RFL
Kigali

Uburyo umuryango wakurikirana ubuzima bw’ingimbi n’abangavu

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:2/06/2023 11:43
0


Igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ni igihe gikomeye ku mwana,aho atangira kubona impinduka z’umubiri we,akagira ubwoba bw’ahazaza,agatinya kubaza ibyo adasobanukiwe n’ibindi byinshi,nyamara nicyo gihe umuryango ngo ukurikiranire hafi ubuzima bwe.



Ingimbi n’abangavu bahura n’imihindagurikire ku buzima bwabo haba ku mubiri ndetse n'imitekerereze ,ndetse bamwe batabona ubufasha bukwiriye bakangirika  cyangwa bagakurirra mu rujijo.

Icyo ukwiye kumenya ku buzima bw’abangavu ni uko bakwiye kwigishwa birambuye ibijyanye n’amatsiko bafite ku mihindagurikire y’ubuzima bwabo,ndetse bakigishwa imyitwarire ikwiye kubaranga ibategura kuzaba abantu bakuru bafitiye umuryango n’Igihugu akamaro,ndetse nabo ubwabo.

Kuba umwangavu cyangwa ingimbi bitangirira igihe bishakiye,harubwo bije umuntu akiri umwana,ndetse bamwe mu bana bagaragara nkaho bakuze bitewe nuko ubugimbi n’ubwangavu bwabaganjije bukaza impitagihe.

Ikigero umuntu abamo ingimbi cyangwa umwangavu kigenda gitandukana kuko hari abahura nabwo ku myaka 8 kugeza ku myaka 15.Impinduka ziza kuri aba bana harimo kurwara ibiheri mu maso,kwiyitaho bidasanzwe,gutinya abantu cyane cyane abo mudahuje igitsina,rimwe na rimwe ukifuza kuba uri kumwe nabo.

Ingorane ya mbere igwirira abakobwa bagiye muri ibi bihe imburagihe,bakunze kwitinya,bakagaragara nkaho bakuze,gupfundura amabere kandi bakiri bato,bagatangira kugaragara nk’inkumi bikaba byakururira abagabo kwifuza kuryamana nabo.

Kubana bamwe na bamwe bakunze guhita bumva ko bakuze bagatangira kwisanisha n’imico y’abantu bakuze,rimwe na rimwe bakaba bafata imyanzuro ihubutse bashutswe n’uko bibona.

Umwana wageze muri iyi myaka hari ubwo atinya kubaza umubyeyi ibiri kumubaho akaba yabaza inshuti bangana,cyangwa abantu bakuze ariko batizewe ku bujyanama bikaba byamuviramo kwiyandarika azi ko ari gufashwa.

Ababyeyi cyangwa umuryango nibwo baba bagomba gukurikirana impinduka ziri ku mwana,bakamubwira ko yakuze ndetse akamenya kwitwararika kuko ubwangavu n’ubugimbi bushuka abana bakaba bakwangiriza ahazaza habo rugikubita.

Abagize umuryango bakuze barimo ababyeyi bakwiye kwigisha abana mbere y’uko bagera muri ibyo bihe babarinda kuba bayobywa n’ibishuko by’ababazengurutse.

Igihe mu muryango harimo umwana w’umukobwa akwiye kwigishwa uko azitwara yagiye mu mihango akamenya nicyo imihango isobanuye ku buzima bw’umugore,ukamurinda abagabo bamushuka ko uburibwe bwayo bukizwa no kwishora mu busambanyi.

Igihe cyose mu muryango harimo umwana w’umuhungu,akwiye kwigishwa ko igihe cyose yatangiye kwiroteraho aba yabaye umugabo,ndetse akamenyako guhura n’umukobwa watangiye kujya  mu mihango bishobora gutuma atera inda kandi akiri muto.

Ubwisanzure umubyeyi aha umwana igihe amurera nibwo butuma yirekura akabaza ibibazo yifuza kumenya.

Benshi bavuga ko batagize amahirwe yo gusobanurirwa impinduka zibariho bigatuma babura bimwe byari ingenzi kuri bo,nko kwikunda,bamwe bakibona nkaho bahindutse mu buryo bubi.

Family Planning Association ivuga ko abana mu mashuri bakwiye kwigishwa iri somo ry’imyororkere,kuko umwanya munini abarimu baba bari kumwe n’aba bangavu n’ingimbi.

Bakavuga ukuri kuzuye kwabyo kandi mu rurimi rwumvikana mu rwego rwo gufasha ahazaza habo hakaba harinzwe.Ababyeyi bagira isoni zo kubwiza ukuri abana babo,bakorwa n’isoni cyane iyo umwana yangiritse bitewe nuko atigishijwe.


Ingimbi n'abangavu bakunze kwiyanga iyo bahindutse ku mubiri bamwe bakaba banarira igihe biherereye


Abandi yo bumvise ko bakuze batangira kunanirana,ariko nicyo gihe cyiza ku mubyeyi ngo yigishe umwana we imico izamuremamo umugabo cyangwa umugore mwiza w'ahazaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND