RFL
Kigali

Uncle Austin yavuze kuri album ya gatandatu yahurijeho abahanzi bakomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2023 11:42
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Luwano Tosh wamenyekanye nka Uncle Austin, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Slow Down’ yakoranye na Linda Montez asanzwe afasha mu muziki, atangaza ko iri kuri album ye ya Gatandatu.



Uncle Austin yabwiye InyaRwanda ko iyi album ye yihariye kuko iriho indirimbo 10 yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga azatangaza mu minsiri iri imbere na gahunda zijyanye no kuyishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki abantu bakayumva.

Uyu munyamuziki wagize igikundiro mu ndirimbo zirimo nka ‘Nzakwizirikaho’, avuga ko amaze igihe ari gutegura iyi album, kandi ko indirimbo ‘Slow Down’ ariyo ya 10 kuri iyi album atabasha guhitamo izina agomba kuzayita.

Avuga ko mu ndirimbo ziri kuri iyi album harimo n’indirimbo ‘Igipfunsi’ yakoranye na Victor Rukotana aherutse gushyira hanze. 

Ni indirimbo yubakiye ku mudiho n’ubutumwa bwumvikanisha mu buryo burambuye ibikorwa Perezida Kagame amaze gukora, aba bahanzi bagasaba Abanyarwanda gukomeza kuzamuhundagazaho amajwi mu matora ateganyijwe mu 2024.

Uncle Austin ati “Ubu natangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize iyi album, navuga ko iyi nakoranye na Montez ari yo ya nyuma kuri album. Kugeza ubu, hari indirimbo nakoranye n’abahanzi bakomeye bo mu mahanga n’abo mu Rwanda zizajya kuri iyi album, ariko ntahita ntangaza aka kanya.”

Uyu muhanzi avuga ko gukorana indirimbo na Montez nk’umuhanzi afasha muri Uncle’s Empire, biri mu murongo wo kumutera ishyaka, no kumwongerera imbaraga nk’uko yabikoze no ku bandi bahanzi yagiye afasha mu bihe bitandukanye.

Ibitekerezo by’abamaze kureba iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube, bagaragaza ko bashima itafari Uncle Austin yashyize ku muziki w’u Rwanda. Ukoresha izina rya Uazzy250 ku rubuga rwa Youtube, yagize ati “Imana izaguhe ijuru pe, kuko ufasha abahanzi pe.”

N’aho ukoresha izina rya Nikobatuye Emmanuel yagize ati “Austin niwe nemera ateza imbere umuziki, yazamuye benshi pe n’uwo gushimirwa.”

Uwitwa Spark G, we yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo, ategereje n’izindi ndirimbo Uncle Austin azahuriramo na Linda Montez.

Uncle Austin avuga ko yari yarahagaritse gusohora album, kuko yaherukaga gushyira hanze album ya Gatatu. 

Akavuga ko indirimbo yagiye asohora mu bihe bitandukanye iyo azikubiye kuri album, asanga ageze kuri album ya Gatandatu ari nayo iriho iyi ndirimbo ‘Slow Down’ yakoranye na Montez.

Atangaje ko yarangije album ye ya gatandatu, nyuma y’uko yari yafashe icyemezo cyo kureka gukora kuri album. Aherutse kwandika ati “Nari naratangiye gukora album ya nyuma ariko wapi ngiye kwikorera imiziki.”


Uncle Austin yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye na Linda Montez


Uncle Austin avuga ko album ye iriho indirimbo 10 yakoranyeho n’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga


Uncle Austin aherutse guhurira mu ndirimbo na Bruce Melodie na Double Jay itari kuri iyi album


Linda Montez azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Naje’, ‘Kure’, ‘Agakanzu’ n’izindi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SLOW DOWN’ YA UNCLE AUSTIN NA LINDA MONTEZ

">  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND