Ndayambaje Emmanuel wamenyekanye nka Bob Pro, yashyizeho uburyo bwagutse bugamije gufasha abahanzi bakizamuka bakeneye gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio), ariko batajya babasha kubona ubushobozi bwo kuba bakora ibihangano byabo.
Imyaka irenze 10 Bob Pro agira uruhare mu kunononsora
indirimbo (Mastering) z’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu bihugu bitandukanye byo
mu mahanga.
Gukora indirimbo bijyana n’ubushobozi bwo ku mufuka w’umuhanzi,
ari nayo mpamvu umuhanzi ufite uko ahagaze agenda abigaragariza mu bikorwa.
Ushingiye ku buryo indirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi,
uburyo amashusho agaragara, aho yakorewe n’ibindi, bitanga isura y’ishoramari
uwo muhanzi yakoze.
Ni muri urwo rwego Bob Pro yatekereje gufasha
abahanazi b’amikoro macye bashaka gukorerwa indirimbo, bituma ategura irushanwa
riherekeje indirimbo ‘For Life’ yakoranye na Afrique na Okkama, mu rwego rwo
guhitamo abo agomba gufasha.
Yabwiye InyaRwanda ko muri rusange, itsinda ry’ababyinnyi
rizatsinda rizahembwa kugaragara mu mashusho y’indirimbo ziri kuri album ye ya
mbere n’aho umuhanzi wa mbere uzatsinda azahembwa ibihumbi 100Frw anakorerwe
indirimbo ku buntu.
Bob Pro avuga ko muri ibi bihembo byombi, umuhanzi
cyangwa se itsinda ashobora guhitamo icyo ashaka, yaba gukorerwa indirimbo
cyangwa guhabwa amafaranga.
Uyu munyamuziki asobanura ko iyi gahunda igamije muri
rusange gufasha urubyiruko rwifitemo impano, ariko rukazitirwa no gukorerwa
muri studio z’i Kigali, cyane ko zihenze.
Akomeza ati “Iyi gahunda ije gufasha urubyiruko
rwifitemo impano mu kubyina no kuririmba rukoresha imbuga nkoranyambaga kubona
ubushobozi mu buryo bw’amafaranga ashyigikira impano ndetse no kuzamura impano
nshya mu muziki zidafite ubushobozi bwo kwigondera gukora indirimbo muri studio
zigezweho i Kigali, cyane ko bihenze.”
Bob avuga ko iki gikorwa ari ngaruka kwezi, kandi ko umuhanzi uzajya uhiga abandi, uretse gukorerwa indirimbo ashobora kuzagira amahirwe yo gukorana nawe indirimbo ikazumvikana kuri album ye ya kabiri nayo ageze kure ari gutegura.
Avuga ati “Iki gikorwa akaba ari ngaruka kwezi cyane
ko album yanjye ya mbere igizwe n’indirimbo 12, bivuze ko buri kwezi tuzajya
dufasha urubyiruko rushya kugira amahirwe yo kubyaza umusaruro impano zabo.”
Bob Pro amaze iminsi atangiye urugendo rwo gushyira
hanze indirimbo 15 zigize album ye ya mbere yise ‘Ni neza’. Indirimbo ya mbere
yitwa 'For Life' yakoranye na Afrique ndetse na Okkama.
Indirimbo ya kabiri yayikoranye na Juno Kizigenza, iya
gatatu ayikorana na Ariel Wayz na Nel Ngabo, iya kane arongera ayikorana na
Juno Kizigenza afatanyije na Kivumbi King.
Iya gatanu ayikorana na Niyo Bosco na Alyn Sano, iya
gatandatu ayikorana na Mistaek na Kevin Kade, iya karindwi ayikorana na Kenny
Sol na Kivumbi King, iya munani ayikorana na Deejay Pius, Amalon na Sintex.
Ku mwanya wa cyenda harimo indirimbo ye na Okkama; ni
mu gihe ku mwanya wa 10 hariho indirimbo ya Mistaek, Bushali, Papa Cyangwe na
Dj Brianne. Yago ari ku mwanya wa 11, Chriss Eazy na Bruce Melody ku mwanya wa
12.
The Ben ari ku mwanya wa 13, umuraperi Ish Kevin ku
mwanya wa 14 n'aho ku mwanya wa 15 hariho Bwiza na Niyo Bosco.
Ni album yakozweho n'abahanga mu muziki barimo Producer
Ayo Rash, Element, Kozze, Fanta, Pro ZED, Niz Beatz, Loader, Santana ndetse na
X.
Bob Pro yatangaje ko agiye gufasha abahanzi b’amikoro macye abakorera indirimbo
Bob Pro avuga ko uretse gukorera indirimbo umuhanzi uzatsinda bazanakora kuri album ye ya kabiri
Bob Pro aherutse gukorana indirimbo 'For Life' n’umuhanzi Afrique
Bob Pro ari kumwe na Okkama bakoranye indirimbo 'For Life'
TANGA IGITECYEREZO