RFL
Kigali

Skpado Di Shatta yashyize amarangamutima ye hanze mu ndirimbo “Winna”-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:31/05/2023 18:07
0


Umuhanzi Skpado Di Shatta uririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Winna” igizwe n’amagambo aryoshye y’urukundo,abakundana bakoresha bagaragaza ko biyumvanamo.



Indirimbo “Winna” ni indirimbo ishimangira ko uwo ukunda wamaze kumwegukana no kumutsindira mu rukundo rw’ubuzima bwabwe ,kandi ko utifuza kumubura.

Yatangarije Inyarwanda ko iyindi ndirimbo yayanditse mu kwezi kwa Gatatu,bitewe nuko akunda kuririmba indirimbo z’urukundo no mu buzima busanzwe.

Yakomeje avuga ko hari abantu ubona bakundana,ndetse ukaba wabona buri umwe yaratsindiye undi, kabone niyo baba batarakora ubukwe ngo bashyingiranwe byemewe mu mategeko.

Avuga ko urukundo rutaza umuntu yamaze gushyingiranwa n’undi ahubwo ko urukundo ruza mbere mukajya kubihamya imbere y’abantu n’Imana.

Umuhanga mu ndirimbo zuzuye imitoma y’urukundo Di Shatta, yavuze ko nawe arangwa n’urukundo ndetse ko uwo yakunda yamuririmbira n’izindi ndirimbo ziruta “Winna”.

Ubwo yagarukaga ku mvo n’imvano y’indirimbo ye,yavuze ko yari kuburiri ari gutekereza,ijambo “Winner” risobanura uwatsinze rigakomeza kumuzamo birangira akoze iyi ndirimbo yise “Winna”

Uyu muririmbyi w’indirimbo z’urukundo yavuze ko ashimira abamufashije gutunganya iyi ndirimbo bitwa S Team, ndetse avuga ko bafitanye indi mishinga bari gufatanya gutegura izamura umuziki we.

Skpado Di Shatta yabwiye abakunzi be ko abakunda kandi ko bari mu mpamvu zituma akora cyane ndetse avuga ko aharanira kubaha ibihangano byiza biryoheye amatwi yabo.

Umuhanzi Di Shatta ati “Ndashimira abakunzi banjye Kandi ndabakunda cyane,gusa ndabasaba gukomeza gushyigikira umuziki Nyarwanda, cyane cyane ibihangano byanjye, Kuko impano yanjye ari ngari kandi mfite ubushake bwo kugera kure.

Yibukije abahanzi bagenzi be gushyira hamwe bakazamurana mu muziki nyarwanda ukagera ku rwego rushimishije.

Uyu musore witwa Skpado Di Shatta ku mbuga nkoranyambaga ze zose, asaba abakunzi b’indirimbo zikungahaye ku magambo meza y’urukundo ko bamukurikira aho bari hose akabaha ibyishimo bitangwa no kumva indirimbo ze.

Akomeza avuga ko ibindi bikorwa ateganya gukora vuba azabitangariza abakunzi be,kandi ko ashima buri wese ugira uruhare mu gushyigikira ibihangano bye bigakomeza kwamamara bikamenywa na benshi.


Umuhanzi Di Shatta yibukije abakundana kubwirana ko bakundana ndetse ko umwe yatsindiye undi


Afite impano idasanzwe kandi ni umuhanga mu kwandika amagambo y'urukundo aryoheye amatwi

REBA HANO IYI NDIRIMBO YE NSHYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND