RFL
Kigali

Uko Element yasigariye ku rugo Meddy wiyeguriye Imana – VIDEO

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:31/05/2023 12:00
1


Mugisha Robson uzwi nka Element t uri kubarizwa muri 1:55 AM yaciye agahigo kari gafitwe n’umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy umaze igihe yariyeguriye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza.



'Element Eleeeh' akomeje kwiharira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda binyuze mu mwuga mushya yatangiye wo guhanga indirimbo akanaziririmba.

Nyuma yo gukundwa mu ndirimbo “Kashe” yashyize hanze mu 2022, ikamwambutsa imipaka n’abahanzi mpuzamahanga bakifuza kuyisubiramo, Element yaciye agahigo ku ndirimbo ya kabiri yashyize hanze yise “Fou De Toi” yakoranye n’abarimo Bruce Melodie na Ross Kana.

Si kenshi indirimbo nyarwanda zatambukijwe ku rubuga rwa YouTube, zirebwa n’abarenga ibihumbi 200 mu munsi umwe ariko, iyi ndirimbo “Fou De Toi” bivugwa ko iri mu zifite amashusho ahenze cyane kurusha izindi mu Rwanda, yagiye hanze ku mugoroba wa tariki 29 Gicurasi 2023 yujuje ibihumbi 447 mu gihe cy’amasaha atarenze 24.

Element Eleeeh abaye umuhanzi wa kabiri uciye aka gahigo nyuma ya Meddy wabigezeho abicyesheje indirimbo “My Vow” yashyize hanze tariki 22 Nyakanga 2021, ayikoreye umufasha we Mimi.

Iyi ndirimbo uretse kurenza ibihumbi 500 by’abayirebye mu munsi umwe, yanaciye agahigo ko kuzuza miliyoni 1 mu minsi ibiri. Meddy uherutse kwiyegurira Imana abinyujije kuri Instagram yashimiye abafana be avuga ko “Imana iyo ifunguye umuryango, nta muntu wabasha kuwufunga”.

Indirimbo “Fou De Toi” kandi uretse guca agahigo ko kurebwa cyane mu munsi umwe, iri mu ndirimbo nyarwanda zakunzwe na benshi mu gihe gito nk'uko imibare y’urubuga rwa YouTube ibigaragaza. Abantu barenga ibihumbi 100 bayirebye mu gihe cy’amasaha atanu isohotse, naho abarenga ibihumbi 301 nibo bari bamaze kuyireba mu gihe cy’amasaha 21 isohotse.

Ku rundi ruhande ariko Element akomeje kunguka abantu bashya bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumva uburyohe buri muri iyi ndirimbo. 

InyaRwanda yakurikiranye uko imibare y’abakurikira uyu musore yiyongera isanga amaze kwiyongeraho ibihumbi 18.3 kuri YouTube mu munsi umwe, kuko yashyize hanze iyi ndirimbo akurikirwa n’ibihumbi 80.2.

Kuri Instagram abakurikira Element bamaze kwiyongeraho igihumbi kimwe kuko yashyize hanze iyi ndirimbo akurikirwa n’ibihumbi 208. 

Kuri Twitter uyu musore muto naho yiyongereyeho igihumbi cy’abantu bashya bamukurikira kuko iyi ndirimbo ye ya kabiri yagiye ahagaragara akurikirwa n’ibihumbi 12.9.

Uretse guca agahigo bamwe mu banyamakuru bamaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro bemeza ko iri mu zifite amashusho ahenze cyane kurusha izindi niba atariyo ya mbere mu zakorewe imbere mu gihugu. 

Aba bavuga ko icya mbere bashingiraho ari uko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri Hoteli “Chatteau Le Marara” iherutse kuzura mu Kagari ka Kibuye mu Karere ka Karongi.

Iyi hoteli yubatswe mu buryo bumeze nk’ingoro z’abami bo mu bihugu by’Uburayi, ikaba imwe mu zatangaje benshi bavuga ko ihagaze agaciro k’amafaranga arenga miliyari 2 Frw. 

Kuyifatiramo amashusho itarafungurwa ku mugaragaro bikavugwa ko biri mu byahenze iyi kipe ya 1:55 AM yashoyemo akayabo ka miliyoni zibarirwa mu binyacumi.

Ikindi aba banyamakuru baganiriye na InyaRwanda bagenderaho ni uko yakozweho n’abatunganyamashusho [Directors] bakomoka mu bihugu bitatu bitandukanye barimo Gad umaze kubaka izina mu Rwanda;

John Elarts ukomoka muri Burundi ariko agakorera abahanzi bakomeye muri aka Karere na Ben Aitar wo muri Nigeria watunganyije amabara y’indirimbo zikomeye zirimo 1 Milli ya Davido, Susanna ya Sauti Sol, Mon bebe ya Patoranking na Flavour, Onyeka ya Burna Boy, Essence ya Wizkid na Tems.


Element Eleeeh usanzwe ari umuhanga mu gukora no gutunganya indirimbo, akomeje kwiharira imitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda, nyuma yo gushyira hanze 'Fou De Toi" yakoranye na Bruce Melodie [Iburyo] na Ross Kana [Hagati] mushya muri 1.55 AM

Indirimbo “Fou De Toi” ya Element yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana yabaye iya kabiri iciye agahigo, ko kurebwa n’abarenga ibihumbi 447 mu masaha 24

Mu masaha atanu iyi ndirimbo isohotse yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100 ku rubuga rwa YouTube

Director Gad uri gufata amashusho y'indirimbo zigezweho mu Rwanda, John Elarts wo mu Burundi na Ben Aitar wo muri Nigeria nibo bayoboye ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ryamaze iminsi ibiri 


Element yungutse ibihumbi birenga 18 by’abamukurikira kuri YouTube nyuma y’amasaha 24 ashyize hanze indirimbo “Fou De Toi”


Mugisha Robinson “Element Eleeeh” w’imyaka 23 yungutse abarenga igihumbi bashya bamukurikira kuri Instagram nyuma yo gusohora indirimbo ya kabiri


Kuri Twitter yungutse abarenga igihumbi, mu masaha make ashyize hanze indirimbo yahuruje abatunganyamashusho bo muri Nigeria, u Burundi , n’u Rwanda

Meddy yashimiye abafana mu 2021 ubwo yacaga agahigo ko kurenza ibihumbi 500, mu munsi umwe ndetse no kurebwa n’abarenga miliyoni mu minsi ibiri ku ndirimbo akoreye umugore we

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ;'FOU DE TOI' YA ELEMENT, BRUCE MELODIE NA ROSS KANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bugingo Aimable 1 year ago
    Good job kbsa kuri Eleeeeeeh





Inyarwanda BACKGROUND