RFL
Kigali

Gatsibo: MTN Rwanda yatangije gahunda yayo ya "Y'ello Care" yo kwegera abakiriya

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/06/2023 22:25
0


Gahunda yitwa Y'ello Care izamara iminsi 21 yatangirijwe mu Karere ka Gatsibo, abangavu 100 batewe inda z'imburagihe bigishwa uburyo bakwiteza imbere bagahindura imibereho yabo.



Iyi gahunda Y'ello Care yatangirijwe mu mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu Ntara y'Iburengerazuba kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023.

Ikigo gicuruza serivisi z'itumanaho, MTN Rwanda cyatangaje ko iyi gahunda izakorwa mu Ntara zose mu minsi 21 mu rwego rwo kwegera abakiriya ba MTN Rwanda by'umwihariko abari mu nzira  yo kwihangira imirimo mu gukora ibikorwa by'iterambere byahindura ubuzima bwabo.

Abakozi ba MTN Rwanda baganiriye n'abangavu babyaye bakiri bato bafashwa n'umuryango utegamiye kuri Leta witwa Empower Rwanda by'umwihariko abigishwa umwuga w'ubudozi.

Umukozi wa Empower Rwanda, Uwase Joanna yavuze ko abana bafashwa n'umushinga wabo baba bakomoka mu miryango itishoboye ndetse bamwe muri bo birukanwe n'imiryango yabo  bamaze guterwa inda z'imburagihe ku buryo usanga Empower Rwanda ariyo ibitaho ndetse n'abana babyaye mu buzima bwa buri munsi.

Abo bana bigishijwe umwuga w'ubudozi ni 200 kandi bose bafite abana. Abahuguwe ku buryo bakwishakamo ibisubizo bagatera imbere ni 100 bari hafi gusoza icyiciro cya mbere mu mwuga w'ubudozi.

Abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z'imburagihe bishimiye guhugurwa ku buryo bakwishakamo ibisubizo bakoresheje amahirwe ari muri serivisi za MTN Rwanda nka mokashi (MOCASH).

Umwe mu bana biyemeje gukoresha serivisi za MTN Rwanda zikabafasha kugera ku ntego bihaye mu kwihuta mu bikorwa by'iterambere, Mujawamariya Erica, avuga ko yasobanukiwe uburyo Mokashi (MOCASH) yaba imbarutso y'iterambere rye.

Yagize ati "MTN yatwigishije uburyo bwo kwizigama duhereye ku mafaranga make  twabonye, twasobanukiwe uko kwizigama byatuma ugera ku ntego zawe ukaba wabona uburyo washyira mu bikorwa umushinga ufite bitagusabye kuguza abandi bantu.

Nafashe umwanzuro wo kujya nizigamira mpereye ku mafaranga make kugira ngo nzabashe kubona amafaranga yo kwiteza imbere kandi nta muntu nyagujije, ahubwo nkaba nagera ku ntego zanjye nifashishije mokashi (Mocash)."

Umwangavu wabyaye afite imyaka 14 nawe yiyemeje kwifashisha serivisi za MTN Rwanda zikamufasha kwihutisha iterambere rye.

Yagize ati: "Natewe inda kubera ko iwacu nta bushobozi bari bafite, uwanteye inda yandihiriraga ishuri, akampa ibikoresho ndetse n'amavuta yo kwisiga. Ibyo byatumye anshuka antera inda amaze kubimenya arigendera.

Nishimiye uburyo MTN yatwigishije uko nakwizigamira nkoresheje telefoni ndetse nkagura ibitekerezo, nkahindura ubuzima ku buryo nzashobora kurihirira umwana wanjye ishuri."

Umukozi ushinzwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, Mukundwa Christine, yavuze ko iki kigo gicuruza serivisi z'itumanaho kizamara iminsi 21 mu bikorwa byo kwegera abakiriya mu rwego rwo kubagezaho ubumenyi bwafasha abakiriya bayo kugera ku ntego zabo by'umwihariko abihangira imirimo bafite amikoro make.

Ati: "MTN Rwanda twatangiye iminsi 21 yo kuva aho dukorera tukegera abakiriya bacu tukabagezaho ubumenyi dufite bwatuma babyaza umusaruro serivisi zacu, nka MTN Rwanda muri gahunda Y'ello care tuzagera mu Ntara zose, tuzagera mu turere twinshi kandi dukangurira abakiriya bacu cyane cyane ba rwiyemezamirimo bakora ibikorwa biciriritse ariko bafite intego yo kwagura ibyo bakora Kugera ku ntego zabo."

Yakomeje agira ati "Uyu munsi twatangiye gahunda ya Y'ello care hano mu karere ka Gatsibo, aho twahuye n'abakobwa bato batewe inda, iyo wumvise ibyababayeho wumva ari ibintu bibabaje ariko icyadushimishije ni uko bafite umurava wo gutera intambwe yo kuva aho bari. Hari ibyifuzo baduhaye ku byo bifuza nka MTN Rwanda tugomba kugenda tukabyigaho tukazagaruka tubishyira mu bikorwa."

Mukundwa yakomeje avuga ko MTN Rwanda izirikana uruhare rw'abakiriya bayo akaba ariyo mpamvu biyemeje gushyigikira abakiriya bayo bakora ibikorwa bigamije Iterambere ryabo.

Yagize ati "Kuba MTN Rwanda twegera abakiriya bacu kugira ngo dushyikire ibyo bakora, ni uko ari abakiriya beza. Icyo nabwira abakiriya bacu ni uko kuba baremeye gukorana natwe nababwira ko tubashyigikiye mu bikorwa bakora."

MTN yatangiriye muri Gatsibo gahunda yayo yo kwegera abakiriya bayo



Bigishijwe ndetse bafashwa na MTN kwiteza imbere

MTN Rwanda yinjiye muri gahunda ya Y'ello care yo kuzirikana abakiriya bayo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND