Kigali

Hagiye gukinwa Kigali Night Run, hategurwa irushanwa karundura rya Kigali International Peace Marathon

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/06/2023 10:24
0


Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda rifatanyije n'umujyi wa Kigali, bateguye irushanwa rya Kigali Night Run rizaba ritegura irushanwa karundura rya Kigali International Peace Marathon.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, kuva ku isaha ya Saa 18:00 PM, imyiteguro izaba yatangiye, ndetse abakina batangiye ku hagera, ku buryo ku isaha ya saa 19:00 PM irushanwa rizahita ritangira.

Kigali Night Run ni igikorwa rusange cya siporo (Sports social event) kimaze kumenyerwa, aho abatuye umujyi wa Kigali n’abawugendereye bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane (Run), buhoro (Jog) no kugenda n’amaguru (Walk).

Kigali Night Run imaze kumenyerwa cyane mu Mujyi wa Kigali, aho iba ku bufatanye na Federasiyo y‘umukino wo gusiganwa ku maguru (RAF), Minisiteri ya Siporo ndetse n’Umujyi wa Kigali, ikitabirwa n’abantu b’ingeri zose guhera ku bana, urubyiruko n’abakuze.

Kuri iyi nshuro rero nk'uko twabibabwiye haruguru, Kigali Night Run izaba iri gutegura irushanwa karundura rya Kigali International Peace Marathon rizaba tariki 11 Kamena uyu mwaka, aho rizaba ririmo ibihembo bitigeze bibaho kuva iri rushanwa ryatangira.

Kigali Night Run yitabirwa ni ingeri zose

Iri siganwa rizaba ritegura Kigali International Peace Marathon izaba igiye kuba ku nshuro ya 18

Hasigaye iminsi 9 gusa ngo Kigali International Peace Marathon ibe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND