Najimah uri kubarizwa mu Rwanda kuva muri Gashyantare ya 2023 twaramusuye turaganira. Mu Burundi ni we uri ku isonga mu gukina filime zikunzwe. Filimi zica kuri shene ya Mugisha yitwa Mugisha Media ni zo uyu mubyeyi w’abana babiri yubakiyemo izina dore ko ari zo zikunzwe cyane mu Burundi.
Muri filime zirenga 16 yakinnyemo usibye kumuzamurira izina, nta yindi nyungu yakuyemo. Yakinnye muri filime (series) zirenga 16 ndetse muri zimwe yari we mukinnyi w’imena (actrice principale).
Nka filime yitwa Samantha niwe wayitiriwe, filime yitwa Igikomere cy’Umutima akina yitwa Dr Sonia, akundwa n’umutama (umusaza) ariko we akaba atamwiyumvamo na busa.
InyaRwanda Tv yakoze urugendo rujya i Kabuga aho Brunella atuye muri iyi minsi. Tuganira yirinze kuvuga icyamuteye kuza mu Rwanda ariko ukurikiye neza ikiganiro wakumva ko ibihe bitari bimworoheye.
Ati: ”Uwabishobora yamfasha nkakomeza gukina filime kuko njye mfite filime nyinshi mu mutwe wanjye. Mbonye ibikoresho (camera) n’inkunga yo guhemba abakinnyi, nakora filime zanjye abafana banjye bakongera bakambona”.
Ni umubyeyi ufite umuco ndetse wemera kandi ukurikiza amahame y’idini ya Islam nubwo yarigiyemo akuze. Ntashobora kwambara imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we kuko ahora yitandiye (yambaye shariya).
Yatunze agatoki abakoresha bo mu Burundi
Brunella uterura ngo atunge itoroshi ku bategura filime mu Burundi yaciye amarenga ko abakinnyi birya bakimara bagakina neza ariko ntibibahe imibereho cyane ko nubwo filime 16 yakinnyemo ariwe wari ukunzwe cyane arifuza uwamufasha agatangira imishinga ye yo gukina filime kuko icyo yakuyemo ari izina gusa.
Kugira ngo ubyumve neza fata nka Bahavu wa hano mu Rwanda usanze yifuza ubufasha nta mibereho myiza afite kandi afite izina muri sinema nyarwanda.
Ubihuze na Brunella uri kwibera i Kabuga nabwo akaba atorohewe n’ubuzima nyamara filime yakinnyemo zarinjije akayabo. Yananenze uburyo Abarundi badafashanya ngo bakunde guteza imbere iby’iwabo.
Iyo muganira agutekerereza agahinda aterwa n’Abarundi bahitamo kureba filime zo mu Rwanda bakirengagiza iz’iwabo. Yanagarutse ku bufatanye buke burangwa muri sinema-ndundi aho usanga abafite amafaranga badashobora gushyigikira abafite impano ngo na bo batere imbere.
Urukundo rw'amafaranga
Anagaruka ku kateye muri iyi minsi aho usanga umukobwa ajya mu rushako ashaka ubutunzi bw’umugabo aho kujyanwa n’urukundo. Ati:”Uzi kujyana mu muhanda n’umugabo udakunda? Ukajya umusoma muri mu nzu nyamara mwasohoka umwe akagenda ukwe n’undi ukwe”.
Brunella yemera ko umugabo yashaka abagore bane nk’uko idini ya Islam ibiteganya. Muri filime yitwa Mugisha aho akina ari Dr Sonia aba afite umusaza wamwihebeye ku buryo aba amuha amafaranga yose yifuza kugirango atsindire umutima we.
Aba afite musaza we ushaka kurya ku mafaranga y’uwo musaza wakunze mushiki we. Nyamara Dr Sonia aba yifuza gukunda uwo umutima we wihebeye aho kuyoborwa n’iraha.
Birangira atsinze ikigeragezo kuko ntashakana na wa musaza. Avuga ko isomo aba ashaka gutambutsa ari ukwerekana ko urukundo ari rwo rwa mbere.
Brunella ajya mu kabyiniro yasanze batakoze
Munezero Brunella avugako rimwe yajyanye n’inshuti ye mu kabyiniro asanga ntibakoze. Yakuze ari umukobwa w’umutima udasamara. Rimwe yigira inama yo kujya kureba ikihabera.
Yambaye imyenda yikwije agezeyo asanga ntibakoze ariko atangazwa no kubona imyambarire y’abakobwa bari bahari. Yanga urunuka kubona umukobwa atikwije ku buryo avuga ko adashobora gukina filime zerekana imiterere y’umubiri we.
Brunella yifuza ubufasha
Avugako mu mufuka we hera ku buryo yifuza uwamufasha kubona ibikoresho byo gutangiza filimi ze. Ariko rero yizera Imana ko izagira icyo ikora. Brunella mu gusoza ikiganiro yagaragaje ko akumbuye abafana be, ababyeyi n’abarundi bose bamubuze. Ati:”Abifuza ko nasubira I Burundi bantere inkunga. Ikintu mfite mu mutima wanjye ndabakunda”.
Reba ikiganiro twagiranye na Brunella ufatwa nka nimero ya mbere i Burundi mu gukina filimi
TANGA IGITECYEREZO