RFL
Kigali

Abantu bashobora kurya abandi: Ubuhanuzi buteye ubwoba ku mwaka wa 2023

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:1/06/2023 10:23
0


Umuhanuzi Michel de Nostradame uzwi nka Nostradamus mu cyiswe 'Prophecy of Nostradamus‘ n’Umunya-Brigaliyakazi witwa Baba Vanga, bavuga ko umwaka wa 2023 uzaba uw’akaga ku kiremwa muntu aho abantu bazapfa nk’ibimonyo ndetse bakarya abandi kubera ibura ry’ibiribwa.



Muri uyu mwaka wa 2023, Baba Vanga mu buhanuzi bwe avuga ko ari uw’amagorwa ku kiremwa muntu, ashimangira ko ibiribwa bizabura, abikabiriza avuga ko bizagera aho abantu barya abandi.

Muri uyu mwaka kandi, Nostradamus avuga ko hashobora guturitswa Bombe kirimbuzi zizagira ingaruka zitandukanye ariko by’umwihariko ku Burayi. 

Mu mvugo za gihanuzi yemeza ko hari igihe kigiye kuza Uburayi bukamara imyaka 40 butareba umukororombya, ubutaka bw’u Burayi buzumagara cyane ariko bizabanzirizwa n’imyuzure izamara benshi mu gihe gito kandi ko bizaterwa n’ibirimo ‘Uguhumana kw’Ikirere bitewe n’ibisasu bya kirimbuzi by’ubumara bizaba byatewe'.

Akomeza avuga ko icyo gihe ngo amafi yo mu Nyanja azamera nk’atogosheje, amazi yibirindure kubera ubushyuhe, ubukana bw’uburozi buzatwika amazi kugeza ku ndiba y’Inyanja.

Asa n’uca amarenga ku ntambara ya Gatatu y’Isi, mu cyo yise 'Great War‘, Nostradamus avuga ko hazaba intambara ikaze mu 2023 (Iri jambo rimaze gukoreshwa inshuro ebyiri gusa aho ryakoreshejwe ku ntambara ya Mbere y’isi n’iya Kabiri).

Avuga ko mu gihe cy’Amezi 7 muri uyu mwaka wa 2023, abantu bazaba bicana bitarabaho ku buryo bazavuga ko ubu bwicanyi ari ubw’abazimu. Umuhanuzi ati "People will be Killed by Evils‘’, gusa ntawe uzi niba intambara ya Gatatu y’Isi iramutse ibaye yamara amezi 7 gusa, ariko ngo muri aya mezi abantu bazaba bapfa nk’ibimonyo.

Mu myaka 60 ishinze byari byaravuzwe ko Nastradamus yahanuye ko umuntu azakandagiza bwa mbere ikirenge cye ku kwezi aho byaje kurangira Amerika ibigezeho ku cyiswe Mission Apollo11.

Uyu mugabo yahanuye byinshi ko habazaho urugendo rw’umuntu wa mbere ku mubumbe wa Mars.

Abakurikiranira hafi iby'ubu buhanuzi babihuza no kuba mu minsi ishize umuherwe Elon Musk yaravuze ko ikigo cye gikora ibijyanye n’isanzure kizohereza umuntu wa mbere ku mubumbe wa Mars mu 2029, gusa ubuhanuzi bwavugaga ko bizaba uyu mwaka 2023.

Gusa abasobanura neza iby’ubuhanuzi bemeza ko iyo bibaye nyuma y’imyaka Itandatu ntakwibeshya kuba kwabayeho.

Kwizera ko ubu buhanuzi ari bwo byaba ari ikosa rikomeye ariko nabwo kubwirengagiza ukabijya kure nabyo atari byiza.

Nostradamus agiye kumara imyaka 500 ashyize hanze imizingo y’ibitabo byinshi harimo icyiswe ‘Prohpecy of Nostradamus'.

Niwe muhanuzi benshi bemeza ko ibyo yavuze atigeze yibeshya na gato, ni nawe bavuga ko yaba yarahanuye ibizaba hafi ya buri mwaka uhereye mu gihe yatangiriye kubikoreraho.

Ubuhanuzi bwa Michel de Nostradame uzwi nka Nostradamus cyangwa na Baba Vanga butandukanye n’ubw'abapfumu, ubwo mu nsengero cyangwa se bimwe byo kuryama ukarota kuko bo ni abantu bafite ubuhanga karemano bwo gusobanukirwa imiterere n’ingendo z’inyenyeri n’imibumbe mu Isanzure muri Siyansi yitwa Astrology.

Uyu muhanuzi Nostradamus byinshi byagiye biba harimo Impinduramatwara zo mu Bufaransa, ivuka rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, intambara z’Abongereza n’Abafaransa muri Amerika mu myaka 100, Intambara ya mbere n’iya Kabiri y’Isi, ivuka ry’ibihangange nka Adolfe Hitler, akaga k’inzara mu Bushinwa kahitanye abarenga Miliyoni 57, ibitero by’iya 11 Nzeri muri Amerika.

Yarahanuye agera naho avuga amazina y’abantu barimo Nicolas Salkozzy wategetse u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012.

Michel de Nostredame uzwi nka Nostradamus ni Umufaransa wabayeho kuva mu Kuboza 1503 kugeza muri Nyakanga 1566 yari umuhanga miterere n’ingendo z’inyenyeri n’imibumbe mu Isanzure muri. Yamamaye cyane mu mizingo y’ubuhanuzi ifite imikarago nk’iyibisigo yashyize hanze mu mwaka w’1555.

Mu nkuru ducyesha The Guardian ivuga ko hari byinshi Mchel Nostradamus yahanuye kandi bigasohora birimo urupfu rw'Umwamikazi Elizabeth II, Intambara yo muri Ukraine n'ibindi. Icyakora hari ibindi yahanuye ntibyaba harimo kuba yaravuze ko Isi izarangira tariki 04 Nyakanga 1999.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND