Inkuru dukesha BBC ivuga ko Guverineri wa Belgorod yatangaje ko abagore babiri baguye mu rufaya rw’amasasu rwumvikanye mu gace ka Belgorod ku mupaka w’u Burusiya.
Vyacheslav
Gladkov yavuze ko abishwe batewe uduce tw’amasasu ubwo bari mu modoka bagenda
hafi y'umudugudu wa Maslova Pristan.
Abayobozi bo mu turere duturanye na Bryansk na Kursk bavuze ko hari inyubako zangirikiye mu kurasa ndetse n’igitero cya drone nijoro.
Abayobozi ba Ukraine kugeza ubu
ntacyo baratangaza. Icyakora Kyiv yo, yahakanye uruhare rwayo mu bitero byabaye
hafi y’umupaka, ivuga ko bikorwa n'imitwe irwanya leta y'u Burusiya.
I
Belgorod, Bwana Gladkov yavuze ko abandi bantu babiri bagendaga mu modoka
bakomerekejwe n’icyo gisasu. Umwe mu mitwe yitwara gisirikari irwanya Kremin wavuze
ko wivanze mu bikorwa bya gisirikare byo mu mudugudu uri hafi ya Novaya
Tavolzhanka.
Ikigo
cyitwa ‘Freedom of Russian Legion’ (FRL) cyatangaje ko abasivili babiri bishwe
nyuma y’uko imbunda z’u Burusiya zitiranije imodoka yabo n’imodoka itwara
abanyamuryango ba FRL.
Mu byumweru
bishize, byagaragaye ko ibitero byambukiranya imipaka biri kwiyongera. Ku wa
kane, abantu umunani bakomerekejwe n’amasasu muri Belgorod, kandi iyi myigaragambyo
ibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa nyuma y’igitero gikomeye cyagaragaye ku mpaka
kuva intambara yatangira.
Ku
wa gatanu, abayobozi ba Ukraine bavuze ko ingabo zirwanira mu kirere zarashe
misile na drone zigera kuri 30 zikaraswa n'u Burusiya. Mu kwezi gushize nabwo u Burusiya bwagabye ibitero bya misile na drone birenga 20 muri Ukraine.
Ku
wa gatanu, nibwo umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony
Blinken yavugiye i Helsinki, ko igitero cy’U Burusiya muri Ukraine
"cyatsinzwe ".
Umudipolomate
ukomeye muri Amerika ubwo yari mu ruzinduko muri Finlande; umunyamuryango
mushya wa Nato, yavuze ko iki gitero cyacogoje u Burusiya mu rwego rwa
diplomasi, mu bukungu ndetse no mu bya gisirikare mu gihe bishimangira
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Nato na Ukraine.
TANGA IGITECYEREZO