Itsinda Ghetto Kids rigizwe n’abana b’imfubyi bo muri Uganda, batsindiye kujya mu gice cya nyuma cy’irushanwa Britain’s Got Talent 2023 nyuma yo kubyina bakigarurira imitima y’abagize Akanampa Nkemurampaka n’abafana.
Iri tsinda ryanditse andi mateka avuguruye mu ijoro
ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023, ubwo bageraga muri iki cyiciro
bari kumwe n’umunyamuziki wa Travis George, nyuma yo kwitwara neza muri ‘Semi-Final’.
Bahigitse umucuranzi wa gitari Harry Churchill,
umunyabufindo Miki Dark, itsinda ry’abanyamuziki Notorious, umunyarwenya Markus
Birdman, Yo-Yo n’umuririmbyi Dylan B.
Ghetto Kids bari bashyigikiwe mu buryo bukomeye, ku
buryo ibihumbi by’abafana bavugije akaruru k’ibyishimo nyuma y’uko batangajwe
kuri ‘final’ ya Britain’s Got Talent 2023.
Travis yasigaye ahaganye na Harry bitegura kuvamo umwe
ugera mu cyiciro cya nyuma. Ni icyemezo cyagombaga gufatwa n’Akanama
Nkemurampaka.
Bruno Tonioli na Alesha Dixon bagize Akanama
Nkemurampaka bahisemo ko Travis ariwe ujya mu cyiciro cya nyuma n’aho Amanda
Holden na Simon n’abo bagize Akanama Nkemurampaka bahitamo ko Harry ariwe ujya
mu cyiciro cya nyuma.
Ibi byatumye hitabazwa amajwi y’abafana, maze Ant na
Dec bari bayoboye agace k’iri rushanwa, batangaza ko abafana bahisemo ko Travis
ariwe ukomeza mu cyiciro cya nyuma.
Uyu munyamuziki yaranzwe n’amarangamutima menshi
apfukama hasi ashimira abafana bamushyigikiye. Ati “Murakoze cyane ku bwo
gutuma nongera kwigirira icyizerere.”
Muri iri rushanwa, Ghetto Kids yemeje abafana binyuze
mu ndirimbo babyinnye bakigwizaho igikundiro.
Aba bana uko ari batandatu, bari hagati y’imyaka 13 y’amavuko. Ni impfubyi ziba muri Uganda, bihurije hamwe bigizwemo uruhare na Doauda Kavuma bita ‘Se’.
Ababyinnye ni Priscila w’imyaka 12, Asharif w’imyaka
12, Akram w’imyaka 13, Shalib w’imyaka 12, Madwanah w’imyaka 14 na Josephine w’imyaka
5.
Ikinyamakuru DailY Mail cyatangaje ko umwe muri aba
bana atabashije kubyina kubera ko ‘yari arwaye Malaria’.
Simon ukuriye Akanama Nkemurampaka yabwiye iri tsinda
ko ritangaje, kandi ibyo berekanye biri ku rwego rwo hejuru ku buryo ‘n’abafana
babakunda’.
Alesha nawe uri mu Kanama Nkemurampaka, yababwiye ko
bashimishije umutima we, kandi atekereza ko ari bamwe mu bantu bakoze ibyiza
muri iri rushanwa.
Iri tsinda ryanditse amateka bwa mbere, ubwo bari mu
majonjora, maze Bruno akabaha ‘Golden Buzzer’ batarasoza kubyina, biha amahirwe
yo kujya mu cyiciro cya kabiri (Semi-Final).
Abageze mu cyiciro cya nyuma ni Musa Motha, Amy Lou,
Viggo Venn, Travis George, Olivia Lynes na Ghettod Kids.
Ghetto Kids bageze kuri 'Final' ya Britain's Got Talent, bituma George na Harry bategereza umwanzuro w'Akanama Nkemurampaka
Travis yaranzwe n'amarangamutima menshi nyuma y'uko abafana bamuhisemo
Ghetto Kids batanze ibyishimo ku bihumbi by'abari bakoraniye mu nyubako y'imyidagaduro ya Hammersmith Apollo
Aba bana bari mu kigero cy'imyaka 13, bongeye guhesha ishema Uganda
Travis yanyuze benshi nyuma yo kuririmba indirimbo 'Bringing Home'
KANDA HANO UREBE UKO TRAVIS GEORGE YITWAYE MURI BRITAIN'S GOT TALENT
">
KANDA HANO UREBE UKO GHETTO KIDS BITWAYE MURI IRI RUSHANWA
TANGA IGITECYEREZO