Umuhanzi umaze imyaka irenga 50 atanga ibyishimo ku bisekuru byombi, Makanyaga Abdoul yatangaje ko ku wa 4 Nyakanga 2023, azakorera igitaramo abanya-Kigali mu gihe azaba arimo kwitegura kujya gukorera uruhererekane rw’ibitaramo i Burayi.
Iki gitaramo yise ’50 Years Anniversary Music
Celebration’ yagishyize kuri iri tariki, mu rwego rwo kuzafasha Abanyarwanda
kwizihiza Umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda, kizabera kuri Romantic Garden ku
Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Makanyaga yabwiye InyaRwanda ko nyuma y’uburwayi bwamugejeje mu
bitaro, yafashe igihe cyo kuruhuka asubukura gahunda y’ibitaramo byo kwizihiza
imyaka 50 ishize ari mu muziki, yisunze indirimbo zizwi nka ‘Karahanyuze’
zigera benshi ku nzoka.
Ati “Ni igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 irenga maze
mu muziki Nyarwanda ndetse no kongera guhura n’abantu bakunda ibihangano
byanjye.”
Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Urukundo’,
‘Indwara y’umutima’ n’izindi, avuga ko nyuma yo gukora iki gitaramo azajya
gukorera ibitaramo i Burayi nyuma agaruke i Kigali, ategura ibitaramo azakorera
mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.
Avuga ko nyuma y’ibi bitaramo byo mu Ntara azahita
ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kugeza ubu ibitaramo amaze
kwemeza n’aho bizabera ni mu ‘Bubiligi no mu Bufaransa’.
Akomeza ati “Icyo abantu bakwitega muri ibi bitaramo
ni ukubona Makanyaga wizihiza imyaka irenze 50 mu muziki, dore ko kizaba ari
igitaramo cyo kwishimira ibyo nagezeho ndetse n’igitaramo kizagaragaza
Makanyaga aho yavuye n’aho ageze, ubu mbese nibwo urugendo rwanjye muri muziki
rutangiye.”
Muri iki gitaramo biteganyijwe ko, inzego za Leta
zishinzwe umuziki zizashimira Makanyaga ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere
umuziki w’u Rwanda, no gufasha abakiri bato bagakomeza kuvoma ku isoko y’umurage
n’umuco by’u Rwanda.
Amateka ye agaragaza ko amaze imyaka 56 yunze ubumwe
n’umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by’umuziki no kuririmba.
N’aho imyaka 50 ari nayo yitegura kwizihiza muri ibi
bitaramo, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw’umwuga ubwo yaririmbaga muri
Orchestre imwe n’abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi y’indirimbo
zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.
Inganzo ye yatumye ataramira abakomeye n’aboroheje,
ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo nk’ibi byo kwizihiza uruhare
umuziki wagize ku buzima bwe.
Muri ibi bitaramo azanacuruza iyi album kandi
ayitangemo impano ku bantu banyuranye, kandi azayishyira ku mbuga zitandukanye
zicururizwaho umuziki.
Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane Trackslayer wamufashije gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe.
Makanyaga yasubukuye ibitaramo byo kwizihiza imyaka 50
ishize ari mu muziki
Makanyaga avuga ko nyuma yo gutaramira abanya-Kigali
azajya mu Bufaransa no mu Bubiligi gukorerayo ibitaramo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RUKUNDO’ YA MAKANYAGA
TANGA IGITECYEREZO