Kigali

Abarimo Ish Kevin batanze ibyishimo mu gitaramo cya Skol Lager i Huye-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/06/2023 7:43
0


Igitaramo Nyega Nyega na Skol Lager cyatanze ibyishimo i Huye, abaturage binjira mu mukino wa Rayon Sports na APR FC banyuzwe.



Kuri uyu wa Gatanu taliki 2 Kamena 2023 impande ya sitade, igitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager cyaririmbwemo n'abahanzi bakomeye barimo B-Threy, Kevin Kade na Ish Kevin.

Guhera saa munani nibwo imiryango yahabereye iki gitaramo yari yafunguwe ari nako abambere bahise batangira kwinjira. 

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n'abantu benshi cyane haba abatuye mu karere ka Huye ndetse n'abaturutse hirya no hino mu gihugu baje kwitegura imikino yanyuma y'igikombe cy'Amahoro izakinwa ejo.

MC Tino niwe wakiyoboye naho DJ Sonia avanga umuziki wishimirwaga n'abari aho bose gusa n'umushyushyarugamba Lucky Nzeyimana nawe yanyuzagamo agatungurana.


Ubwo abantu biniiraga ku muryango,byasabaga kugura amacupa 2 gusa y'icyo kunywa cya SKOL

B.Threy niwe wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniriro, yinjiye aririmba indirimbo Nihe yafatanyije na Trozzie 96 maze abafana bikoza ibicu. Indirimbo nka 250 ndetse na Bibi zo yazirimbanye n'abafana maze ageze kuri Nicyogituma biba ibindi bindi.

Kevin Kade niwe wakurikiyeho arikumwe n'ababyinyi ,yinjiriye mu ndirimo Kao benshi bamumenyeho ndetse ikaba yaranakunzwe n'abatari bake. Yakomeje gutanga ibyishimo asoreza ku ndirimbo Amayonga ndetse na Umuana zabyinwe n'abatari bake.

Umushyushyarugamba Luck Nzeyimana uzwi nawe yahise anyuzamo nyuma ya Kevin Kade aza ku rubyiniro ashyushya abafana afatanyije na DJ Sonia ndetse ari nako bisomera ku binyobwa bya SKOL. Indirimbo zirimo iza Yvan Bruvan ndetse n'iza Jay Poly bitabye Imana zabyinwe karahava.

Ish Kevin ukunzwe n'abatari bake yahise akurikiraho,yageze ku rubyiniro aririmba No Cap maze n'abafana bari bari inyuma bigira imbere batangira kubyina cyane. Ageze ku ndirimbo Clout yayiretse iririmbwa n'abafana ari nako bakomeza kumwereka urukundo rudasanzwe.

Iki gitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager kiranakomeza kuri iki cyumweru aho hari abandi bahanzi bakomeye bategerejwe,muri abo harimo BULLDOG, FIREMAN, PAPA CYANGWA,ZEO TRAP,PFLA  na NEG-G THE GENERAL.


MC Tino ashushya abari bitabiriye iki gitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager

DJ Sonia avanga umuziki wishimiwe n'abose


B.Threy yabimburiye abandi ku rubyiniro


B.Threy yashimishije abantu cyane


Ababyinnyi bari bari kumwe na Kevin Kade


Kevin Kade aririmba 


Ibyishimo byari byose ku bakunda B Threy




Umushyushyarugamba Luck Nzeyimana yatunguranye ku rubyiniro


MC Tino, Luck Nzeyimana na DJ Sonia basangira ibyishimo n'abari bitabiriye iki gitaramo




Ish Kevin yagendanaga n'abakunzi be mu kuririmba


Kevin Kade abyinisha abakobwa yari yajyanye nabo ku rubyiniro






Abakunzi b'ibinyobwa bya SKOL bajya kubireba ngo binywere



Abantu bitabiriye iki gitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager batashye bose banyuzwe








Ushaka kureba amafoto menshi nyura hano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND