya bayo. Yagize ati "Twumva ko abakiriya bacu baba bakeneye guhangirwa udushya ndetse dukubiyemo uburyohe butandukanye, kandi natwe ni byo dukunda.
Hanyuma
imitobe mishya rero twahisemo kuyikora kugira ngo dutange amahitamo ku bakiriya
bacu, ndetse tukaba twari tugamije korohereza itsinda ry'abantu bakorera mu
biro, imiryango minini, ndetse n'abantu bateguye ibirori, kuko iratubuka
cyane."
Uwimana Shakira umwe mu baturage banyweye kuri iyi mitobe yemeza ko ifite icyanga ndetse izamufasha mu muryango we. Yagize ati "Iyi mitobe, twayishimye cyane kuko iraryoshye. Yose nagerageje kuyinywaho ariko ifite icyanga cyanshi. Ubu niyemeje kuyigura nkayifungura, ubundi nkajya nsukiraho abana banjye bagiye ku ishuri."
Ntabwo ari Kimironko gusa Inyange igomba kwerekana iyi mitobe
yashyize ku isoko, kuko no kuri iki cyumweru bazakomereza muri Nyabugogo.
Uruganda
rw'Inyange rwatangiye ibikorwa byarwo ahagana mu 1999, aho batangiye bagurisha
amata, nyuma batangira gukora n'amazi yo kunywa yaba amato ndetse n'amanini.
Habaye n'igikorwa cyo kumvisha abaturage icyanga cy'iyo mitobe
Bamwe mu bakinnyi ba filime barimo Intare y'ingore, bari baje gususurutsa abaturage
Iyi mitobe iri mu tubido twa Litiro 2 ndetse na Litiro 5
Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe bikomeye
TANGA IGITECYEREZO