RFL
Kigali

Kwipimisha kenshi kanseri yo mu maraso, biri gutanga icyizere mu bushakashatsi bwa NHS

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/06/2023 18:00
0


Abashakashatsi bavuga ko gutanga ibizamini by’amaraso ukipimisha ubwoko burenga 50 bwa kanseri hari icyo bifasha mu bushakashatsi bukomeye bwa NHS.



BBC yavuze ko isuzuma ryagaragaje ko abantu 5.000 basuye GP yabo bafite ibimenyetso bikekwa, basanze bafite kanseri ebyiri kuri eshatu mu Bwongereza cyangwa Wales. Muri 85% by'abasanze barwaye, banabonye imvano ya kanseri yabo.

Ikizamini cya Galleri kandi cyagaragaje ko kuvurwa kwa kanseri hakiri kare bishobora kurokora ubuzima.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford bavuga ko iri suzuma rikomeje, ariko rishobora kongera umubare wa kanseri zigenda zigaragara. Akenshi, abarwayi bafite ibimenyetso; nko kugabanya ibiro, bakenera gukoresha ibizamini byinshi no kujya ku bitaro kenshi.

Abarenga 350 mu bari muri ubwo bushakashatsi bunini cyane bafite ibimenyetso bya kanseri, basuzumwe hifashishijwe uburyo bwa gakondo nka scan na biopsies. Ibi byerekanye ko:

75% by'abapimishije amaraso bakagaragara nk’abarwaye, wasangaga barwaye kanseri, 2,5% by'abagaragaye nk’abatarwaye nyuma byagaragaye ko barwaye kanseri.


Nubwo bidasobanutse neza "kwirinda cyangwa kutirinda kanseri", iri suzuma ryagize akamaro rwose ku barwayi, nk’uko umushakashatsi Prof Mark Middleton wari uriyoboye yabitangarije BBC Gahuzamiryango.

"Isuzuma rigize 85% mu kumenya inkomoko ya kanseri, kandi ibyo bishobora kugira icyo bifasha, kuko inshuro nyinshi ntabwo bihita bigaragara iyo ukibona umurwayi imbere yawe. Ikizamini kiba gikenewe kugira ngo umenye neza niba ibimenyetso afite ari ibya kanseri koko."

Ati: "Hamwe n’ibiba byitezwe kuva mu kizamini cyafashwe, dushobora guhitamo niba twatumizaho scope cyangwa scan, hanyuma tukareba ko twakora isuzuma rikwiye ku nshuro ya mbere." Ibyavuye mu bushakashatsi bizatangarizwa muri American Society of Clinical Oncology conference, izabera i Chicago.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND